Afurika Igomba Kwigira mu Rwego rw’Ubuzima: Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bya Afurika kurushaho kwishakamo ubushobozi bwo guteza imbere inzego zabyo z’ubuzima, aho kwishingikiriza cyane ku nkunga z’amahanga, zirimo ibikenewe mu buvuzi bikomeje kugabanuka, nyamara indwara z’ibyorezo n’ikiguzi cyo kuzihashya bikaba bidasiba kwiyongera.
Ibi, yabivuze kuri uyu wa Mbere, tariki 23 Ugushyingo 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama ya Gatanu ku Buzima rusange muri Afurika (CPHIA 2026), iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yari ahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, usanzwe ari Intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ishinzwe guteza imbere gahunda yo gushakira umugabane ubushobozi bwo kwigira muri serivisi z’ubuzima.
Yavuze ko ibihugu bigize umugabane wa Afurika, bikwiriye gutekereza cyane ku buryo urwego rw’ubuzima rwabyo rwatera imbere, bigashakisha ingengo y’imari ihagije, kandi bikubaka inzego zishobora gutanga serivisi z’ibanze z’ubuzima zidashingiye cyane ku nkunga zituruka hanze.
Yagize ati, “Inkunga z’amahanga zigenerwa ubuzima muri Afurika zikomeje kugabanuka ku buryo bugaragara, mu gihe ibibazo by’ubuzima bikomeza kwiyongera, bikarushaho kuremerera inzego z’ubuzima zisanzwe zifite amikoro make.”
Yongeyeho ati, “Ntidushobora gukomeza kwishingikiriza ku bandi kugira ngo badutere inkunga mu gutanga serivisi z’ibanze z’ubuvuzi dukeneye. Nk’uko Perezida Kagame yagiye abishimangira kenshi, Afurika igomba kwemera gufata inshingano zo gushaka amikoro yo gutera inkunga inzego zayo z’ubuzima.”
Nubwo bimeze bityo, yavuze ko kugabanya kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga bitagomba gusobanura guhagarika ubufatanye mpuzamahanga, ahubwo ko hakwiye kubakwa ubufatanye bushingiye ku byo Afurika ishyira imbere no ku miyoborere yayo.
Yagize ati, “Ibi ntibisobanura kwanga ubufatanye. Bisobanura gushyiraho ubufatanye bushya, aho Afurika ari yo igena iby’ingenzi ikeneye kandi ikayobora ishyirwa mu bikorwa ryabyo, inkunga y’amahanga ikunganira uwo muhate.”
Ubwisungane mu kwivuza bw’u Rwanda nk’icyitegererezo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje amasomo ane u Rwanda rushobora kugeza ku bindi bihugu bya Afurika bishaka kubaka inzego z’ubuzima zihamye, zifite ubushobozi bwo kwiyubaka, zigahangana n’ibibazo zihura na byo, ndetse zikanakomeza gukora zifite ubushobozi bwoguhangana n’ikiguzi cy’ubuvuzi.
Isomo rya mbere, ni akamaro ko gushaka amikoro yo gutera inkunga urwego rw’ubuvuzi, atanga urugero rw’ubwisungane mu kwivuza, (Mutuelle de Santé), yemeza ko bwafashije abantu miliyoni nyinshi kubona serivisi z’ubuvuzi ku giciro gihwanye n’ubushobozi bwabo.
Yavuze ko mu myaka 25 ishize, ubwo bwisungane bwageze kuri hafi 89 ku ijana by’Abanyarwanda, bubafasha kubona ubuvuzi bw’ibanze n’ubuvuzi bw’inzobere.
Kuva mu mwaka wa 2000, impfu z’abana bapfa bavuka zaragabanutse, ziva kuri 107 ku bana 1,000 zigera kuri 27, mu gihe impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse zikava ku mfu 1,071 zikagera ku mfu 149 ku babyeyi 100,000.
Icyizere cyo kubaho na cyo cyariyongereye, kiva ku myaka 50 kigera kuri 70.5 muri icyo gihe.
Minisitiri w’Intebe dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko iri terambere ryatewe no gushora cyane mu gushaka abakozi bahagije mu nzego z’ubuzima, ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo, hamwe n’uruhare rw’ubwisungane mu kwivuza mu kongera umubare w’ababona serivisi z’ubuvuzi.
Yavuze ko uko ubwisungane mu kwivuza bwagendaga bwaguka, byasabaga kandi kuvugurura uburyo umusanzu wabwo utangwamo, kugira ngo ikiguzi cyabwo kitaguma kuri Leta yonyine, ahubwo n’abaturage bakabugiramo uruhare rufatika.
Mu mwaka wa 2026, u Rwanda rwashyizeho uburyo bushya bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, hashingiye ku bushobozi bw’amikoro y’imiryango, aho ingo zifite amikoro menshi zitanga umusanzu munini, uwo musanzu ukunganira Leta, mu rwego rwo kwishyurira abadafite ubushobozi bwo kuwiyishyurira.
Kugeza ubu, abanyamuryango batanga 37 ku ijanaby’amafaranga akoreshwa mu bwisungane mu kwivuza, mu gihe 63 ku ijana asigaye atangwa na Leta ndetse n’abikorera.
Igihugu cyashyizeho kandi uburyo bworoshye bwo kwishyura,kinagura serivisi zishyirwa n’ubwisungane mu kwivuza, harimo kuvura kanseri, guhindurirwa impyiko no kubagwa umutima.
