Uganda Airlines Igiye Gutangiza ingendo Hagati ya Kigali na Entebe.
Sosiyete y’indege ya Uganda Airlines, izatangiza ingendo za buri munsi hagati ya Kigali na Entebbe guhera ku wa 18 Ugushyingo 2026, mu rwego rwo koroshya ingendo, ubucuruzi n’ubukerarugendo hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ibi, byatangajwe ku wa 12 Ugushyingo, mu nama yahuje sosiyete ya Uganda Airlines n’abafatanyabikorwa mu by’ingendo n’ubukerarugendo, yabereye muri Kigali Serena Hotel.
Iyo nama, yateguwe ku bufatanye na Ambasade ya Uganda mu Rwanda n’Urwego rushinzwe guteza imbere ubukerarugendo muri Uganda (Uganda Tourism Board). Yitabiriwe n’abahagarariye ibigo bitandukanye bitanga serivisi z’ingendo, abakora ibikorwa by’ubukerarugendo n’abandi bafatanyabikorwa muri izo nzego, baganira ku buryo izo ngendo nshya zishobora guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Uganda Airlines, yatangaje ko ingendo zayo hagati ya Kigali na Entebe zizajya ziba buri munsi, aho hari ingendo zishobora kuzajya ziba mu gitondo, hakaba n’izindi zishobora kuzajya ziba mu masaha ya nyuma ya saa sita.
Iyo sosiyete, yavuze ko izi ngendo zizorohereza abantu kujya muri Uganda, ndetse zigatuma abagenzi baturutse mu Rwanda bafite ingendo za kure, babona uburyo bworoshye bwo gukomeza ingendo zabo nta nkomyi, banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe.
Binyuze ku kigo cyayo gikuru cya Entebbe, Uganda Airlines irateganya gufasha abagenzi baturutse mu Rwanda koroherwa n’ingendo z’ahantu harenga 18 muri Afurika, Aziya, u Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Aho hantu, harimo London mu Bwongereza, Mumbai mu Buhinde, Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Lagos muri Nigeria, Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Nairobi na Mombasa muri Kenya, Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Dar es Salaam na Zanzibar muri Tanzania, Lusaka muri Zambia, Harare muri Zimbabwe, Bujumbura mu Burundi, Mogadishu muri Somalia, Juba muri Sudani y’Epfo na Accra muri Ghana.
Michael Bulwaka, umujyanama muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yavuze ko izo ngendo nshya zizashimangira umubano mwiza umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombiby’abaturanyi.
Yagize ati, “Uganda n’u Rwanda, bifitanye umubano mwiza umaze igihe kirekire, ushingiye ku mateka, umuco, imibanire y’abaturage n’ubufatanye mu bukungu. Ibihugu byacu ntibihuzwa gusa n’uko bituranye, ahubwo binahuzwa n’imiryango ifitanye isano ya hafi, inyungu bihuriyeho, amahirwe y’ubucuruzi n’icyerekezo rusange cy’iterambere.”
Bulwaka, yongeyeho ko koroshya ingendo zo mu kirere,bizatanga andi mahirwe mu bucuruzi, ubukerarugendo, uburezi n’ubufatanye mu karere.
Yashishikarije ibigo by’ingendo byo mu Rwanda kubyaza umusaruro izi ngendo nshya, bikoroshya ingendo zabyo, ndetse kandi bikanagura ibikorwa byabyo.
Uganda Airlines ivuga ko idahanganye na RwandAir.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, abanyamakuru babajije uko Uganda Airlines iteganya kwitwara ku isoko ry’ingendo zo mu kirere mu Rwanda, ari na ryo rikorerwamo cyane na sosiyete y’indege y’igihugu ya RwandAir.
Shakila Rahim Lamar, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo ushinzwe ubucuruzi muri Uganda Airlines, yavuze ko iyo sosiyete itaje mu Rwanda guhangana na RwandAir, ahubwo ko ije kunganira serivisi zayo no kunoza uburyo ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika butera imbere binyuze mu koroshya ingendo zo mu kirere.
Yasobanuye ko kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, biri muri gahunda ya Uganda Airlines yo kongera uburyo ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bihahirana byoroshye binyuze mu koroshya ingendo zo mu kirere, ndetse no guha abagenzi amahitamo menshi.
Shakila kandi, yatangaje ko Uganda Airlines iteganya kongera umubare w’indege ifite, bikazayifasha kwagura ibikorwa no gutangiza izindi ngendo hirya no hino ku isi.
Yagize ati, “Tugomba kugira indege nyinshi, ingendo zigana henshi zikiyongera, Afurika igahahirana kurushaho.”
Nadia Keza, Perezida w’ishyirahamwe ry’ibigo by’ubukerarugendo n’ingendo mu Rwanda (Rwanda Tour and Travel Association), yavuze ko izi ngendo nshya ari amahirwe ku bacuruzi bo mu rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda yo kwagura ibikorwa byabo no kugera ku masoko mashya.
Yavuze ko ubufatanye hagati y’ibigo by’ingendo byo mu Rwanda na Uganda, ari ingenzi cyane mu gutegura ingendo zihuriweho, gukurura ba mukerarugendo benshi no koroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko serivisi nshya za Uganda Airlines, zizoroshya ingendo n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda, by’umwihariko ku bashoramari, abacuruzi na ba mukerarugendo basura ibihugu byombi by’abaturanyi.
Kugeza ubu, Uganda Airlines ikora ingendo zijya mu bice bitandukanye bya Afurika no ku yindi migabane, ikaba inafite intego yo kwagura serivisi zayo binyuze mu kongera ibice indege zayo zigeramo.