Umubare w’Abagore Biga muri Kaminuza z’u Rwanda Warenze uw’Abagabo.
Umubare w’abagore biga muri kaminuza n’ibindi bigo by’amashuri makuru mu Rwanda, waje kuruta uw’abagabo, mu gihe mbere, abagabo bari bamaze imyaka myinshi ari bo benshi kuruta abagore, nk’uko bikubiye muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA).
Iyi raporo yiswe Measuring Gender-in-Trade Statistics: Rwanda, yasesenguye uruhare rw’abagore n’abagabo mu bucuruzi, uburyo babona amahirwe mu bukungu n’uruhare rw’uburezi mu kongera amahirwe yo kubona akazi no gutera imbere mu bukungu.
Imibare igaragazwa n’iyo raporo, yerekana ko mu mwaka wa 2017, abagore bari 46.6 ku ijana by’abanyeshuri bigaga mu mashuri makuru, mu gihe abagabo bari 53.4 ku ijana.
Mu mwaka wa 2024, ibintu byari byarahindutse, kuko abagore bari bamaze kuba 51.8 ku ijana by’abanyeshuri, mu gihe abagabo bari 48.2 ku ijana.
Ibi bivuze ko mu myaka irindwi, umubare w’abagore mu banyeshuri biga mu mashuri makuru wiyongereye ku ijanisha rya 5.2 ku ijana, mu gihe uw’abagabo wagabanutse ku kigero kingana n’icyo.
Izi mpinduka, ziragaragaza ko abagore batakiri bake mu mashuri makuru, ahubwo ari bo benshi mu banyeshuri bayigamo.
Iyo raporo, igaragaza ko ubwiyongere bw’abagore bakomeza amashuri makuru na za kaminuza bushobora kongera umubare w’abagore bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora imirimo isaba ubuhanga buhanitse, cyane cyane mu bucuruzi, mu nganda no mu zindi nzego zigira uruhare mu kuzamura ubukungubw’igihugu.
Abagore ni benshi kandi mu mashuri yisumbuye.
Izi mpinduka, ntizigarukira muri za kaminuza n’amashuri makuru gusa, kuko n’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye ari bo benshi kurusha abahungu.
Mu mwaka wa 2017, abakobwa bari 52.4 ku ijanaby’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, mu gihe abahungu bari 47.6 ku ijana. Mu mwaka wa 2024, umubare w’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye warazamutse, ugera kuri 55.2 ku ijana, mu gihe uw’abahungu wo wagabanutse ukagera kuri 44.8ku ijana.
Iyi mibare, iragaragaza ko ikinyuranyo hagati y’abakobwa n’abahungu mu mashuri yisumbuye gikomeje kwiyongera, abakobwa bakaba ari bo benshi.
Nubwo umubare w’abagore n’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye n’amashuri makuru ari wo munini kuruta uw’abagabo n’abahungu, raporo igaragaza ko hakiri ikinyuranyo hagati yabo mu bushobozi bwo gusoma no kwandika muri rusange.
Mu mwaka wa 2006, abagore bashoboraga gusoma no kwandika bari 60.1 ku ijana, mu gihe abagabo bari 71.5 ku ijana. Mu mwaka wa 2011, iyo mibare yarazamutse igera kuri 64.5 ku ijana ku bagore na 75.5 ku ijana ku bagabo. Mu mwaka wa 2017, yari 69.4 ku ijana ku bagore na 77.5 ku ijana ku bagabo.
Mu mwaka wa 2024, igipimo cy’abagore bashoboraga gusoma no kwandika cyari kigeze kuri 73.6 ku ijana, mu gihe icy’abagabo cyari 78.4 ku ijana.
Mu gihe cy’imyaka 18, igipimo cy’abagore bashobora gusoma no kwandika cyariyongereye ku ijanisha rya 13.5 ku ijana, mugihe icy’abagabo cyiyongereye ku ijanisha rya 6.9 ku ijana. Ibi byatumye ikinyuranyo hagati yabo kigabanuka, kivuye kuri 11.4 mu mwaka wa 2006 kikagera kuri 4.8 mu mwaka wa 2024.
Iyo raporo, igaragaza ko ubwiyongere bw’abagore barangiza kaminuza bushobora gufasha mu kugabanya ikinyuranyo cy’uburinganire mu myanya y’akazi isaba ubumenyi buhanitse mu rwego rw’ubucuruzi, mu myaka itanu kugeza ku myaka 10 iri imbere.
Imibare yo mu mwaka wa 2023, igaragaza ko abagore bari 46 ku ijana by’abakozi bakoraga mu bigo by’ubucuruzi, mu gihe abagabo bari 54 ku ijana. Abagore kandi bari bafite 45 ku ijanaby’imyanya y’ubuyobozi bukuru muri ibyo bigo.
Gahunda z’amahugurwa zigamije kongera ubumenyi mu bucuruzi.
Ku bijyanye no gutegura abanyeshuri kwinjira mu mirimo ijyanye n’ubucuruzi, iyo raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2024 hari amasomo na gahunda z’amahugurwa 28 ajyanye n’ubucuruzi yatangwaga mu mashuri yisumbuye no mu mashuri makuru.
Muri ayo masomo ndetse n’amahugurwa, 10 yari amasomo yo ku rwego rwa kaminuza, mu gihe andi 10 yari amahugurwa afasha mu gukorera impamyabushobozi z’umwuga, harimo izitangwa mu bijyanye n’ibaruramari nka CPA na ACCA.
Mu masomo umunani asigaye, harimo atatu yigishwaga mu mashuri yisumbuye yo mu cyiciro cy’uburezi rusange, ndetse n’andi atanu yo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).
Iyo Raporo, igaragaza ko ubwiyongere bw’abagore bafite impamyabumenyi z’amashuri makuru ari amahirwe ku bukungu bw’u Rwanda. Icyakora, ishimangira ko hakenewe ingamba zituma ubwo bumenyi n’impamyabumenyi bihinduka amahirwe yo kubona akazi, kugera ku myanya y’ubuyobozi no kugira uruhare runini mu bikorwa by’ubucuruzi bibyara inyungu.