Amasomo ku buryo u Rwanda rwahanganye n’icyorezo cya Marburg
Isomo rya kabiri, yavuze ko ari ugushora imari mu kwitegura guhangana n’indwara z’ibyorezo mbere y’uko ziba, aho gutangira gushaka amikoro nyuma y’uko ibibazo bimaze kuvuka.
Yatanze urugero rw’uburyo u Rwanda rwahanganye n’icyorezo cya Marburg mu mwaka wa 2024, avuga ko rwashoboye kugihashya mu gihe cy’amezi atatu kubera ko rwari rusanzwe rufite ibikorwaremezo bihagije mu rwego rw’ubuzima, ndetse rukaba rwari runafite uburyo buhamye bwo gukurikirana indwara z’ibyorezo.
Igihe icyo cyorezo cyagaragaraga, abajyanama b’ubuzima, za Laboratwari, ibitaro ndetse n’amatsinda yashyizweho na Minisiteri yubuzima mu rwego rwo gukurikirana iyi ndwara, bahise batangira kwigishwa.
Abajyanama b’ubuzima, bapimye abantu barenga miliyoni 9.5 mu gihugu gifite abaturage barenga gato miliyoni 14.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko u Rwanda rwashoboye guhangana n’icyo cyorezo mu gihe cy’amezi atatu, nubwo icyo gihe cyari mu byorezo bya Marburg bikomeye cyane byagaragaye ku Isi kugeza ubu.
Umubare w’abahitanywe n’icyo cyorezo ugereranyije n’abacyanduye mu Rwanda wari ku ijanisha rya 22 ku ijana, iri rikaba ari ryo janisha riri munsi y’iryagiye ritangazwa muri bimwe mu bihugu byagaragayemo iki cyorezo, kuko hari aho wasangaga umubare w’abahitanywe na cyo ugerereranyije n’abacyanduye warageraga kuri 90 ku ijana.
Yashimangiye ko gupima indwara, uburyo bwo gukurikirana ibyorezo, gushyiraho abakozi bafite ubumenyi, ndetse n’uburyo bwo gushaka ibisubizo byihutirwa, bikwiye guhabwa inkunga ihoraho, aho kwishingikiriza ku mafaranga atangwa gusa igihe icyorezo cyadutse.
Afurika yasabwe kwikorera imiti n’inkingo.
Isomo rya gatatu, ni uko Afurika idashobora kugera ku bushobozi bwo kwigira mu rwego rw’ubuzima, mu gihe ikomeje kwishingikiriza cyane ku bindi bihugu mu kubona imiti, inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko abakora imiti ku mugabane wa Afurika, bakeneye amasoko yizewe kugira ngo bongere umusaruro kandi bashobore no kwagura ibikorwa byabo.
Yasabye ibihugu bya Afurika guhuriza hamwe ubushobozi bwo kugura imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, binyuze muri gahunda yiswe African Pooled Procurement Mechanism, ndetse bikanihatira gutera ingabo mu bitugu ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge bikorerwa kuri uyu mugabane.
Yanasabye ko ubufatanye mpuzamahanga bwakwibanda ku guhererekanya ikoranabuhanga no kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyafurika mu bya tekiniki.
Yavuze ko u Rwanda rwishimira kuba ari rwo rwashyizwemo icyicaro gikuru cy’Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti (African Medicines Agency) kiri i Kigali, kandi ko ruzakomeza gushyigikira ibikorwa byacyo.
Afurika yasabwe gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu rwego rw’ubuzima.
Isomo rya kane, ni uko ibihugu bya Afurika bikwiye kwibanda ku gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje, aho gukomeza gufata imyanzuro, gushyiraho gahunda n’amasezerano bitagera ku musaruro ugaragara.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Afurika ifite amasezerano na gahunda nyinshi zigaragaza intego zayo mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, ariko ikeneye kureba niba amafaranga yagenewe izo gahunda agera ku bigo by’ubuvuzi kandi akagirira akamaro abaturage.
Yasabye ko ingengo y’imari yemejwe n’amafaranga ibihugu byiyemeje gutanga byakurikiranwa neza, kugira ngo harebwe niba koko agera ku bigo byagenewe kuyakoresha.
Yavuze ko ahagaragaye ibyuho, hakwiye gufatwa ingamba zo kubikosora, kandi abayobozi bakabazwa inshingano zo gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe.
Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko nta gihugu na kimwe muri Afurika cyakwiyubakira cyonyine ubushobozi bwose gikenera mu rwego rw’ubuzima, bityo ubufatanye mu bushakashatsi, kugura imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, ndetse no gukora imiti ari ingenzi.
Yavuze ko ubushobozi bwa Afurika bwo kurushaho kwigira mu rwego rw’ubuzima butazaterwa gusa n’iterambere rya buri gihugu ku giti cyacyo, ahubwo buzaterwa n’ibyo umugabane uzashobora kugeraho ufatanyije.
Inama ya CPHIA 2026 izamara iminsi itanu, kuva ku wa 23 kugeza ku wa 27 Ugushyingo, ikaba yibanda ku kongera ubushobozi bwa Afurika bwo kwigira mu rwego rw’ubuzima no kugabanya kurambiriza ku nkunga z’amahanga.