Abatuye mu Murenge wa Muhazi, Barasaba ko Bahabwa Uburenganzira bwo Kubaka.
Abatuye mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, barasaba ubuyobozi bwabo kubakuriraho ihagarikwa rimaze imyaka irenga ibiri ry’uruhushya rwo kubaka no gusana inzu zabo, ibyo basobanura nk’ibibabangamiye, haba mu gutura ahatekanye cyangwa kubyaza umusaruro imitungo yabo.
Abaturage, bavuga ko babwiwe n’ubuyobozi ko kubaka no gusana byabaye bihagaritswe, mu gihe hagitunganywa igishushanyo mbonera cy’imiturire. Barasaba ko icyo gikorwa cyakwihutishwa kugira ngo abafite ubutaka muri aka gace babubyaze umusaruro.
Abaturage, bagaragaje icyo kibazo mu nteko z’abaturage, aho banazigaragarijemo ibindi bibazo bahura na byo nk’ibura rimara igihe kirekire ry’amazi, ndetse no kutagira umuriro w’amashanyarazi uhagije.
Dusabimana Marie utuye mu kagari ka Kabare mu mudugudu w’ Ubwiza, yavuze ko iri hagarikwa ry’impushya z’imyubakire, ryateje ubukene abafite ubutaka muri uyu murenge bari bafite umugambi wo kuzabwubakamo inzu cyangwa kubukoresha mu gusaba inguzanyo ibigo by’imari.
Yagize ati, “Uyu ni umwaka wa kabiri tutemererwa kubaka cyangwa gusana inzu zacu, kandi ibi byatugizeho ingaruka zikomeye mu mikoro. Hari bamwe bari bafite ibibanza muri uyu murenge ariko ubu bakaba bakodesha. Hari n’abandi bafashe inguzanyo kugira ngo bubake, ariko basanze kubaka hano byarahagaritswe. Iki ni ikibazo kidukomereye, kandi turifuza ko cyafatwaho umwanzuro.”
Madandari Antoine utuye mu kagari ka Karitutu mu mudugudu w’Agatare, we yagaragaje ko kutemererwa kubaka, byatumye abaturage batemererwa no gusana inzu bigaragara ko zenda gusenyuka.
Yagize ati, “Niba ufite inzu bigaragara ko yenda gusenyuka, ntiwemererwa kuyisana. Hari bamwe bifuza kugurisha agace gato k’ubutaka bwabo kugira ngo biteze imbere mu mibereho yabo, ariko ntibashobora kubona umuguzi, kuko kubaka bibujijwe muri aka gace. Iyo ugerageje kubaka, ubuyobozi buhita bugusenyera. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha, kuko imyaka ibiri ni myinshi.”
Munyemana Gervais utuye mu kagari ka Nyarusange mu mudugudu wa Kidogo, yavuze ko mu gace atuyemo, ibibanza n’imihanda byamaze gukatwa, ariko kubitunganya bikaba bitararangira.
Yavuze ko abaturage batemerewe no guhinga imirima yabo, kuko aho iyo mirima iherereye yashyizwe mu cyanya cy’imiturire. Yasabye ko gutunganya ibyo byanya byakwihutishwa, kugira ngo abaturage bashoboye kubaka inzu mu butaka bwabo babitangire.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko icyo kibazo ubuyobozi bukizi, ko cyatewe na Rwiyemezamirimo wahawe akazi n’abaturage kugira ngo atunganye ibyo byanya, ariko imirimo ye ikaba yaragiye biguruntege.
Yagize ati, “Komite z’ibyo byanya, ni zo ziba zifite inshingano zo gushaka Rwiyemezamirimo uzakorana na bo. Uwo bahisemo, yakoraga imirimo ye buhoro cyane, ariko mu cyumweru gishize yasoje akazi ke, rero natwe twahise twohereza muri Minisiteri y’ibidukikije inyandiko zigaragaza uko ibyo byanya byatunganyijwe kugira ngo zibanze zemezwe.”
Mbonyumuvunyi, yavuze ko gutunganya ibyo byanya byarangiye nyuma y’imyaka ibiri abaturage bategereje, kandi ko bizeye ko na Minisiteri y’ibidukikije izabaha igisubizo vuba. Uyu muyobozi, yavuze ko gutunganya ibyo byanya, byakorewe mu tugari twa Nyarusange, Karitutu na Nsinda.
Uyu muyobozi, yemeje ko itunganywa ry’ibyo byanya niryemezwa na Minisiteri y’ibidukikije, rizahita ryoherezwa mu nama njyanama y’akarere, kugira ngo ryemezwe burundu. Kuva icyo gihe, abaturage bazaba bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by’ubwubatsi.