Rulindo: Umugezi watezaga ibyago ugiye kuba inkombe y’ibyiringiro ku bahinzi

Abakorera ubuhinzi mu gishanga cya Bahimba giherereye mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo, bakomeje kugaragaza impungenge z’umwuzure utembana imyaka yabo buri gihe iyo imvura iguye, ariko kuri ubu barahumurizwa n’imishinga minini igiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.

Rulindo: Umugezi watezaga ibyago ugiye kuba inkombe y’ibyiringiro ku bahinzi

Nyirantibitonderwa Jeanne, umwe mu bahinzi bahinga muri iki gishanga, yagize ati: “Iyo imvura iguye amazi arenga umugezi akinjira mu mirima, tukabura ibyo twari twahinze byose. Twagerageje gufatanya gusukura umugezi, ariko imbaraga zacu ntizihagije.”

Undi muhinzi, Ndagijimana Laurent, na we yunzemo ati: “Imyaka yacu irahangirikira buri gihe. Twifuza ko ubuyobozi bwatwunganira mu gusibura no gutunganya umugezi kugira ngo amazi atazongera kudutwara imyaka kuko imbaraga zacu ubwacu ntizihagije” 

Umugezi wa bahimba mu gihe cy'imvura nyinshi wajyaga wuzura ukarengera imyaka y'abaturage ikangirika

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Rugerinyange Theoneste, yavuze ko iki kibazo ikibazo cy’uyu mugezi cyashakiwe umuti urambye uzakemura ikibazo cy’umwuzure wajyaga utera abahinzi.

Ati: “Twabikozeho ubuvugizi dufatanije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na RAB, kandi byatanze umusaruro. Hari umushinga w’ikigo cy’Abanyakoreya, KOICA, uzatangira mu mwaka wa 2026 wo gutunganya uyu mugezi no kuwagura. Hazashyirwamo n’imiyoboro mishya kugira ngo amazi atazongera kuzura mu mirima.”

Rugerinyange Theoneste, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu mu karere ka Rulindo

Yakomeje avuga ko hari n’undi mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na FONERWA ndetse na Green Fund, ugatangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Ati: “Uyu mushinga uzakorera mu mirenge itanu yose ikora kuri iki gishanga, kandi uzatanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’umwuzure.”

Umugezi wa Bahimba ureshya na Kilometero 23, uzengurutse igishanga cya bahimba, ukaba ukora ku mirenge 5 yo muri aka karere ka Rulindo ariyo Bushoki, Tumba, Rusiga, Base ndetse na Cyungo.

 

Share