Abanyarwanda Bakoresheje Miliyari 290 mu Mahanga Uyu Mwaka.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko Abanyarwanda bakoresheje Miliyoni 197.8 z’Amadolari, ni hafi Miliyari 291 z’Amafaranga y’u Rwanda mu ngendo bakoreye hanze y’u Rwanda mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2026, aho ingendo z’ubucuruzi, zihariye hafi kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga yose.

Abanyarwanda Bakoresheje Miliyari 290 mu Mahanga Uyu Mwaka.

Iyo mibare, igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, Abanyarwanda bakoresheje Miliyoni 98.1 z’Amadolari, naho mu gihembwe cya kabiri, Abanyarwanda bagakoresha Miliyoni 99.7 z’Amadolari.

NISR, igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe, akubiye mu bicuruzwa na serivisi zahawe abo Banyarwanda bakoreye ingendo hanze. Bimwe muri byo, harimo amacumbi, ibiribwa n’ibinyobwa, imyidagaduro, gusura ahantu nyaburanga, urwibutso n’impano, ingendo zakorewe imbere muri ibyo bihugu n’ibindi. Gusa muri ayo mafaranga, ntiharimo ay’ingendo zakoreshejwe abo Banyarwanda bava mu Rwanda bajya hanze.

NISR kandi, igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ingendo z’ubucuruzi Abanyarwanda bakoze, zakoreshejwemo angana na Miliyoni 49.1 z’Amadolari, ingendo zo gusura inshuti n’abavandimwe zo zakoreshejwemo Miliyoni 20.5 z’Amadolari, iz’amasomo zo zikoreshwamo Miliyoni 18.9 z’Amadolari, iz’ibiruhuko, zo zakoreshejwemo Miliyoni 8.6 z’Amadolari, naho iz’ubuvuzi zo zikoreshwamo Miliyoni 2.8 z’Amadolari.

Mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ingendo zifashishije inzira y’ikirere, zakoreshejwemo Miliyoni 76.2 z’Amadolari, naho ingendo zifashishije inzira y’ubutaka zo zakoreshejwemo Miliyoni 23.5 z’Amadolari.

Mu bakoze ingendo mu mahanga bifashishije inzira y’ikirere, ingendo z’ubucuruzi, zakoreshejwemo Miliyoni 32.8 z’Amadolari, iz’amasomo zikoreshwamo Miliyoni 17.6 z’Amadolari, izo gusura inshuti n’abavandimwe zikoreshwamo Miliyoni 14.6 z’Amadolari, iz’ibiruhuko zikoreshwamo Miliyoni 8.5 z’Amadolari, naho iz’ubuvuzi zikoreshwamo Miliyoni 2.7 z’Amadolari.

Mu bakoze ingendo bifashishije inzira y’ubutaka, ingendo z’ubucuruzi, zakoreshejwemo Miliyoni 16.2 z’Amadolari, naho izo gusura inshuti n’abavandimwe zikoreshwamo Miliyoni 5.9 z’Amadolari.

NISR kandi, igaragaza ko Abanyarwanda 53,904 bagiriye ingendo hanze y’u Rwanda bifashishije inzira y’ikirere mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka. Muri bo, 31,876 bakoze ingendo z’ubucuruzi, 14,928 bakora ingendo zo gusura inshuti n’abavandimwe, 4,929 bakora ingendo z’ibiruhuko, 1,644 bo bakora ingendo z’amasomo, naho 527 bo bakora ingendo z’ubuvuzi.

Ingendo zifashishije inzira y’ubutaka, NISR igaragaza ko zakozwe n’Abanyarwanda 276,416 mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka. Muri bo, hafi 210,000 bakoze ingendo z’ubucuruzi, naho 59,599 bo bakora ingendo zo gusura inshuti n’abavandimwe.

NISR kandi, igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe mu buryo butandukanye, bitewe n’ahantu abantu bagiye ndetse n’icyabajyanaga. Mu bakoze ingendo z’ikirere, impuzandengo y’amafaranga yakoreshwaga ku munsi ku rugendo rw’ubucuruzi mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ni Amadolari 102, naho urugendo nk’urwo rwakozwe muri Amerika y’Amajyaruguru, rwo rwakoreshejwemo Amadolari 140 ku munsi. 

Ku rugendo rw’ibiruhuko, NISR igaragaza ko impuzandengo y’amafaranga yakoreshejwe ku munsi ku bakoreye urugendo i Burayi ari Amadolari 130, naho ku rugendo nk’urwo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rwo rwakoreshejwemo Amadolari 170 ku munsi.

  

Iyi mibare iri muri raporo iheruka gushyirwa ahagaragara na NISR ku mafaranga akoreshwa mu ngendo, igaragaza amafaranga Abanyarwanda baba mu gihugu bakoresha mu mahanga, akabarwa nk’ibitumizwa mu mahanga muri serivisi z’ingendo. Iyo raporo kandi inatanga ikigereranyo cy’amafaranga abashyitsi b’abanyamahanga bakoresha mu Rwanda, yo akabarwa nk’ibyoherezwa mu mahanga muri serivisi z’ingendo. Mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2026, amafaranga u Rwanda rwinjije avuye muri serivisi z’ingendo abanyamahanga bakoreye mu Rwanda yageze kuri Miliyoni 161.8 z’Amadolari.

Share