Rusizi: Abacuruzi Bahangayikishijwe no Kutamenya Gukoresha Ibikoresho byo Kuzimya Inkongi y’Umuriro.

Abacuruzi bo mu Karere ka Rusizi, bagaragaje impungenge zishingiye ku bumenyi budahagije bafite ku ikoreshwa ry’ibikoresho byo kuzimya inkongi z’umuriro, mu gihe hari inyubako z’ubucuruzi zifite ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi bidakora neza.

Rusizi: Abacuruzi Bahangayikishijwe no Kutamenya Gukoresha Ibikoresho byo Kuzimya Inkongi y’Umuriro.

Izi mpungenge, zagaragajwe ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col. Claudien Bizimungu yagiriraga uruzinduko  i Rusizi. Uyu muyobozi, yasuye ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi byo muri aka karere, mu rwego rw’ubukangurambaga bwo gukumira inkongi z’umuriro no kwigisha abaturage uko bakwitwara igihe zibaye.

Umucuruzi umwe ucuruza amasabune yo kumesa n’amavuta yo kwisiga, yavuze ko nubwo afite kizimyamwoto aho akorera, atiyizeye mu kuyikoresha.

Yagize ati, “Batwigishije uko ikora, ariko narabyibagiwe burundu. Uretse kutwereka uko ikoreshwa, mu by’ukuri sinzi uko nayikoresha mu gihe umuriro waba wafashe aho nkorera.” 

Umugore ucururiza imyenda mu Isoko rya Kamembe, na we yavuze ko abacuruzi benshi badafite ubumenyi bukenewe kugira ngo bashobore guhangana n’inkongi z’umuriro zakwibasira aho bakorera. 

Yagize ati, “Nubwo dukorera hano, ntituzi uko twakwirinda mu gihe inkongi y’umuriro yakwaduka muri iri soko.” 

Ku rundi ruhande, ba nyir’inyubako z’ubucuruzi, bagaragaje impungenge z’uko ibikoresho byashyizweho mu gukumira inkongi bidakora neza. Ufitamahoro Cyrile, umushoramari mu nyubako z’ubucuruzi zikorerwamo rwagati mu Isoko rya Kamembe, yavuze ko hari ibikoresho bimwe na bimwe byashyizweho kugira ngo birinde inkongi, ariko bikaba bidakora uko bikwiye. 

Yatanze urugero rw’imiyoboro y’amazi yagenewe gukwirakwiza amazi mu gihe habaye inkongi, avuga ko yashyizweho ariko nta mazi ayirimo. 

Yagize ati, “Imiyoboro y’amazi irahari, ariko nta mazi ayirimo. Iki ni ikibazo kigomba gukemurwa byihutirwa.” 

Col. Claudien Bizimungu, yavuze ko igenzura ryakozwe mu nyubako zimwe na zimwe ryagaragaje ko hari abatubahiriza amabwiriza yo gukumira inkongi no kurinda umutekano w’abantu.

Yatanze urugero rw’isoko ryari rifite kizimyamwoto ebyiri gusa kandi ntoya, avuga ko zidahagije mu gihe inkongi yafata igice kinini cy’iryo soko. 

Yagarutse kandi ku buryo insinga z’amashanyarazi zashyizwe mu nyubako zimwe na zimwe, cyane cyane izishaje, avuga ko hari izakoreshejwe zidafite ubuziranenge bukenewe kandi zitujuje ibisabwa mu bijyanye n’umutekano w’inyubako.

Umunyamabanga wa Leta Col. Claudien Bizimungu, yavuze ko kugeza ubu Akarere ka Rusizi kagize amahirwe yo kuba kataribasirwa n’inkongi zikomeye, ariko aburira ko kutaraba kwazo bitagomba gutuma abantu birara. 

Yagize ati, “Ku bijyanye na Rusizi, amahirwe twagize ni uko kugeza ubu nta nkongi y’umuriro iraba. Ibyo ni byiza, ariko bisaba ko dukomeza gufata ingamba zo kwirinda. Mu hantu twasuye, twasanze hakenewe imbaraga zirenze izashyizweho kugeza ubu.” 

Yakomeje anenga bamwe mu bafite inyubako hamwe n’abazicunga bashyira imbere inyungu z’ubucuruzi kurusha umutekano w’abantu bazikoreramo cyangwa bazigana, abasaba kubahiriza ingamba zose z’umutekano. 

Yagize ati, “Tugomba kwibanda ku gukumira inkongi no gushyiraho ingamba zituma zitaba, aho gutegereza ko zibaho. Ariko mu gihe inkongi ibaye, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo hatagira umuntu uhitanwa na yo, kandi n’ibikorwaremezo bikarindwa. Abantu bagomba kandi kwimurwa mu nyubako, bakagira inzira zabugenewe kandi zihuse zo gusohokeramo vuba.” 

Iyi gahunda y’ubukangurambaga bwo gukumira inkongi no gukangurira abaturage kumenya uko bakwitwara mu gihe zibaye, imaze gukorerwa mu turere dutandukanye, turimo Huye, Nyagatare, Musanze na Rusizi, nyuma yo gutangirira i Kigali.

Inkongi z’umuriro, zimaze kugaragara kenshi mu masoko no mu bice by’ubucuruzi hirya no hino mu Rwanda, aho zateje abacuruzi igihombo gikomeye cy’amafaranga. Imwe mu nkongi zikomeye ziheruka kuvugwa, ni iyibasiye Isoko rinini rya Musanze, aho yasize abacuruzi babarirwa mu magana bahanganye no kongera kwiyubaka.

Abacuruzi 1,607 ni bo bagizweho ingaruka n’iyo nkongi. Muri bo, 1,535 nta bwishingizi bari bafite, 605 bari barasabye inguzanyo mu mabanki batarishyura, mu gihe 1,576 bari batunzwe gusa n’ubucuruzi bwabo, ari na bwo soko ryonyine ry’amafaranga binjizaga.

Share