NESA Yatangaje Amanota y’Ibizamini bya Leta ku Byiciro by’Amashuri Abanza n’Icyiciro Rusange cy’Amashuri Yisumbuye.
Kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama 2026, Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’igenzura ry’amashuri (NESA), yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Mu Rwanda hose, abiyandikishije mu gukora ibizamini bya Leta by’amashuri abanza, ni abanyeshuri 277,593, ariko ababikoze ni 276,579. Abakobwa ni bo benshi bakoze ibyo bizamini, aho bagera kuri 55.65 ku ijana, naho abahungu bo ni 44.35 ku ijana.
NESA, yatangaje ko mu bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, 82.24 ku ijana, ari bo babitsinze neza. Iyi ni intambwe ikomeye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025, kuko abatsinze neza icyo gihe bageraga kuri 75.6 ku ijana.
NESA kandi, yagaragaje ko mu bakobwa, 87.1 ku ijana muri bo ari bo batsinze neza ibizamini bya Leta, naho mu bahungu, 89.56 ku ijana ni bo batsinze neza ibizamini bya Leta.
Mu masomo akorwa muri iki cyiciro, imibare na Siyansi ni yo abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta batsinze ku rugero rwo hejuru ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025, ariko indimi z’Ikinyarwanda n’Icyongereza, abazitsinze bo baragabanutse.
NESA kandi, yanagaragaje uko uturere twakurikiranye mu mitsindire. Urutonde NESA yakoze, yarukoze mu byiciro bibiri by’ingenzi. Icyiciro cya mbere, kireba ku buryo abanyeshuri bakoze mu myaka itatu ya nyuma y’amashuri abanza, icyiciro cya kabiri, ni icy’ibizamini bya Leta nyirizina.
Mu kugereranya uko abanyeshuri bitwaye mu myaka itatu ishize, ni ukuvuga mu masuzuma yo kuva mu mwaka wa kane kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, uturere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Kayonza, Muhanga, Gakenke na Burera, ni two twahize utundi. Mu bizamini bya Leta nyirizina, uturere twahize utundi, NESA yagaragaje ko nta tandukaniro ririmo ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025.
Ku cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abiyandikishije gukora ibizamini bya Leta bigisoza, ni abanyeshuri 149,550, ariko abakoze ni abanyeshuri 149,015.
Abakobwa ni bo benshi bakoze ibyo bizamini, aho bagera kuri 57.22 ku ijana, naho abahungu bo bari ku ijanisha rya 42.7 ku ijana.
Mu banyeshuri bakoze ibyo bizamini, 85.70 ku ijana, ni bo babitsinze neza, aha na ho haragaragara intambwe nini mu mitsindire, kuko mu mwaka ushize wa 2024/2025, abatsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bari ku ijanisha rya 64 Ku ijana.
Mu bakobwa bakoze ibyo bizamini, 82.63 ku ijana ni bo babitsinze neza, naho mu bahungu 89.8 ku ijana ni bo babitsinze neza.
Ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025, amasomo y’imibare, ibinyabuzima, ubutabire, ubugenge, ubumenyi bw’isi, amateka, Ikinyarwanda n’Icyongereza, yagaragayemo ubwiyongere mu mitsindire, isomo ryagaragayemo kugabanukaho gato mu mitsindire ugereranyije n’umwaka ushize, ni isomo ryo kwihangira imirimo.
Nk’uko byakozwe mu cyiciro cy’amashuri abanza, NESA yagaragaje uko uturere twakurikiranye mu mitsindire hakurikijwe bya byiciro byombi. Uko abanyeshuri bitwaye kuva batangiye umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ndetse n’icyiciro cy’ibizamini bya Leta nyirizina.
Mu cyiciro cy’imyigire y’abanyeshuri mu myaka itatu ishize, uturere twahize utundi ni Kayonza, Kirehe, Rusizi, Gicumbi, Nyanza, Ngororero na Nyagatare. Naho mu cyiciro cy’ibizamini bya Leta nyirizina, uturere twahize utundi ni Kirehe, Musanze na Karongi, naho uturere twagize abanyeshuri batsinze ku rugero rwo hasi ni Gakenke, Gasabo na Nyarugenge.
Mu bahize abandi bose mu gutsinda neza ibizamini bya Leta, mu cyiciro cy’amashuri abanza, uwagize amanota ya mbere ni Rwego Mutijima Bruno Licky wigaga mu ishuri rya École Internationale la Racine ryo mu karere ka Bugesera, akaba yaragize amanota angana na 99.6 ku ijana.
Ababaye aba kabiri ni abanyeshuri 7, kandi bose bagize amanota angana na 99.4 ku ijana. Abo ni Ntwari Ngabo Pacifique wigaga mu ishuri rya Wisdom Centre ryo mu karere ka Bugesera, Ineza Singizwa Musengimana Annie wigaga mu ishuri rya École Internationale la Racine ryo mu karere ka Bugesera, Byoseniyo Aimé Albine wigaga mu ishuri rya Kigali Harvest school ryo mu karere ka Gasabo, Irumva Bigwi Hugo wigaga ku ishuri rya Apacope ryo mu karere ka Nyarugenge, Ingabire Ella Jessica ndetse na Shingiro Ivan Muhimba bigaga ku ishuri rya Saint André ryo mu karere ka Muhanga ndetse na Cyusa Mugisha Ivan wigaga ku ishuri rya École Les Rossignols ryo mu karere ka Kamonyi.
