FIFA Yategetse FERWAFA Kwishyura Adel Amrouche Wari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Ibihumbi 360 by’Amadolari.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), yategetse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kwishyura uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi umubiligi ukomoka muri Algeria Adel Amrouche ibihumbi 360 by’amadolari, ni hafi Miliyoni 530 z’amafaranga y’u Rwanda, ni nyuma y’uko iyi mpuzamashyirahamwe yanzuye ko uyu mutoza yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA, ryirukanye uyu mutoza mu kwezi kwa Mutarama 2026, maze mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, umwanya we uza guhabwa Umwongereza Stephen Constantine.
Adel Amrouche, yashyikirije ikirego impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), yemeza ko amasezerano yahawe nk’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yasheshwe nta mpamvu igaragara. Yagaragaje ko yari agifite umuhate wo kuzuza ibikubiye mu masezerano yagiranye na FERWAFA, yongeraho ko impamvu FERWAFA yagendeyeho kugira ngo isese amasezerano ye zidasobanutse.
Nyuma yo gusuzuma ikirego cya Amrouche, FIFA yasanze Amrouche afite ishingiro, ni ko gutegeka FERWAFA kwishyura indishyi z’akababaro Adel Amrouche zingana n’ibihumbi 360 by’Amadolari, ni hafi Miliyoni 530.3 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Bonnie Mugabe, yemeje ko FERWAFA yakiriye umwanzuro wa FIFA, ariko ko igitegereje inyandiko irambuye isobanura ibyagendeweho mu gufata uwo mwanzuro, mbere y’uko FERWAFA igena ikizakurikiraho nyuma.
Mugabe, yavuze ko FERWAFA yahise igeza kuri FIFA ubusabe bwo guhabwa inyandiko irambuye isobanura umwanzuro yafatiwe.
Bonnie Mugabe yagize ati, “Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA, bwemeje ko bwakiriye umwanzuro wa FIFA urebana n’ikirego gishingiye ku kazi kirimo uwari umutoza Adel Amrouche.”
Yongeyeho ati, “FERWAFA yasabye FIFA inyandiko irambuye y’uyu mwanzuro n’impamvu zagendeweho mu kuwufata. Tuzasuzumana ubwitonzi izo nyandiko nizimara gutangwa.”
FERWAFA kandi, yerekanye ko ishobora kuzajuririra uwo mwanzuro, mu gihe yasanga ari ngombwa. Bonnie Mugabe yagize ati, “Mu gihe FERWAFA igitegereje mu buryo burambuye inyandiko zigaragaza impamvu zashingiweho mu gufata uwo mwanzuro, FERWAFA ishishikajwe n’uko amategeko aboneye harimo n’ay’imikino, akoreshwa mu kurinda inyungu z’umupira w’amaguru mu Rwanda.”
Yongeyeho ati, “Mu gihe ibisobanuro byatanzwe byatugaragariza ko dushobora kujurira, FERWAFA izakurikiza ibisabwa byose mu rukiko rwigenga rw’imikino (CAS), hakurikijwe igihe ndetse n’amabwiriza ateganywa n’amategeko.”
Si ubwa mbere Adel Amrouche areze amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye nyuma yo kumwirukana kandi akayatsinda. Mu mwaka wa 2015, yatsinze ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya, nyuma yo gusanga ukwirukanwa kwe kutari gusobanutse. Icyo gihe, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya, ryategetswe kwishyura Adel Amrouche indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 1 y’Amadolari.
Adel Amrouche, yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi muri Gashyantare 2025. Icyo gihe, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga kurangirana na Werurwe 2027. Mu gihe yari umutoza w’ikipe y’igihugu, umusaruro we ntiwashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko mu mikino 6 yatoje, yabonye insinzi inshuro imwe, anganya inshuro imwe, atsindwa inshuro enye. Insinzi imwe rukumbi, yayibonye muri Nzeri 2025, ubwo u Rwanda rwakinaga na Zimbabwe mu majonjora yo guhatanira itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka wa 2026. Icyo gihe, u Rwanda rwatsinze Zimbabwe igitego 1-0.
Si ubwa mbere kandi FIFA itegeka ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kwishyura uwari umutoza w’ikipe y’igihugu kubera guhamwa no gusesa amasezerano mu buryo budakurikije amategeko. Muri Mata 2018, FIFA yategetse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kwishyura Jonathan Mckinstry wari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Amadolari ibihumbi 182, nyuma y’uko FIFA isanze yarirukanwe mu buryo budakurikije amategeko mu mwaka wa 2016. Ayo mafaranga , yagiye yiyongera ku bw’ubukererwe, aho yaje kugera ku madolari arenga ibihumbi 236.