Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, ushingiye ahanini ku kuri kw’amateka, Ambasaderi Joseph Mutaboba.
Mu myaka 32 ishize, umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wagaragayemo impinduka nyinshi zashingiye ku myitwarire y’Ubufaransa by’umwihariko ku kuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2026, amateka y’umubano hagati y’impande zombi yaranditswe, ubwo mu murwa mukuru w’Ubufaransa ari wo Paris, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bafunguye ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 rwashyizwe muri uwo mujyi.
Ese izo mpinduka zatumye ibihugu byombi bigirana umubano mwiza kugeza ubu ni izihe? Ese ahazaza h’uwo mubano ni he? Ese Perezida Emmanuel Macron ko ari kuyobora Manda ye ya nyuma, uzamusimbura ntashobora gusubiza inyuma intambwe yari yaratewe mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi? Ibi bibazo n’ibindi binyuranye ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, impuguke mu bubanyi n’amahanga Ambasaderi Joseph Mutaboba, yabisubije mu kiganiro cyihariye yagiranye na KPMedia.
Ambasaderi Joseph Mutaboba, yatangiye atanga ishusho rusange y’uko umubano w’u Rwanda n’ubufaransa wari wifashe ahereye mu mwaka wa 1990, ubwo izari ingabo za RPA zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu.
Yagize ati, “Ubufaransa bwahise bwinjira muri iyo ntambara. Mu kuyinjiramo, bagendereye ibintu bya politiki, ibintu by’igisirikare ndetse n’ibintu bya Dipolomasi.”
Ambasaderi Mutaboba, asobanura uruhande Ubufaransa bwari bwarafashe agira ati, “Kuri bo, baravugaga bati tugomba gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana mu buryo bwa politiki, ubwa gisirikare n’ubwa dipolomasi bwo kuvuga hanze ibyo turimo n’ibikorwa uko bimeze.”
By’umwihariko kuri politiki, Ambasaderi Joseph Mutaboba yasobanuye ko imwe mu mpamvu zatumye Abafaransa bihutira gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana, ari ukubera ko Ubufaransa bwafataga RPA nk’abarwanya Igifaransa, bigafatwa nk’intambara y’Igifaransa n’Icyongereza.
Muri icyo gihe ibihugu byombi byasaga n’ibirebana ay’ingwe, birashoboka kwibaza impamvu ubuyobozi bw’u Rwanda butatinyaga Ubufaransa. Icyo kibazo, Ambasaderi Mutaboba yagisubije agira ati, “Ntabwo twatinyaga Abafaransa kuko tuzi ukuri, kandi tuzi ko na bo bazi uko kuri, ariko bakakwirengagiza. Icyo cyonyine, ni ikintu gikomeye.”
Nyuma y’uko Nicolas Sarcozy abaye Perezida w’Ubufaransa hagati y’umwaka wa 2007 n’umwaka wa 2012, yatangiye ibikorwa byo kuzahura umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wari warajemo agatotsi, ndetse mu mwaka wa 2010 uyu muyobozi asura u Rwanda, icyafashe nk’intambwe ikomeye mu kurebana neza hagati y’ibihugu byombi.
Kuva Emmanuel Macron yatangira kuyobora Ubufaransa mu mwaka wa 2017, hakozwe ibikorwa byinshi byo kugaragaza uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haba raporo zakozwe ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa urw’Ubufaransa. By’umwihariko, mu mwaka wa 2014, ubwo u Rwanda n’isi yose bibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu ijambo rye, yavuzemo n’interuro yo mu rurimi rw’Igifaransa agira ati, “Les faits sont têtus.” (Ukuri ntaho kujya.) Ambasaderi Joseph Mutaboba, yahuje iyo nteruro ndetse na za raporo zasohotse ku mpande zombi zigaragaza uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, agaragaza ko Ubufaransa bwahisemo kuzahura umubano wabwo n’u Rwanda kuko bwamenye ukuri kw’amateka kandi gufitiwe ibimenyetso.
