Bwa Mbere, Afurika Igiye Kwakira Inteko Rusange y’Ihuriro rya Kaminuza zo muri Brazil.

Kaminuza y’u Rwanda (UR), ni yo yatoranyijwe kugira ngo izakire inteko rusange y’ihuriro rya kaminuza zo muri Brazil rigamije ubufatanye mpuzamahanga (Grupo de Cooperação Internacional de Universidades Brasileiras ‘GCUB’). Ni ubwa mbere iyi nteko rusange izabera ku mugabane wa Afurika, ikazaba mu mwaka utaha wa 2027.

Bwa Mbere, Afurika Igiye Kwakira Inteko Rusange y’Ihuriro rya Kaminuza zo muri Brazil.

Iyi nteko rusange, yitezweho gukomeza guteza imbere ubufatanye mu mashuri makuru na za kaminuza hagati ya Brazil, u Rwanda n’umugabane wa Afurika muri rusange, ndetse igafungura amahirwe mashya y’ubufatanye mu by’amasomo n’ubushakashatsi hagati y’u Rwanda na Brazil. 

Muri iyi nteko rusange, hazaberamo ibiganiro bizahuriza hamwe abayobozi ba kaminuza, abashakashatsi, abadipolomate n’abahagarariye ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza bo muri Brazil, u Rwanda no mu bindi bihugu, bakazaganira ku bufatanye busanzwe buhari no kubwagura, ndetse banungurane ubumenyi ku ngingo zitandukanye. 

Kaminuza y’u Rwanda, yatoranyijwe mu gihe ubufatanye bwayo n’ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza byo muri Brazil bukomeje kwaguka. 

By’umwihariko, ubu bufatanye bwateye imbere cyane ubwo habaga inama ya mbere yahuje abayobozi ba kaminuza zo muri Brazil na Afurika, yabereye i Brasília kuva kuwa 25 kugeza kuwa 27 Gicurasi 2026, aho impande zombi zarebeye hamwe izindi ngingo zo kwaguriramo ubufatanye.

Muri iyo nama, Kaminuza y’u Rwanda na kaminuza nyinshi zo muri Brazil byashyizeho amasezerano mashya y’ubufatanye agera kuri 20.

Ubufatanye bw’impande zombi, bwakomeje gushimangirwa muri Nzeri 2026, ubwo itsinda rya GCUB riyobowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa waryo, Prof. Rossana Valeria de Souza e Silva ryasuraga u Rwanda.

Muri urwo ruzinduko, iryo tsinda ryahuye n’abahagarariye ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda, rinasinya amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda. 

Nyuma y’urwo ruzinduko, Visi Perezida wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, yitabiriye inama mpuzamahanga ya GCUB ya 16 n’inama rusange yayo ya 19, byabereye i Curitiba, muri Leta ya Paraná muri Brazil, kuva kuwa 24 kugeza kuwa 27 Ugushyingo 2026.

Iyo nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti, “Ubwisanzure bwa kaminuza n’uruhare rw’ubumenyi mu kubaka ahazaza h’ibihugu.” 

Umwanzuro wo guha u Rwanda kwakira inama rusange ya GCUB izaba mu mwaka utaha wa 2027, uragaragaza inyota y’igihugu yo gukomeza kugira uruhare runini mu guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu mashuri makuru na za kaminuza. 

Iyi nama, yitezweho gufasha GCUB kurushaho kumenyekana no kwagura ibikorwa byayo muri Afurika, gushishikariza za kaminuza zitandukanye gushyiraho ubufatanye bushya no guteza imbere ibikorwa bihuriweho mu bushakashatsi n’udushyamu mashuri makuru. 

Izanafasha kaminuza zo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange kubona amahirwe yo kugirana ubufatanye bwagutse na kaminuza zo muri Brazil ziri muri GCUB no kwitabira gahundaz’iri huriro.

Kwakira iyi nama, byitezweho gukomeza umubano n’ubufatanye bwa za kaminuza zo muri Brazil n’izo ku mugabane wa Afurika, guteza imbere ubufatanye hagati y’ibigo by’amashuri makuru yo mu bihugu biri mu majyepfo y’isi, no gushimangira uruhare rw’amashuri makuru na za kaminuza mu bufatanye mpuzamahanga no mu iterambere rirambye.

Ihuriro rya GCUB, rihuza ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza 113 byo muri Brazil no mu bindi bihugu, birimo Ecuador, u Butaliyani, Angola, Tuniziya, Mexique Nicaraguan’ibindi bitandukanye.

Share