Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK [Kigali Independent University] yatanze ku nshuro ya 22 impamyabumenyi ku barangijemo amasomo ndetse no ku nshuro ya 9 ku barangije muri ULK Polytechnic Institute.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cya ULK, giherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Abahawe impamyabumenyi bize ibirimo uburezi, amategeko, ubukungu, ibaruramari, iterambere, ikoranabuhanga, ubumenyi kuri mudasobwa n’andi.
Perezida wa ULK akaba ari nawe wayitangije, Prof. Dr Rwigamba Balinda, yavuze ko kuva iyi kaminuza yatangira imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abantu 42,958 barangije mu ishami rya Kigali n’irya Gisenyi.
Ni mu gihe kandi abandi 2351 bamaze kurangiza muri ULK Polytechnic.
Ati “Abize muri ULK na ULK Polytechnic, bahawe amasomo ari mu murongo wa gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere, NST2. Turashimira Perezida wacu, Paul Kagame ku bw’imyiyoborere no kuba intangarugero ku Banyarwanda ndetse n’amahanga.”
Prof. Dr Rwigamba yavuze ko u Rwanda rumaze kuba igicumbi cy’uburezi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Ati “Abantu benshi bari kuza mu Rwanda kutwigiraho, kugira ngo babijyane mu bihugu byabo. Abanyeshuri barenga 3000 bari hano baturutse mu bihugu bigera kuri 41 byo hirya no hino ku Isi.”
Yavuze ko kugira ngo aba banyamahanga bagana ULK bahabwe ireme ry’uburezi buzabagirira akamaro mu bihugu byabo hari ingamba zafashwe.
Ati “Twafashe ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi, ireme ry’imiyoborere y’ikigo, ireme ry’ibikorwaremezo, ibikoresho, porogaramu n’ubushakashatsi. Ibi byose dukomeje kubishyira mu bikorwa kuko twazanye abarimu babifitiye ubushobozi kandi twazanye ibikoresho bigezweho.”
Umuyobozi w'Ishami ry'Inama y'amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda, HEC, rishinzwe ibijyanye n'ireme ry'uburezi, Dr. Théoneste Ndikubwimana, yashimye Kaminuza ya ULK na ULK Polytechnic ku bw’umusanzu zikomeje gutanga mu burezi bw’u Rwanda.
Ati “Ndashimira abarangije amasomo n’abatumye ibi byose bigerwaho. Kuva Kaminuza ya ULK yatangira, yakomeje kugira uruhare ntagereranywa mu gutanga amakozi bashoboye kandi bafite ubumenyi bukenewe ku isoko.”
Dr Ndikubwimana yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo 2050, rusabwa kugira abaturage bize neza, bafite ubumenyi kuko ubukungu bw’Igihugu buzaba bushingiye ku bumenyi.
Mu bagera kuri 1555barangije amasomo muri ULK na ULK Polytechnic barimo 266 barangije mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters], 913 barangije mu cyiciro cya Kabiri [Bachelors] mu gihe abandi 376 ari icyiciro cya Mbere [Diploma].