Abashinwa Basura u Rwanda Bakomeje Kwiyongera.
Umubare w’abakerarugendo b’Abashinwa basura u Rwanda wariyongereye cyane mu myaka itanu ishize, uva ku 3,000 mu mwaka wa 2021 ugera ku 14,000 mu mwaka wa 2025, bingana n’izamuka rya 367 ku ijana. Ibi bigaragaza intambwe imaze guterwa mu kumenyekanisha urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda ndetse n’iterambere ry’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Iyi mibare, yatangajwe na Juliana Kangeli Muganza, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo mu Bushinwa cyitwa China Global Television Network (CGTN) kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2026.
Iki kiganiro, cyabaye mu gihe mu Bushinwa hari kubera imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibicuruzwa u Bushinwa butumiza mu mahanga ryitwa China International Import Expo (CIIE), rihuza ibigo n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi.
Muganza, yavuze ko nubwo umubare w’Abashinwa basura u Rwanda ukiri muto ugereranyije n’uw’abava mu bindi bihugu, kuba warikubye inshuro zirenga enye mu myaka itanu ishize, bigaragaza ko u Rwanda rushobora kungukira mu mahirwe akomeye ari ku isoko ry’ubukerarugendo ry’u Bushinwa.
Yagize ati, “Ikindi kintu cy’ingenzi navuga, ni uko imibare dufite idushimishije cyane. Mu myaka itanu ishize, umubare wa ba mukerarugendo b’Abashinwa basura u Rwanda wikubye inshuro enye. Mu 2021 twakiriye ba mukerarugendo 3,000, mu gihe umwaka ushize twakiriye 14,000. Nubwo iyi mibare ikiri hasi ugereranyije, turabona ko hari ubwiyongere.”
Yagarutse ku byiza nyaburanga u Rwanda rufite bishobora gukurura ba mukerarugendo b’Abashinwa, birimo ingagi zo mu misozi miremire ziba muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Muganza, yavuze ko izi ngagi zigeze kuba mu kaga ko kuzimira burundu, ariko ibikorwa byo kuzibungabunga byakozwe na Leta y’u Rwanda byatumye umubare wazo wiyongera.
Uretse gusura ingagi, ba mukerarugendo bashobora no gusura Pariki y’Igihugu ya Akagera, ibamo inyamaswa eshanu nini zizwiho gukurura ba mukerarugendo, ari zo intare, inzovu, imbogo, ingwe n’inkura.
Hari kandi Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, izwiho kugira amoko atandukanye y’inguge, inyoni, amasumo y’amazi ndetse n’ikiraro cyamenyekanye cyane cyitwa Canopy Walkway.
Muganza yanagarutse ku bikorwa remezo bigezweho byo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bituma uba ahantu heza ho kubera inama mpuzamahanga, ibikorwa by’ubucuruzi n’ibirori ndangamuco.
Yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiteguye kwakira ba mukerarugendo benshi b’Abashinwa no kubereka ibyiza nyaburanga n’andi mahirwe igihugu gifite.
Ingendo hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa na zo zikomeje kwiyongera.
Uko umubare w’Abashinwa basura u Rwanda uzamuka, ni na ko umubare w’Abanyarwanda bajya mu Bushinwa na wo uzamuka, ahanini bitewe n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bucuruzi, uburezi n’ubukerarugendo.
Muri Mata 2026, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko umubare w’Abanyarwanda bajya mu Bushinwa wikubye hafi inshuro ebyiri mu myaka ibiri ishize.
Yavuze ko mu mwaka wa 2023, Abanyarwanda basuye u Bushinwa barenga 3,500, mu gihe mu mwaka wa 2025 bageze ku 7,000.
Gao, yavuze ko iri zamuka ahanini ryatewe n’ingamba zafashwe kugira ngo Abanyarwanda boroherezwe kubona viza zo kujya mu Bushinwa.
Muri izo ngamba, harimo uburyo bwo gusaba viza hifashishijwe ikoranabuhanga, kugabanya ku rugero rwa 25 ku ijana ikiguzi cyo gusaba viza, ndetse no gukuraho by’agateganyo bimwe mu bisabwa ku bantu bamwe basaba viza z’ingendo z’igihe gito nko gutanga ibikumwe.
Izi ngamba ebyiri za nyuma, zongerewe igihe cyo kuzishyira mu bikorwa, kuko zizarangirana n’impera zumwaka wa 2026.
Ubushinwa bukomeje kuba isoko rikomeye ry’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga.
Mu kiganiro yagiranye na CGTN, Muganza yanagarutse ku kamaro k’imurikagurisha rya CIIE, avuga ko ari amahirwe ku bacuruzi b’Abanyarwanda yo kugera ku masoko mashya mu Bushinwa no gukurura abashoramari bashya.
U Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha binyuze mu bigo bikorera mu nzego zitandukanye, birimo ibyohereza mu mahanga ikawa, icyayi, urusenda n’imbuto za macadamia.
Yagize ati, “Imurikagurisha rya CIIE, rihora ari amahirwe akomeye ku bohereza ibicuruzwa mu Bushinwa, cyane cyane ku bikorera, kuko ribafasha gushaka amasoko mashya muri iki gihugu. Dufite hano abohereza ibicuruzwa birimo urusenda, imbuto za macadamia, ikawa, icyayi n’ibindi bicuruzwa byinshi.”
Yavuze ko Ubushinwa ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bucuruzi, ishoramari n’imishinga y’iterambere.
Imibare itangwa, igaragaza ko mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 160 z’amadolari ya Amerika, bingana n’izamuka rya 89 ku ijana ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2024.
Muganza, yavuze ko iri zamuka rigaragaza uruhare rukomeye isoko ry’u Bushinwa rikomeje kugira mu kongera ingano y’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga.
Yongeyeho ko ubufatanye bw’ibihugu byombi butagarukira gusa ku bucuruzi, ahubwo bunareba ishoramari n’imishinga minini y’iterambere ikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati, “Tubona kandi ko ari amahirwe yo gukurura ishoramari rituruka mu mahanga. Twakomeje kwakira abashoramari benshi b’Abashinwa, harimo n’abagaragarira mu bikorwa mpuzamahanga nk’ibi birimo n’imurikagurisha rya CIIE.”
Abashoramari b’Abashinwa bakomeje kwiyongera mu Rwanda, cyane cyane mu bikorwa byo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, inganda n’ubwubatsi.
Muganza, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kubyaza umusaruro ubufatanye rufitanye n’u Bushinwa mu rwego rwo kongera ibicuruzwa rwohereza ku isoko ry’icyo gihugu, gukurura abashoramari bashya no guteza imbere ubukerarugendo.