Mineduc Yatangaje Amanota y’Ibizamini bya Leta Bisoza Amashuri Yisumbuye.

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’igenzura ry’amashuri (NESA), yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu mwaka wa 2025/2026.

Mineduc Yatangaje Amanota y’Ibizamini bya Leta Bisoza Amashuri Yisumbuye.

Imibare itangwa na NESA, igaragaza ko abiyandikishije gukora ibizamini bya Leta mu byiciro byose hamwe bangana na 108,732. Abakobwa ni bo biyandikishije ari benshi, aho bari ku ijanisha rya 55.05 ku ijana, naho abahungu bangana na 44.95 ku ijana.

Mu biyandikishije bose, abakoze ni 108,405. Muri bo, abasaga 102,000 bangana na 94.53 ku ijana batsinze ibizamini. Mu bahungu bakoze, 95.9 ku ijana byabo baratsinze, naho mu bakobwa bakoze, 93 ku ijana byabo ni bo batsinze. 

Muri rusange, NESA yishimira ko ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025, umubare w’abagiraga amanota yohasi bagabanutse cyane, ndetse n’umubare w’abagira amanota yo hejuru cyane na wo ukiyongera. 

Mu cyiciro cy’uburezi rusange, abiyandikishije gukora ibizamini bangana na 56,515. Abakobwa akaba ari bo benshi, kuko bari ku ijanisha rya 60.8 ku ijana, naho abahungu bo bari ku ijanisha rya 39.2 ku ijana. Muri bo,, 56,330 ni bo bakoze ibizamini bangana na 99.67 ku ijana, mu gihe 53,050 bangana na 94 ku ijana ari bo batsinze neza ibizamini.

Mu bahungu bakoze, 96.3 ku ijana byabo ni bo batsinze, naho mu bakobwa bakoze, 92.7 ku ijana byabo ni bo batsinze.

NESA kandi igaragaza ko muri iki cyiciro, umubare w’abatsinze buri somo wakomeje kwiyongera uretse isomo ry’ubumenyi bwa Mudasobwa ndetse n’ururimi rw’Igiswayire.

NESA kandi yanagaragaje uko abanyeshuri batsinze mu byiciro bitatu byose by’uburezi rusange. Icyiciro cya za Siyansi, abanyeshuri batsinze ku ijanisha rya 93.8 ku ijana, mu cyiciro cy’Ubumenyamuntu, abanyeshuri batsinda ku ijanisha rya 95.8 ku ijana, naho mu cyiciro cy’Indimi abanyeshuri batsinze ku ijanisha rya 93.61 ku ijana.

Mu cyiciro cy’ubumenyingiro, abanyeshuri biyandikishije barasaga gato 43,000. Aha ho, usanga abahungu ari bo benshi kuko umubare wabo ungana na 55 ku ijana, naho abakobwa bo bakangana na 44 ku ijana. Mu biyandikishije, abakoze bangana na 42,793 bangana na 99.72 ku ijana. 

Mu bakoze bose, 40,459 bangana na 94.5 ku ijana batsinze ibizamini. 95 ku ijana by’abahungu bakoze baratsinze, naho 93.4 ku ijana by’abakobwa bakoze ni bo batsinze.

Muri iki cyiciro, NESA igaragaza ko abakoze ibizamini batsinze amasomo yose ku rugero rwo hejuru cyane, uretse amasomo ajyanye no kwakira neza abantu, Ubukerarugendo ndetse na serivisi zijyanye n’ibya tekiniki. 

Gusa NESA igaragaza ko muri iki cyiciro hagaragaye igabanuka ry’ijanisha ry’abagira amanota yo hejuru, ahubwo hakaba ukwiyongera kw’ijanisha ry’abagira amanota yo hasi. 

Mu cyiciro cy’amashuri atanga amasomo mbonezamwuga, abiyandikishije bangana na 9,324. Abakobwa bari bo benshi bangana hafi na 67 ku ijana, naho abahungu bakangana na 33 ku ijana. Muri bo, abakoze ibizamini bangana na 9,283 bangana na 99 ku ijana.

