Jenerali Muhoozi yagaragaje ko ashobora kuba Visi Perezida wa Uganda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko afite inyota yo kuba Visi Perezida w’icyo gihugu, avuga ko uzaba ari muri uwo mwanya ubu akwiriye kwitegura kuwuvamo mu gihe cya vuba.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Jenerali Muhoozi yavuze ko igihe cyo kuganira ku mwanya wa Visi Perezida hakoreshejwe imvugo ya dipolomasi gisa n’aho cyarangiye.
Yagize ati, “Ku bijyanye n’umwanya wa Visi Perezida,ntekereza ko twakoresheje bihagije ururimi rwa Dipolomasi. Uwo ari we wese uri muri uwo mwanya, akwiriye kwitegura gukora ihererekanyabubasha mu gihe cya vuba.”
Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yanagaragaje uko yifuza ko Leta yakora aramutse abaye Visi Perezida, avuga ko yakurikiza imikorere isa n’iya gisirikare.
Yagize ati, “Nindamuka mbaye Visi Perezida, Leta izajya ikora mu buryo bushingiye ku mikorere ya gisirikare. Nta bikorwa bidatanga umusaruro bizongera kubaho.”
Nubwo amagambo ye agaragaza ko ashobora kuba yifuza uwo mwanya, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, ntiyavuze igihe ateganya kuwugiraho cyangwa uburyo yazashyirwaho.
Aya magambo, akurikiye ubundi butumwa yari aherutse gusangiza abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yagaragaje ko ashobora kuva ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, kugira ngo yegurire ubuzima bwe ibikorwa by’iyobokamana bishingiye ku kwemera kwa Gikristu.