Minisitiri w’Uburezi mu Buhinde yeguye ku nshingano nyuma yuko imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera

Mu gihe imyigaragambyo y’ urubyiruko rusaba impinduka ikomeje kwiyongera,Minisitiri w’Uburezi mu Buhinde, Dharmendra Pradhan, yeguye ku mirimo ye. Igihugu ch’ ubuhinde gikomeje guhungabanywa niyi myigaragambyo ikomeye iyobowe n’urubyiruko, rwifuza impinduka mu rwego rw’uburezi no kubazwa inshingano kw’abagize uruhare mu bibazo byagaragaye mu mitegurire y’ibizamini bya Leta.

Minisitiri w’Uburezi mu Buhinde yeguye ku nshingano nyuma  yuko imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera
Minisitiri w’Uburezi mu Buhinde yeguye ku nshingano nyuma  yuko imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera

Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma y’uko havuzwe uburiganya n’isakazwa ry’ibibazo by’ikizamini cya NEET, gikoreshwa mu gutoranya abanyeshuri binjira mu mashuri y’ubuvuzi. Byatumye ibihumbi by’abanyeshuri n’urubyiruko bigaragambya mu mijyi itandukanye, cyane cyane mu murwa mukuru, New Delhi, bavuga ko gahunda y’ibizamini idatanga amahirwe angana kuri bose.

Abigaragambya bishyize hamwe mu mutwe wiswe Cockroach Janta Party (CJP), bavuga ko bazakomeza gusaba ko habaho amavugurura arambye mu mitegurire y’ibizamini bya Leta, gukurikiranwa no guhanwa kw’abagize uruhare mu buriganya, ndetse no kurekurwa kwa bamwe mu bigaragambya bafashwe na polisi.

Nubwo kwegura kwa Minisitiri w’Uburezi gufatwa nk’intambwe ikomeye yatewe nyuma y’igitutu cy’iyi myigaragambyo, abayobozi bayo bavuga ko bitarahagije. Bashimangira ko batazahagarika imyigaragambyo kugeza igihe Guverinoma izashyirira mu bikorwa amavugurura yose yasabwe, harimo gukaza ingamba zo kurwanya uburiganya mu bizamini no kongera icyizere mu rwego rw’uburezi.

Mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso n’inkoni mu gutatanya abigaragambyaga, ibintu byatumye bamwe bakomereka naho abandi barafatwa. Icyakora, ibikorwa byo kwigaragambya biracyakomeje, mu gihe Guverinoma ikomeje kugirana ibiganiro n’abahagarariye urubyiruko.

Abakurikiranira hafi  ibi kandi,bavuga ko Iyi myigaragambyo iri mu ifite imbaraga u Buhinde bumaze imyaka myinshi bukeneye kuko yagaragaje ikibazo gikomeye cy’icyizere gicye urubyiruko rufitiye inzego z’uburezi n’imiyoborere, ndetse ikomeje gukurikirwa n’amahanga kubera ingaruka ishobora kugira ku  politiki y’ubuhinde ndetse n’ uburezi muri rusange.

Share