Urukiko rwa gisirikare rwatangiye kuburanisha abantu 28 bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa leta

Urukiko rwa Gisirikare Ku wa Gatatu taliki 13 Kanama 2025, rwatangiye kuburanisha urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu 28 bakekwaho ibyaha bifitanye isano no kwakira no gutanga inyandiko zitemewe, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe mu rubanza rwakurikiwe n’ibitangazamakuru bitandukanye nubwo gufata amajwi n’amashusho ndetse n’amaforo bitari byemewe mu cyumba cy’iburanisha

Urukiko rwa gisirikare rwatangiye kuburanisha abantu 28 bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa leta

Mu bakurikiranyweho ibi byaha harimo abofisiye batatu mu ngabo z’u Rwanda (RDF), abofisiye babiri mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) ndetse n’abasivili 23, barimo abanyamakuru batatu bamenyerewe mu biganiro bya siporo hano mu Rwanda aribo Ndayishimiye Reagan uzwi nka 'Rugaju', Mucyo Antha Biganiro na Ishimwe Ricard

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha bifitanye isano n’amatike y’indege yaguzwe hifashishijwe konti ya Minisiteri y’Ingabo. Ibi bikorwa ngo byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bigatuma hakurikiranwa abantu bagera kuri 28.

Ubushinjacyaha bwasabye ko uru rubanza rubera mu muhezo ku mpamvu zo kurinda umutekano w’igihugu, mu gihe abunganira abaregwa basabaga ko rwaburanishwa mu ruhame, bavuga ko ibi byaha bifite aho bihuriye n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta.

Urukiko rwemeje icyifuzo cy’Ubushinjacyaha, rutegeka ko urubanza ruzaburanishwa mu muhezo kuko ibyaha biregwa bifitanye isano n’ibikorwa bya Minisiteri y’Ingabo, ku buryo byagira ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Ni ubwa mbere abaregwa bagejejwe imbere y’Urukiko. Ku wa kabiri w’Icyumweru gishinze, Minisiteri y’Ingabo yari yatangaje ko hari abofisiye ba RDF n’abasivile 20 bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare, bakekwaho ibyaha bijyanye n’inyandiko zitemewe no gukoresha umutungo wa Leta ibyo utagenewe.

 

Share