Imisoro n’amahoro yinjira mu gihugu ikomeje kuzamuka.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko imisoro n’amahoro cyinjije muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026 igera ku mafaranga y’u Rwanda Tiliyari 3 na Miliyari 956.

Imisoro n’amahoro yinjira mu gihugu ikomeje kuzamuka.

Iyi mibare, igaragaza ko intego ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyihaye yagezweho ndetse ikanarenga ku rugero rwa 104.2 ku ijana, kuko cyari cyarihaye intego yo kwinjiza imisoro ingana na Tiliyari 3, Miliyari 795 na Miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Iyi mibare yatangarijwe mu kiganiro ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026, kikabera ku cyicaro gikuru cy’icyo kigo. 

Muri icyo kiganiro, Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Ronald Niwenshuti, yagaragaje ko imisoro n’amahoro iki kigo cyinjije yiyongereye ku rugero rwa 27 ku ijana ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025. 

Uyu muyobozi kandi, yanagaragaje ko ubu bwiyongere buterwa n’ukwiyongera kw’imikoranire hagati y’abasora n’ikigo cy’imisoro n’amahoro. Yagize ati, “Mu myaka y’ingengo y’imari 10 ishize, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyongereye imikoranire hagati yacyo, abasora n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo gushishikariza abantu kubahiriza inshingano yabo yo gutanga imisoro babyibwirije.”

Yakomeje agira ati, “Mu rwego rwo gutuma abasora basobanukirwa neza inshingano zabo zo gutanga imisoro, ikigo cy’imosoro n’amahoro cyegereye abasora n’abandi bafatanyabikorwa, kibereka ingaruka mbi zo kudatangira imisoro ku gihe, kikabamenyesha amakuru ku gihe, ndetse kinabashyiriraho uburyo buhamye bwo kuborohereza kuzuza neza inshingano zabo zo gutanga imisoro.”

Niwenshuti kandi, yanerekanye ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, amahoro yeguriwe inzego z’ibanze yageze kuri Miliyari 137 na Miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda. Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyari cyarihaye intego yo kwinjiza amahoro yeguriwe inzego z’ibanze angana na Miliyari 134 na Miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, igisobanuye ko iyo ntego yagezweho ku rugero rwa 102.4 ku ijana.

Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Ronald Niwenshuti ariko, yagaragaje ko imibare yatanzwe ari iy’agateganyo, ko iya burundu izatangazwa nyuma yo kwegeranywa.

Uyu muyobozi, yemeza ko ukwiyongera kw’imisoro n’amahoro iki kigo cyinjiza guterwa n’intambwe igihugu gikomeje gutera mu bukungu bwacyo. Yagize ati, “Ibi byose, biraterwa n’aho igihugu gihagaze mu bukungu, imiyoborere myiza y’inzego z’imisoro, gushyira mu bikorwa politiki nziza z’imisoro ndetse no korohereza mu buryo buhoraho abasora kugira ngo buzuze neza inshingano zabo zo gutanga imisoro.”

Ibyo Ronald Niwenshuti avuga, binagaragazwa n’imibare yagaragajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare. 

Mu bihembwe bitatu by’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, ni ukuvuga hagati ya Nyakanga 2025 na Werurwe 2026, umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku muvuduko wa 11.8 ku ijana, aho kuba umuvuduko wa 8.1 ku ijana wari witezwe, aho urwego rw’inganda n’urwo gutanga serivisi zagize uruhare runini muri uku kuzamuka. 

Uretse iyo mibare, hari n’imibare ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyagaragaje, mu rwego rwo kwerekana igitera izamuka ry’imisoro n’amahoro cyinjiza.

Ibikorwa by’ubucuruzi byanditswe na byo byariyongereye ku rugero rwa 23.7 ku ijana, icyatumye n’imisoro ya nyuma ku nyungu izwi nka (TVA) mu magambo ahinnye y’Igifaransa na yo yiyongera, kuko yavuye ku rugero rwa 52.3 ku ijana yatangwaga ikagera ku rugero rwa 59.2 ku ijana.

