Gasana François wahamijwe Ibyaha bya Jenoside n’Inkiko Gacaca wagejejwe mu Rwanda azaburana bushya
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko Gasana François, uzwi kandi ku izina rya Franky DUSABE, yagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2025, nyuma yo koherezwa n’igihugu cya Norvège.

Gasana akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byanatumye ahanishwa igifungo cy’imyaka 19 n’Urukiko Gacaca rwa Nyange muri 2007.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’Ubushinjacyaha Bukuru, Gasana yari amaze imyaka myinshi ari mu mahanga, nyuma yo guhunga ubutabera bw’u Rwanda. Yafatiwe i Oslo muri Norvège mu 2022, urubanza rwe rurakomeza kugeza ubwo urukiko rwa nyuma muri icyo gihugu rwemeje ko agomba koherezwa mu Rwanda, icyemezo cyashimangiwe na Minisiteri y’Ubutabera n’inama y’abaminisitiri ya Norvège mu ntangiriro za 2025.
Perezida w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Ngororero Jean Claude Ntagisanimana, yashimye iki gikorwa cyo kohereza Gasana, avuga ko ari intambwe ishimangira umuhate w’u Rwanda mu kurwanya umuco wo kudahana ariko anavuga kandi abarokotse baba babonye ubutabera.
Ati: “Turashima inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuko bukora ibishoboka kugira ngo ibihugu byumve uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ukekwaho n’uwakoze ibyaha afatwa akabiryozwa. Nk’abarokotse turabyishimiye kuba yarafashwe akaba aje ngo akurikiranwe. Turizera ko natwe tubonye ubutabera.”
Jean Claude Ntagisanimana, Perezida w'Umuryango IBUKA mu karere ka Ngororero
Aganira KPMEDIA, Bwana Faustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yasobanuye icyo itegeko riteganya ku muntu woherejwe n’ubutabera bw’ikindi gihugu yari yarahamwe n’ibyaha bya Genoside adahari.
Ati: “Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha mu Rwanda riteganya ko umuntu woherejwe mu Rwanda kugirango aze kuburana, iyo agejejwe mu Rwanda mbere yuko atangira kuburana yarakatiwe na Gacaca, urubanza rwamukatiye rubanza kuvanwaho noneho agatangira kuburana bundi bushya”
Faustin Nkusi, Umuvugizi w'Ubushinjacyaha
Gasana François yavukiye i Bitabage muri segiteri ya Ndaro, mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’Iburengerazuba mu 1972. Mu gihe cya Jenoside, yari umunyeshuri, akaba yarabaga muri ako gace.