Urugendo rwa Charles Murigande Witangiye Gukorera Igihugu Akanakira Agakiza.
Mu mazina y’inararibonye muri Politiki y’u Rwanda umuntu yavuga, ntihashobora kuburamo Hon. Charles Murigande, kuko yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma
Mu mirimo yakoze, Hon. Charles Murigande yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuva kuwa 15 Ugushyingo 2002 kugeza muri Werurwe 2008. Nyuma y’ivugururwa rya Guverinoma ryo muri Werurwe 2008, yabaye Minisitiri wa mbere w’Imirimo y’inama y’Abaminisitiri, inshingano yakoze kugeza kuwa 26 Nyakanga 2009, ubwo yagirwaga Minisitiri w’Uburezi, umwanya yakozemo kugeza muri Gicurasi 2011. Kuwa 6 Gicurasi 2011, Hon. Charles Murigande yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, hamwe no guhagararira u Rwanda mu bihugu bya Australia, New Zealand ndetse na the Philippines. Yashyikirije Umwami Akihito w’Ubuyapani impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda mu Buyapani ku mugaragaro kuwa 4 Ukwakira 2011, akorera i Tokyo kugeza muri Mata 2015.
Kuwa 10 Kanama 2016, Hon. Charles Murigande yagizwe Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’inzego za Kaminuza y’u Rwanda, umwanya yakoze kugeza igihe yasezeraga mu kazi ka Leta muri Kamena 2020. Kuwa 1 Ukuboza 2025, Hon. Charles Murigande yagizwe Umusenateri na Perezida Paul Kagame, aho yarahiriye inshingano ze kuwa 11 Ukuboza 2025.
Hon. Charles Murigande, yagiranye ikiganiro na KPMedia, maze adusangiza urugendo rwe, haba kuba inzobere mu mibare, akaba umunyapolitiki w’inararibonye, ndetse akaza no kwakira agakiza, ari na ho yahereye agira inama abayobozi ndetse n’abaturage muri rusange zizatuma igihugu gikomeza gukataza mu iterambere.
Hon. Charles Murigande, yabonye izuba kuwa 15 Kanama 1958, avukira mu mudugudu wa Gashiru, akagari ka Bitare, umurenge wa Ngera, mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo. Mu buto bwe, ntiyigeze yishimira ubuto bwe ari mu Rwanda, kuko ku myaka itatu gusa, umuryango we wahungiye mu gihugu cy’uburundi, ari na ho yigiye amashuri abanza, amashuri yisumbuye ndetse n’imyaka ibiri ya Kaminuza.
Hon. Charles Murigande, yakomereje amasomo ye mu gihugu cy’Ububiligi, ari na ho yakuye impamyabumenyi za Kaminuza kugera ku rwego rw’impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) mu mibare afite amanota yo hejuru. Hon. Charles Murigande, yasobanuriye KPMedia uko yiyumvaga ubwo yamenyaga ko yari amaze gutsinda ku rwego rushimishije kandi yari impunzi agira ati, “Ntabwo nakubwira ngo numvaga meze gutya, numvaga ari ibintu bisanzwe, numvaga narize ngombwa gutsinda.”
Gusa, umutima wo gukora cyane no guharanira gutsinda, Hon. Charles Murigande, avuga ko yawukuranye bitewe n’uko mu ishuri rya Saint Albert mu Burundi aho yigaga, yigishwaga n’abarimu b’Abanyarwanda, kandi, abo barimu babatozaga kwigana umuhate no guharanira gutsinda. Byongeye kandi, amahirwe yo kwiga ku Banyarwanda yari make cyane, bigatuma abayabonye batayapfusha ubusa.
Nubwo Hon. Charles Murigande afite impamyabumenyi ihanitse mu mibare, ntiyifuzaga kwiga imibare, ahubwo yifuzaga kuba umuganga. Yasobanuriye KPMedia urugendo rwo kuva mu kwiga ubuvuzi akiga imibare agira ati, “Niga, nifuzaga kuba umuganga. Icyari cyarananteye no gushaka kuba umuganga, ni nk’uburyo bwo kwigana abo bantu batwitangiye, nkavuga nti ese umuntu yakora imirimo myiza nk’iyo gute? Nza gusanga ko mbaye umuganga, najya nita ku bantu, nkabavurana urukundo, nkabavurana ubwitange, simbate imbere y’umuryango ngo amasaha yo gutaha arageze.”
