Abanyakigali hafi ya bose, bamaze kubarurwa mu ndangamuntu koranabuhanga.
Mu gihe igikorwa cyo kubarura abaturage bo mu mugi wa Kigali ku ndangamuntu koranabuhanga cyasojwe tariki 2 Mata 2026, imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’indangamuntu NIDA, iragaragaza ko 98 ku ijana by’abanyakigali bamaze kubarurwa.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu NIDA, bwagaragaje ko iyi mibare yazamuwe ahanini no gushyira ibiro by’ibarura hafi y’ahantu hahurira abantu benshi, nko mu bigo bitegerwamo imodoka za rusange, Imbuga City Walk, n’ahandi hatandukanye.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu NIDA Josephine Mukesha, yabwiye ikinyamakuru The New times ko abacikanwe bashobora kwibaruriza mu bindi bice by’igihugu, aho igikorwa cyo kubarura abaturage kizakomereza.
Uyu muyobozi yabwiye iki kinyamakuru ati, “Ijanisha ry’ababarurwa rikomeje kuzamuka mu gihe turi kugera no mu tundi turere. Mu gihe twabaruraga mu mujyi wa Kigali, twabonye na bamwe mu baturage bo mu ntara y’Amajyepfo baza kwibaruza.”
Josephine Mukesha kandi, yanavuze impamvu asaba abaturage bo mu mujyi wa Kigali bacikanwe kuzajya kwibaruriza aho igikorwa kizaba kiri gukorerwa hirya no hino mu gihugu agira ati, “Twatanze iminsi y’inyongera yo kwibaruza, ariko muri iyo minsi, twakiraga abantu bake cyane. Ndashishikariza abacikanwe kuzagana abakarani bacu b’ibarura mu turere twa Ngoma, Bugesera na Kirehe.”
Utwo turere two mu ntara y’Iburasirazuba, ni two tuzaba dutahiwe mu gikorwa cyo kubarura, kuva tariki 21 Mata 2026.
Mukesha kandi, yanagarutse ku kibazo cy’abaturage bafite amakuru atuzuye cyangwa se atarakosowe, avuga ko umuturage ufite icyo kibazo ashobora guhura n’ingorane zo kugana abakarani b’ibarura inshuro zirenze imwe, bityo mu kwirinda uko gusiragira, aboneraho kugaragaza ko ikigo ayoboye cyatangije ubukangurambaga bwo gusuzuma amakuru y’umuturage, aho buri wese ufite telefone igendanwa ashobora kwisuzumira amakuru ye yanditswe mu gitabo cy’irangamimerere mbere yo kujya kwibaruza ku ndangamuntu koranabuhanga, aho yandika mu butumwa bugufi ijambo “Amakuru” hamwe na numero ye y’indangamuntu, akohereza ubwo butumwa kuri 3500.
Josephine Mukesha kandi, yanamaze impungenge abaturage bafite intege nke, nk’abageze mu za Bukuru n’abafite ubumuga badashobora kugera aho igikorwa cyo kubarurwa kizajya gikorerwa, avuga ko hashyizweho uburyo abo bantu bazajya begerwa.
Igikorwa cy’ibarura kandi, kizakorwa mu buryo budaheza buri wese, nk’uko ubuyobozi bwa NIDA bwabitanzeho umucyo, kuko ahazajya hakorerwa igikorwa cy’ibarura hazaba ari ahantu horohereza abafite ubumuga kuhagera, ikindi kandi, abafite ubumuga batazashobora gutanga ibimenyetso koranabuhanga biranga intoki, cyangwa se (Fingerprint), cyangwa iby’isura cyangwa se (Facial recognition) mu ndimi z’amahanga, na bo bazafashwa batange amakuru yabo ashobora kuboneka.
Ku bantu bafite kuva ku myaka 16 kuzamura, igihe bagiye kubarurwa, bazajya basabwa gutanga ibimenyetso koranabuhanga biranga umuntu, nk’iby’intoki (Fingerprint), iby’isura (Facial recognition), ndetse n’amakuru y’umuntu ku giti cye, nk’amazina ye, itariki y’amavuko, amazina y’ababyeyi be, ndetse n’aho umuntu atuye.
Abasanzwe bafite indangamuntu bazasabwa kuzerekana, naho abatazifite bo bazerekana ibindi byangombwa nk’icyemezo cy’amavuko, cyangwa se ibindi byangombwa byemewe bibaranga.
Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu NIDA, indangamuntu zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda, zizasimburwa n’indangamuntu koranabuhanga mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2027, .