Abagize amanota ya mbere mu cyiciro rusange ni babiri, kandi bose bagize amanota 98.7 ku ijana. Abo ni Uwamariya Léontine wigaga ku ishuri rya ISF ryo mu karere ka Nyamasheke, ndetse na Musonga Isimbi Ola wigaga ku ishuri rya FAWE Girls School ryo mu karere ka Gasabo.
Abandi bahembwe muri icyo cyiciro, ni Ganza Joel wigaga mu ishuri rya École Saint Ignace ryo mu karere ka Gasabo, akaba yaragize amanota angana na 98.6 ku ijana, Uwitonze Kefa Milton wigaga ku ishuri rya Collège Saint André ryo mu karere ka Nyarugenge, yagize amanota 98.4 ku ijana, Kwizera Mukwiye Richard ndetse n’Uwase Divine bigaga mu ishuri ry’ubumenyi rya Byimana ryo mu karere ka Ruhango, bombi bagize amanota 98.3 ku ijana.
Abahembwe bose mu byiciro byombi, bahawe icyemezo cy’uko bahize abandi, za mudasobwa, ibikoresho by’ishuri, ndetse bazanishyurirwa amafaranga y’ishuri umwaka wose na Koperative Umwalimu SACCO.
Mu gusoza icyo gikorwa, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Madame Irere Claudette, yaboneyeho kwibutsa ababyeyi kwandikisha ku mashuri abana bagejeje igihe cyo kwiga, kuko umwana atangira gutsinda iyo atangiye ishuri akiri muto. Yagize ati, “Iyo umwana yize neza ku gihe, bituma ibi ngibi twabonye hano bishoboka. Mwabonye ko ababaye aba mbere bose, ni bato. Baba barize neza, baba barakurikiranywe neza. Iyo rero bidakozwe gutyo, bagatangira batinze, bibaviramo kutiga neza.”
Yanasabye kandi ababyeyi kubanza kugenzura neza ko ishuri bashaka kwandikishamo abana babo ryujuje ibisabwa byose na NESA, banyuze ku rubuga rwa ireme.nesa.gov.rw, ndetse anasaba ibigo by’amashuri bitaruzuza ibisabwa gukorana bya hafi na NESA muri ibi byumweru bibiri bisigaye mbere y’itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2026/2027, kugira ngo na yo asurwe, bityo harebwe niba yakwemerera kwakira abanyeshuri.
Minisitiri Irere Claudette, yasabye kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri kwita ku isuku y’ibigo, haba aho abanyeshuribigira, aho barira n’aho barara. Byumwihariko, yanasabye impande zose bireba kugenzura niba ibigo by’amashuri byarashyizeho uburyo buhamye bwo guhangana n’ibiza, cyane ko mu kwezi kwa Nzeri tugiye kwinjiramo, u Rwanda rushobora kuzagira imvura nyinshi, nk’uko Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yabigaragaje.
Minisitiri Irere Claudette kandi, yanibukije ko ishuri ritagomba kurangwamo inzoga n’ibiyobyabwenge. Yagize ati, “Nta shuri rigomba kurangwamo inzoga n’ibiyobyabwenge. Yaba umwarimu, umuyobozi w’ishuri, abakora ku ishuri n’abanyeshuri ubwabo, nibafatanwa ibiyobyabwenge, rwose bazahanwa, bazirukanwa. Ntabwo bizihanganirwa!”
Iyi ngingo, Minisitiri Irere Claudette yayijyanishije no kurangwa n’ikinyabupfura ku ishuri. Yagize ati, “Ibikorwa by’urugomo, yaba ibikorerwa hagati y’abanyeshuri ubwabo, yaba ibikorerwa abarimu, yaba abarimu na bo babikorera abanyeshuri, ntabwo bizihanganirwa! Aho bizagaragara rwose, abo bizaba byagaragayeho bazabihanirwa!”
Minisitiri Irere Claudette, yaboneyeho gushyira umucyo kuri zimwe mu mpinduka z’uburezi zatangajwe. Minisitiri Irere Claudette, yashimangiye ko isaha yo gutangira amasomo ari saa mbili za mugitondo agasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba. Yagaragaje ko amasomo abanyeshuri bahabwa bari kumwe n’abarimu asozwa saa cyenda n’igice z’igicamunsi, naho kuva saa cyenda n’igice kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, ni umwanya wo gukora ibikorwa bibafasha kumva neza ibyo bigishijwe, si umwanya wo gutaha.
Yanagarutse ku musanzu utangwa n’umubyeyi, aho umusanzu mushya uzatangira gutangwa kuva mu kwezi kwa Mutarama 2027, kandi hazashyirwaho amabwiriza yihariye ku itangwa ry’uwo musanzu. Naho ku biga mu mashuri nderabarezi, uyu mwaka baziga imyaka itatu, maze bakore ikizamini cy’icyiciro cya mbere cya Kaminuza.