Yakomeje agira ati, “Turangiza, habaga ikizamini cyo kwinjira mu ishuri ry’ubumenyingiro. Abanyeshuri bazi ubwenge babaga bari imibare n’ubugenge bajyaga kugikora. Nuko ubuyobozi bw’ishuri buranyinginga ngo njye kugikora nubwo bari bazi ko ntaziga amasomo y’ubumenyingiro, uretse ko iyo abanyeshuri bagikoraga bakagitsinda, byaheshaga amanota iryo shuri. Nuko ndagenda ndagikora, ku bw’ibyago mba uwa mbere muri icyo kizamini. Ni byo ishuri ryifuzaga ahari, ariko byatumye ntiga ubuvuzi, kuko Kaminuza yaravugaga ngo ntabwo waba warabaye uwa mbere mu bumenyingiro ngo ujye kwiga ubuvuzi. Mu ishuri ry’ubumenyingiro, habagamo amasomo y’ubwubatsi, ubugenge n’imibare, nuko nza kwiga imibare.”
Ubwo Hon. Charles Murigande yakoreraga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuba ataragiye gukorera mu mujyi wa Fayetteville muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru, akajya gukorera i Washington D.C, abibonamo ukuboko kw’Imana. Yagize ati, “Njya nsubiza amaso inyuma nkavuga ngo, ni kumwe Imana iyobora intambwe z’umuntu, kuko njya ndeba akamaro namaze mu ntambara yo kubohora u Rwanda, iyo mba ndi i Fayetteville, ntabwo nari kugira umusanzu ntanga. Ariko kuko nari ndi i Washington, kandi nkaba nari nsobanukiwe iby’umuryango, byatumye mba umuvugizi wa RPF hariya, abayobozi bakuru b’umuryango baza i Washington nkabayobora, nkabashakira umubonano n’abantu batandukanye n’ibindi. Mbona ko Imana yanjyanye i Washington, kuko yari izi ko nzakenerwa aho hantu, mu nzira zo kubohora u Rwanda.
Hon. Charles Murigande, asobanura ko imbaraga yakoresheje muri politiki, azivoma ku Bukirisitu, kuko yibutse bamwe mu bavugwa muri Bibiliya babaye no muri politiki nka Mose cyangwa Musa, Yozefu, Dawidi n’abandi. Kuri we, Politiki ni uburyo bwo kuyobora no gufasha abantu kuva ahabi bagera aheza. Yemeza ko icyo gisobanuro kidatandukanye n’amahame y’ubukirisitu.
Ku ngingo kandi yo kwakira agakiza, Hon. Charles Murigande, avuga ko yakiriye agakiza mu bunani bw’umwaka wa 1978. Yasobanuriye KPMedia uko byagenze agira ati, “Ku ishuri twigagaho, hari abanyeshuri bari bamaze igihe bakijijwe, bakajya bagira amasengesho mu kiruhuko cya saa sita ndetse na Nimugoroba mbere yo kwinjira mu gihe cyo kwisubirishamo amasomo. Twabanje kujya tubasuzugura tukanabita amazina, ariko njye nza kwibaza nti ariko se umuntu yasuzugura n’ibintu atanumvise? Reka njye kumva ibyo ari byo, mbimenye, mbisesengure, noneho ninsanga ari ibyo guta umwanya, njye mbasuzugura, mbatuke, mvuga nti, bya bintu narabisesenguye nsanga koko bikwiriye gutukwa no gusuzugurwa no kwamaganwa. Ni uko naje kujyayo, maze nisanga nakiriye agakiza.”