Imisoro ituruka mu byo umuntu yinjije yiyongereye ku rugero rwa 22.9 ku ijana, ugereranyije n’umuvuduko wa 1.9 mu mwaka w’ingengo y’imari wari wabanje. Umusoro ku mushahara wiyongereye ku rugero rwa 14.6 ku ijana, naho imisoro yishyurwa buri gihe cyose umuntu yishyuwe umubyizi we ikizwi nka (Pay as you earn) mu rurimi rw’Icyongereza, wo wiyongereye ku rugero rwa 16 ku ijana. Imisoro y’ibicuruzwa bitumizwa hanze na yo yariyongereye ku rugero rwa 29.6 ku ijana.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kandi, kivuga ko cyanditse abasora bashya 126,282, aho batanze bose hamwe imisoro n’amahoro ingana na Miliyari 15.4. 

Ubuyobozi bw’iki kigo kandi, bwemeza ko cyagaruje imisoro ingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyari 277 na Miliyoni 100 y’imisoro y’imbere mu gihugu, ikaba yaraturutse mu bari bagifitiye imyenda.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kandi, cyishimira ko abacuruzi n’abaguzi bakomeje gusobanukirwa n’ibyiza by’umusoro wa nyuma ku nyungu uzwi nka (TVA) mu magambo ahinnye y’ururimi rw’Igifaransa. By’umwihariko ku bacuruzi, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, kibarura abasora bashya 43,243 bahawe uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutanga inyemezabwishyu za Electronic Billing Machines (EBM), icyatumye habaho ugukurikirana uburyo uwo musoro utangwa kandi hatabayeho kongera ibiciro ku mucuruzi, bityo bikanorohereza abacuruzi kumenyekanisha imisoro bagomba gutanga. 

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kandi, cyanakoze amasuzuma ku misoro 1,883 hirya no hino mu gihugu, ayo masuzuma akaba yaratumye iki kigo cyinjiza imisoro ingana na Miliyari 9 na Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Politiki zivuguruye ku misoro, zatumye iki kigo cyinjiza imisoro ingana na Miliyari 286 na Miliyoni 700  z’amafaranga y’u Rwanda, nyamara intego iki kigo cyari cyarihaye yari ukwinjiza imisoro ingana na Miliyari 259 na Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko iyo ntego yagezweho ku rugero rwa 110.6 ku ijana.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kandi, cyashyiriyeho abaguzi uburyo bwo gutuma basobanukirwa neza ndetse bakanitabira ku bwinshi gusaba inyemezabwishyu ku bicuruzwa baguze. Nk’ubu, gahunda ya Tengamara na Tenga Promo igamije guhemba abasaba inyemezabwishyu ku bicuruzwa baguze imaze kuganwa na benshi. Imibare itangwa, yerekana ko abamaze kuyiyandikishamo bavuye ku bantu 74,964 muri Kamena 2025, bagera ku bantu 1,096,931 muri Kamena 2026.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, iyo gahunda yatumye hinjira imisoro ingana na Miliyari 105 na Miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda yaturutse ku nyemezabwishyu zasabwe n’abaguzi, naho binyujijwe muri iyi gahunda, ibihembo iki kigo cyahaye abaguzi ba nyuma ku gicuruzwa bingana na Miliyari 4 na Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kandi, cyakurikiranye ibirego by’abadatanga imisoro cyangwa abashakaga kuyinyereza. Imibare itangwa n’iki kigo, yerekana ko ibirego by’abataratanze imisoro 163 byakurikiranywe, bigatuma hagaruzwa imisoro ingana na Miliyari 21 na Miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki kigo kandi, cyanakurikiranye ibibazo 1,542 bifite aho bihuriye n’inyerezwa ry’imisoro, bituma iki kigo kigaruza imisoro ingana na Miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, cyakoze ubukangurambaga ku bacuruzi bwo kugira no gukoresha neza uburyo bwo gutanga inyemezabwishyu. Ubwo bukangurambaga, bwakorewe mu mujyi wa Kigali ndetse no mu turere dutanu two hanze yawo, bituma abacuruzi barenga 12,000 bagana uburyo bwemewe bwo gutanga inyemezabwishyu, bituma hirindwa amande angana na Miliyari 3 bari kuzatanga.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kandi, cyanashoboye gutahura inyemezabwishyu zitatangwaga hifashishijwe uburyo bwemewe, bituma hirindwa igihombo cy’imisoro ingana na Miliyari 28 z’amafaranga y’u Rwanda cyashoboraga guterwa no gutanga inyemezabwishyu itemewe cyangwa itariho amakuru ya nyayo.

Share