Loni Irashinja Amerika Gukorera Ibyaha by’Intambara muri Iran.

Itsinda ryigenga ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gukora iperereza ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu muri Iran,, bwashyize ahagaragara raporo yerekana ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Leta zunze ubumwe za Amerika zakoze ibyaha by’intambara mu ntambara imaze amezi arenga atandatu izihanganishije na Iran.

Loni Irashinja Amerika Gukorera Ibyaha by’Intambara muri Iran.

Raporo y’iryo tsinda, yerekana ko ibimenyetso bigaragaza ko hashobora kuba harakozwe ibyaha by’intambara , bigaragarira mu bitero bibiri Leta zunze ubumwe za Amerika zagabye muri Iran. Igitero cya mbere cyagaragajwe, ni icyagabwe ku ishuri ribanza rya Shajareh Tayyebeh riri mu mujyi wa Minabuherereye mu Majyepfo ya Iran tariki 28 Gashyantare 2026, bigahitana abantu 150 barimo abana 120 nk’uko bikubiye mu mibare y’ubuyobozi bwa Iran.

Abagenzuzi b’Umuryango w’Abibumbye, berekanye muri iyo raporo ko iryo shuri ryari ahantu hagaragara neza ko ari inyubako ikoreshwa n’abasivili kandi ko nta bimenyetso babonye byerekana ko ryakoreshwaga mu bikorwa bya gisirikare. Berekanye kandi ko ingabo za Amerika zitagenzuye bihagije amakuru zari zifite mbere yo kurigabaho igitero.

Ikindi gitero, na cyo cyagabwe tariki 28 Gashyantare 2026 ku kibuga cy’imikino cy’ahitwa Lamerd. Icyo gitero, bivugwa ko cyatumye amazu y’abaturage yari hafi aho yangirika, ndetse abagera kuri 22 bagakomereka, ndetse hari n’ababuze ubuzima. Iyo raporo, igaragaza ko aho hantu, na ho hakoreshwagan’abaturage, bitari ibirindiro bya Gisirikare.

Iri tsinda ryanzuye ko ibyo bitero byombi bishobora kuba byaragabwe nta gutoranya, kandi ko, hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara, bishobora kuba ibyaha by’intambara.

Ku rundi ruhande ariko, iryo tsinda ryagaragaje ibimenyetso by’uko Iran ishobora kuba yarakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubwo mu Kuboza kw’umwaka wa 2025, mu gihugu hadukaga imyigaragambyo yamaganaga ubutegetsi bw’igihugu bwari burangajwe imbere na Ayatollah Ali Khamenei wari umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu.Ubutegetsi bwa Iran, bwatangaje ko abantu 3,038 ari bo baburiye ubuzima muri iyo myigaragambyo, nubwo imiryango mpuzamahanga yemeza ko uwo mubare ushobora kuba urenga.

Ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe za Amerika, Minisiteri y’ingabo (Pentagon), yanze kugira icyo ivuga kuri iyo raporo. Iyi Minisiteri, yahise Ishyira ahagaragara itangazo rigira riti, “Iperereza ryacu riracyakomeje, rero nta cyo dushobora gutangaza none.”

Ibiro by’Umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe za Amerika (White House), byashyize ahagaragara ubutumwa burimo amagambo akarishye, aho umuvugizi wabyo Anna Kelly yavuze ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa Muntu, nta cyo kakoze mu kububungabunga, ahubwo ko gashishikajwe no gukora icyo yise ibidafite akamaro. Kuri we, abona ko muri iyi ntambara, Iran ari yo yonyine yakoze ibyaha by’intambara. 

Yagize ati, “Uruhande rwonyine rwakoze ibyaha by’intambara muri aya makimbirane, ni ubuyobozi bwa Iran, kuko bwishe ibihumbi by’abaturage ba Iran, bwica Abanyamerika benshi, bukorera ibikorwa by’iterabwoba mu muhora wa Hormuz, ndetse bunagaba ibitero mu baturanyi babwo nta gutoranya.”

Biteganyijwe ko iyo raporo izamurikirwa akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa Muntu kuwa mbere w’icyumweru gitaha i Genève mu Busuwisi.

Nubwo Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ibikubiye muri iyi raporo bitagomba gufatwa nk’icyemezo cy’urukiko, ibiyikubiyemo bishobora kwifashishwa na bamwe mu kujyana iki kibazo mu nkiko z’ibihugu cyangwa mpuzamahanga.

Share