Nubwo yize mu mashuri yo hanze, Hon. Charles Murigandeyishimira ko yashyize itafari mu kubaka uburezi bw’u Rwanda. Yemeza kandi ko mu mirimo yose yakoreye igihugu, inshingano zijyanye n’uburezi ari zo nshingano zamunejeje kurushaho. Yagaragarije KPMedia ibyishimo yari afite agira ati, “Numvaga nishimiye cyane kwigisha abana b’Abanyarwanda. Burya, kwigisha ni ikintu cyiza, kuko uba utegura ahazaza h’abakuri imbere, kandi uba unategura ahazaza heza h’igihugu.”
Hagati y’umwaka wa 1998 n’uwa 2002, Hon. Charles Murigande, yari umunyamabanga mukuru w’umuryango wa RPF Inkotanyi. Ubwo mu mwaka wa 2000 uwari Perezida w’igihugu yeguraga, Hon. Charles Murigande na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, batowe n’umuryango kugira ngo umwe muri bo atorwe nka Perezida w’inzibacyuho.
Mu bisobanuro yahaye KPMedia, yasobanuye ko ibyakozwe byatewe n’amategeko shingiro yakoreshwaga mu gihe cy’inzibacyuho, kuko iyo haba hari mu mategeko ko hatorwa umuntu umwe gusa, Perezida Paul Kagame ni we wari gutorwa. Yanaboneyeho kandi kuvuguruza ko buri wese yiyamamaje, kuko nyuma y’uko batorewe mu nama nkuru ya RPF Inkotanyi, inteko ishinga amategeko n’Abaminisitiri ari bo batoye ukomeza kuyobora igihugu hatabeyeho kwiyamamaza.
Hon. Charles Murigande, yagarutse ku kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango mu mwaka wa 2003, wamubajije niba nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Iturimuri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, undi na we akamusubiza ko nta zo. Umunyamakuru, yahisemo kumurahiza Imana niba nta zihari, ariko Hon. Charles Murigandeakamusubiza ko ukuri kw’Imana kuba muri Bibiliya, ko we amubwiye ukuri kw’impamo.
Mu rwego rwo gukuraho igihu cya bamwe mu batekerezaga ko Hon. Charles Murigande yashakaga guhisha ukuri, Hon. Charles Murigande, yadutandukanyirije ukuri kw’Imana n’ukuri kw’impamo agira ati, “Ukuri kw’Imana ni ukw’Imana nyine! Ukuri kw’Imana kuba muri Bibiliya. Ukuri kw’impamo, ni ukuri kw’abantu. Nkubwiye ngo nazamutse ingazi n’amaguru, nta asanseri nakoresheje, nshatse uko nakubwira ko ari ukuri kw’impamo, ariko sinakubwira ngo ni ukuri kw’Imana. Imana se, ndayizana muri ibyo ngibyo gute?”
Iyo asesenguye uko u Rwanda rwari rumeze mu myaka 32 ishize, n’uko ruhagaze ubu, Hon. Charles Murigande, asanga igihugu cyarabigejejweho n’ubuyobozi bwiza bukunda abaturage, bugafata ingamba zibarengera, ndetse bukanabumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Kugira ngo igihugu cyacu gikataze mu iterambere, Hon. Charles Murigande asanga hari ibikwiriye kwirindwa n’abenegihugu cyane cyane urubyiruko, kuko bimunga ubukungu n’iterambere ry’igihugu. Yatsindagiye ko gushaka gushyira inyungu z’umuntu ku giti cye mbere yo gushyira inyungu rusange ku isonga, gukunda ruswa ndetse no kwirara, ari yo mungu ikomeye y’iterambere, ndetse yongeraho ko iyo mungu inasenya ibyagezweho.
Hon. Charles Murigande kandi, yanagarutse ku gikorwa gikomeje cyo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, aho yemeza ko iterambere ry’igihugu rigerwaho bitewe n’uko abaturage bacyo bafite ubuzima bwiza kandi bufite icyerekezo kizima. Yagaragaje ko kandi kugira ubuzima buzira umuze, bigomba kujyana no kwirinda zimwe mu nzoga zanahawe amazina agaragaza ububi bwazo ku buzima bw’abantu. Yagize ati, “Kumva umuntu ashobora kunywa inzoga yitwa Donda ubwonko cyangwa iyitwa Muriture, mu by’ukuri uba ushaka iki? Uba wariyanze ushaka kwiyahura!”