Mu bakoze, 8,252 bangana na 94.28 ku ijana ni bo batsinze. 96.4 ku ijana by’abahungu bakoze ni bo batsinze, naho 93.1 ku ijana by’abakobwa bakoze ni bo batsinze.

Mu masomo yose yo muri iki cyiciro, NESA igaragaza ko abanyeshuri batsinze neza ibizamini, uretse mu masomo y’ibaruramari.

Muri iki gikorwa kandi, Umuyobozi wa NESA yanaboneyeho gutangaza abanyeshuri bahize abandi mu gutsinda neza ibizamini bya Leta mu byiciro binyuranye, uretse ko igikorwa cyo kubahemba kizakorwa ikindi gihe. 

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengiyumva, yamenyesheje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku banyeshuri bahawe andi mahirwe yo gukora ikindi kizamini gisimbura icyo bari barakoze mbere ku bwo gufashwa kugikopera, ubu ashobora kugaragara, bityo asaba abanyeshuri bakoze icyo kizamini n’ababyeyi babo kuyareba banyuze mu nzira zisanzwe zikoreshwa mu kureba amanota.

Ibikorwa byo gufasha gukopera ibizamini byavuzwe mu bizamini bisoza amashuri abanza, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko no mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye ibyo bikorwa byagaragaye ku bakandida 1,097 bo mu byumba 27 bitandukanye, kandi ko abagaragaweho ibyo bikorwa bazabihanirwa.

Minisitiri Nsengiyumva kandi, yanaboneyeho kugaragaza ko amahirwe ya kabiri abanyeshuri bo mu mashuri abanza bahawe yo gukora ikindi kizamini atazahoraho. Yemeje ko ayo mahirwe yatanzwe uyu mwaka gusa, amenyesha ko ayo mahirwe atanzwe buri mwaka, byaba ari nko gutiza umurindi umuco wo gukopera.

Minisiteri y’Uburezi kandi, yanahishuye ko abanyeshuri 1,097 bagaragaweho ibikorwa byo gukopera ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bo batazahabwa ikindi kizamini cy’isubiramo, bitewe n’uko bo ari bakuru kandi bazi ibyo bakoraga. Yagaragaje ko abo banyeshuri bazakurikiranwa n’inzego zibishinzwe bakazabibazwa.

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengiyumva, yavuze ko nyuma yo gutangaza amanota y’ibizamini mu byiciro byose, bagiyekwicara bakavugutira umuti ikibazo cyo gukopera ibizamini. 

Yagize ati, “Twarasuzumye, dusanga iki kibazo cyaragaragaye ku munsi nyirizina w’ikizamini. Ariko ubwo turangije iki gihe cy’ibizamini, ni ukongera tukareba tugasubiramo ibice byose by’itegurwa n’ikorwa ry’ibizamini. Aho twabona hakenewe gushyirwamo imbaraga kurusha izari zihasanzwe, tuzazishyiramo.”

Nubwo Minisitiri w’Uburezi asanga ikibazo cy’ikopera ry’ibizamini ryaragaragaye ku munsi nyirizina w’ikizamini, avuga ko mu isuzuma bazakora, atari ho honyine bazareba.

Yagize ati, “Iperereza ryakozwe, ryerekanye ko ikibazo cyari ku munsi w’ikizamini, ariko bitavuze ko ari ho honyine tuzareba, tuzareba hose. Kugira ngo turusheho kongera ireme ry’ibizamini.

Mu ngamba zo kugabanya ikopera ry’ibizamini, Minisitiri y’Uburezi ivuga ko izongera abahagararira ikorwa ry’ibizamini, aho mu cyumba kimwe hazaba harimo abarimu benshi bava ahantu hatandukanye, ndetse hakazanongerwa undi muntu uzafasha mu kugenzura abasohotse mu byumba by’ibizamini n’ibyo bagiye gukora.

Minisitiri Nsengiyumva kandi, yanasabye umuryango nyarwanda muri rusange kwisuzuma no kurwanyiriza hamwe umuco wo gukopera, gukopeza cyangwa gufasha abandi gukopera.

Share