Yagize ati, “Ukuri aho kuri haramenyekanye. Igihe rero hamenyekanye, bakavuga bati za faits têtus Perezida Kagame yavugaga, dore twazigezeho ziragaragara, zaragenzuwe. Icyo kintu cyo kugaragaza ko ukuri kwagenzuwe, ni ikimenyetso kidashidikanywa ko hari ibyabaye, ahubwo noneho igisigaye ari ukuvuga ngo, ese wowe ko wabikoze, urabivugaho iki?”
Hari benshi bashobora gutekereza ko imyitwarire y’Ubufaransa muri iki gihe, yagereranywa no gucinya inkoro, ndetse hari n’abandi bashobora kuvuga ko imyitwarire y’Ubufaransa muri iki gihe, ari amayeri bwahimbye kugira ngo bute u Rwanda mu mutego. Ambasaderi Mutaboba, yamaganiye kure ibyo bitekerezo byombi agira ati, “Kuba bavuga ngo bazaduta mu mutego, ibyo ubikorera umuntu usinziriye kandi wirara. Ntabwo Leta nzi iriho ubu n’iyo nakoreye iriya myaka yose yashize yakwirara. Ahubwo uko iminsi, amezi n’imyaka bigenda, ni ko tugomba kugenda turushaho kutirara.”
Ambasaderi Mutaboba, yakomeje agira ati, “Iyo wagaza ingurube n’inka ibyo birumvikana. Ariko iyo wagaza umuntu nka Kagame cyangwa Mutaboba cyangwa abandi bose tuzi, mu by’ukuri ntabwo ushobora kunyagaza ngo unsinzirize. Ni intambara mu zindi, ni ugukomeza tukarwana kandi tugomba kuyitsinda.”
Bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika by’umwihariko ibyakolonejwe n’Ubufaransa, byakunze kumvikana bicana umubano na byo, kugeza n’aho ibirindiro by’ingabo z’Ubufaransa muri ibyo bihugu bikurwaho, nyamara ku rundi ruhande umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ugakomeza gutera imbere. Hari benshi bashobora guhuza ibi byombi, bagatekereza ko u Rwanda rwivuguruje ku bwigenge bwarwo nk’igihugu. Ambasaderi Mutaboba, yavuze kuri iyi ngingo agira ati, “U Rwanda ntabwo rwigeze rwivuguruza, nta n’ubwo ruzigera rwivuguruza, jyewe uko mbibona. Ahubwo u Rwanda rurabera abandi urugero rwo kwerekana ko aho wari uri ushobora kuhava, cyane cyane iyo uhereye ku kuri, iyo uzi amateka yawe. Amateka y’u Rwanda n’amateka ya Afurika, ni ibintu tugomba gufata nk’ihame tugahera aho. Noneho ukavuga uti, Nahindura iki? Nakora iki?”
Hari ikindi kibazo kibazwa na benshi, ariko cyafatwa ku rundi ruhande nk’impungenge z’uko ibyakozwe na Perezida Emmanuel Macron ku guteza imbere umubano w’u Rwanda n’ubufaransa bishobora kurangirana na we, dore ko ari muri Manda ye ya nyuma nk’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa. Icyo kibazo, Ambasaderi Mutaboba yagisubije umunyamakuru wa KPMedia agira ati, “Ibyo kurangirana na we, jye nta n’ubwo ari cyo kibazo mfite. Ikibazo mfite, ni ukuvuga ngo Abafaransa, Ubufaransa n’isi yose, barumva, barabona aho ukuri kuri? Icyo ni cyo cya ngombwa.”
Ambasaderi Joseph Mutaboba, yasoje ikiganiro yagiranye na KPMedia asaba Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kumenya ukuri kandi bakaguhagararaho, kuko guhagarara ku kuri ari byo bizabageza ku byo bifuza, ndetse anavuga ko kurangara ari ingeso mbi ishobora gutuma intumbero y’ibyifujwe itagerwaho uko bikwiye.
Ikiganiro cyose KPMedia yagiranye na Ambasaderi Joseph Mutaboba ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, ushobora kugikurikira unyuze kuri iyi nzira:
https://youtu.be/cA9qwSHipfQ?si=KNF3m7qVXX5Bg4wL