Hon. Charles Murigande, abona ko u Rwanda kugira ngo rugire urubyiruko ruteye imbere mu myumvire no mu mitekerereze, abayobozi bakwiriye no kuzashaka uburyo bwo gukumira isakazwa n’irebwa ry’amashusho y’urukozasoni. Agendeye ku rugero rw’igihugu cy’Ubushinwa, Hon. Charles Murigandeyagize ati, “Mu Bushinwa, ntibishoboka kureba amashusho y’urukozasoni, ntibyemewe! Bafite ikoranabuhanga riteye imbere rituma imbuga zerekana amashusho y’urukozasoni ziba zifunze, kandi nta muntu wari wavuga ngo ubwo mwakoze ibyo, tugiye kubafatira ibihano. Na hano, niba dushaka gufasha urubyiruko rwacu mu buryo burambye, rwose tumaze gutera imbere mu ikoranabuhanga. Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya n’ibigo biyishamikiyeho nka RISA n’ibindi bigo bizobereye mu gucunga umutekano wo kuri Murandasi, bakwiriye kureba uburyo bashyiraho uburyo bwo kurinda abana b’u Rwanda kugera ku mbuga zerekana amashusho y’urukozasoni.”
Yakomeje agira ati, “Erega ni uku abana bagenda bapfa! Abandi bariyahura! Hari imbuga zerekana uburyo bworoshye bwo kwiyahura! Iyo ugize akabazo gatoya ukagera kuri urwo rubuga, uhita ugenda. Rwose, mu buryo bwo kurinda ibyo twagezeho, no kugira ngo dukomeze urugendo tutadindirira aha ngaha, n’ibyo na byo bikwiriye kuzafatirwa ingamba zikomeye.”
Hon. Charles Murigande kandi, yanasabye urubyiruko cyane cyane kwirinda kugira irari ry’ibintu, kuko rituma abantu bicana, ndetse na bo ubwabo bakanishora mu kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo amarangamutima yabo atabibutsa ibyo bakoze. Yanavuze kandi ko nta cyiza cy’irari ry’ibintu, kuko ibyo umuntu afite, bizarangira abisize ku isi.
Inshingano Hon. Charles Murigande yahawe, ni inshingano zikomeye cyane, ariko ku bahura na we n’abakorana na we, bemeza ko ari umuntu wicisha bugufi cyane. Yameneye ibanga KPMedia ryamufashije kugaragara nk’umuntu woroheje cyane agira ati, “Icyamfashije, ni ukumva ko ntari igitangaza. Nta kintu mfite ntahawe ku buntu bw’Imana bukorera mu bantu. Iyo myanya yose, nayihawe n’ubuyobozi bwa RPF n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ariko impamvu iyo myanya nayihawe, kuri njye mbona ko ari Imana yabakoreyemo. Ni Imana mbere na mbere yampaye kubaho, ni Imana yanshoboje kwiga amashuri, ni na yo igenda inshoboza mu murimo nahawe, bigatuma mpabwa n’undi, n’undi. Rero, ibyo bituma nta mpamvu yatuma nishyira hejuru.”
Ikindi abona cyamufashije kwicisha bugufi, ni uko kuri we nta mwanya yahawe nk’igihembo, ahubwo buri mwanya yahawe, yawufataga nk’amahirwe yari ahawe kugira ngo agirire abandi akamaro no kubabera umugaragu.
Mu kwanzura, Hon. Charles Murigande, yasabye abayobozi bose kutirebaho, kwitanga batizigamye kugira ngo bateze imbere abo bayobora, kubera nk’abagaragu abo bayobora, ndetse no kuzasigira umurage mwiza abazabasimbura. Abona ko u Rwanda rugize abayobozi benshi bafite iyo mitekerereze, u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange batera imbere kurusha uko bimeze ubu.
Ikiganiro cyose KPMedia yagiranye na Hon. Charles Murigande, ushobora kugikurikira unyuze kuri iyi nzira: