Ibyaha byo Gukubita no Gukomeretsa Bikomeje Kugabanuka mu Rwanda.
Polisi y’igihugu, yatangaje ko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa yashyikirizwaga, byagabanutseho 33.7 ku ijana hagati ya Nyakanga na Kanama, nyuma y’uko inzoga zitujuje ubuziranenge ziciwe ku isoko ry’igihugu.
Imibare ya Polisi y’igihugu, igaragaza ko mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, yakiriye ibirego by’ibi byaha bingana na 652, naho mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, yakira ibirego by’ibi ibyaha bingana na 432, aho habayeho igabanuka ry’ibi byaha bigera kuri 220.
Iri gabanuka, rije nyuma y’uko inzego z’amategeko zishyize imbaraga mu guca ku isoko ry’u Rwanda inzoga zitujuje ubuziranenge, nyuma y’impungenge zagaragajwe ku ngaruka ziterwa n’izi nzoga, cyane cyane izishingiye ku kwiyongera kw’ibibazo mu miryango ndetse no kugabanuka k’umudendezo rusange w’abaturage.
Iryo gabanuka kandi, Polisi yari yaratangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko rishoboka. Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Boniface Rutikanga, yatangaje kuwa 13 Kanama 2026 ko kuva tariki 15 Nyakanga kugeza tariki 31 Nyakanga, ibirego by’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa Polisi y’igihugu yakiriye bingana na 345, naho kuva tariki 1 Kanama kugeza tariki 12 Kanama, ibirego by’ibi byaha Polisi y’igihugu yakiriye, bikaba bingana na 188, ikigaragaza igabanuka hafi rya 50 ku ijana.
Polisi y’igihugu kandi, yaboneyeho kwihanangiriza abanywa inzoga zitujuje ubuziranenge bihishe, yemeza ko uzafatwa abinywa cyangwa abiha abandi azabihanirwa by’intangarugero.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuva mu mpera za Nyakanga, ubuyobozi bwahagaritse inganda 140 zakoraga izo nzoga hirya no hino mu gihugu, ndetse kugeza ubu, abantu 104 bakekwaho uruhare mu ikorwa ryazo batawe muri yombi, aho Dosiye zabo bose uko ari 97 zagejejwe mu Bushinjacyaha, ndetse hari na bamwe batangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Kuva inzoga zitujuje ubuziranenge zatangira gucibwa mu gihugu, izafashwe zifite agaciro ka Miliyari 2.6 z’Amafaranga y’u Rwanda zaramenwe, ndetse n’abazifatanywe baciwe amande angana na Miliyoni 360 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda na yo, ntiyahwemye kugaragaza ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ubusinzi bukabije nk’imungu ku muryango nyarwanda. Muri Nyakanga uyu mwaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dominique Habimana, yavuze ko gusinda bigira uruhare mu kongera amakimbirane mu miryango, kongera umubare w’abana bata ishuri, kongera ubukana bw’ikibazo cy’ubushomeri ndetse n’izindi mbogamizi zugarije urubyiruko n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Ihagarikwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge kandi, ryakozwe nyuma y’imibare yagaragajwe n’inzego z’ubuzima yerekana uburyo izo nzoga zikomeje guteza akaga ku bazinywa.
Inzego z’ubuzima, zatangaje ko kuva uyu mwaka watangira, abantu 50 bamaze guhitanwa no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, abarenga 100 zibatera ikibazo cyo kutabona mu buryo bwa burundu, naho abarenga 500 bo bakaba bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Leta y’u Rwanda, yemeza ko igikorwa cyo gushakisha no guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kigikomeje, ndetse n’ubukangurambaga ku bubi bwabyo bukaba bukomeje mu gihugu hose.