Abatarafotorwa mu Itangwa ry’Indangamuntu z’Ikoranabuhanga, Bahawe Andi Mahirwe.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA), cyatangaje ko igikorwa cyo kwemeza amakuru bwite no gufotora abaturage bacikanwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa itangwa n’ikoreshwa ry’indangamuntu z’ikoranabuhanga (e-ID), kizasubukurwa kuva tariki 17 Ugushyingo 2026.

Abatarafotorwa mu Itangwa ry’Indangamuntu z’Ikoranabuhanga, Bahawe Andi Mahirwe.

Iki gikorwa, kizakorerwa mu turere twose tw’u Rwanda, kikazageza tariki 16 Mutarama 2027.

Kigenewe abaturage batabashije kubona amahirwe yo gufotorwa no kwemeza amakuru yabo y’irangamimerere mu bihe byashize. Icyo gikorwa, kizakorerwa ku rwego rw’imirenge mu gihugu hose. 

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’umusigire wa NIDA Murenzi Aloys, abakozi b’Irembo bazafasha abaturage kwemeza amakuru yabo binyuze muri sisiteme ya Byikorere, mu gihe abakozi ba NIDA bo bazaba bashinzwe gufotora abacikanwe n’icyo gikorwa. 

NIDA, yasabye abaturage barebwa no kwitabira iki gikorwa kwitegura hakiri kare, bakazana ibyangombwa n’amakuru bikenewe kugira ngo gikorwe neza nta nkomyi. 

Abasaba indangamuntu z’ikoranabuhanga, basabwa kuzana indangamuntu zabo zisanzwe z’umwimerere, ndetse n’imibare iranga indangamuntu z’ababyeyi babo, igihe bayifite. Abashyingiranywe na bo basabwa kuba bazi imibare iranga indangamuntu z’abo bashakanye.

Abatarafata indangamuntu, basabwe kuzana kode bahawe igihe biyandikishaga.

Iki kigo, cyashimangiye ko gufotorwa nta kiguzi bisaba, kiburira abaturage ko batagomba kwishyura amafaranga ayo ari yo yose kugira ngo bafotorwe.

Abana bari munsi y’imyaka 16 y’amavuko, bagomba guherekezwa n’ababyeyi babo cyangwa ababarera babifitiye uburenganzira buteganywa n’amategeko, kugira ngo babafashe kwemeza amakuru yabo bwite.

Abaturage batarigeze bandikwa mu bitabo by’irangamimerere,basabwe kubanza kwegera ubuyobozi bw’imirenge batuyemo kugira ngo amakuru yabo yandikwe, mbere yo kwitabira igikorwa cyo gufotorwa.

Abifuza gukosorerwa amakuru bwite, basabwe kuzana ibyangombwa byemeza amakuru nyayo bifuza ko ashyirwa mu bitabo by’irangamimerere.

Isubukurwa ry’iki gikorwa, rije rikurikira itangazo NIDA yashyize ahagaragara ku wa 8 Ukwakira 2026, aho yamenyeshaga ko igikorwa cyo gufotora abaturage batarafotorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa itangwa n’ikoreshwa ry’indangamuntu z’ikoranabuhanga gisubitswe by’agateganyo.

Muri Kanama 2026, icyo kigo cyari cyaratangaje ko abantu barenga miliyoni zirindwi bamaze gufotorwa mu rwego rwogushyira mu bikorwa itangwa n’ikoreshwa ry’indangamuntu z’ikoranabuhanga. 

Politiki y’u Rwanda yo gukoresha indangamuntu ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, iri muri gahunda zo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’irangamimerere, korohereza abaturage kwemeza umwirondoro wabo no kunoza itangwa rya serivisi zitandukanye za Leta.

Gusubukura iki gikorwa, bizaha amahirwe abaturage batabashije kwitabira ibikorwa byo kwemeza amakuru yabo no kubafotora byabaye mu bihe byatambutse, kugira ngo buzuze ibisabwa mbere yo guhabwa indangamuntu zabo z’ikoranabuhanga.

NIDA, ivuga ko igikorwa cyo gufotora no kwemeza imyirondoro y’abaturage giteganyijwe kumara amezi abiri, kikazarangira ku wa 16 Mutarama 2027.

Share