u Rwanda na Denmark Byihatiye Gushimangira Umubano Wabyo.
u Rwanda na Denmark, byashyize umukono ku masezerano atatu agamije kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu bya dipolomasi, ubukungu n’ibindi bisata bihuriweho n’ibihugu byombi.
Aya masezerano, yashyiriweho umukono mu murwa mukuru wa Denmark ari wo Copenhagen, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.
Amasezerano ya mbere, ni ay’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Denmark, ashyiraho urwego ruzifashishwa mu gukomeza no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Amasezerano ya kabiri, ni amasezerano y’ubwumvikane yemerera abakozi ba za ambasade n’ubutumwa bwa dipolomasi bw’ibihugu byombi gukora indi mirimo ibinjiriza amafaranga, mu gihe bari muri kimwe muri ibyo bihugu.
Inyandiko ya gatatu, igaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gutangira ibiganiro bigamije kugirana amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement - DTAA), agamije gukumira ko amafaranga yinjijwe cyangwa inyungu zaturutse mu bikorwa by’ubukungu bisoreshwa mu bihugu byombi.
Aya masezerano y’imisoro hagati y’ibihugu byombi, yitezweho koroshya ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Denmark, binyuze mu gushyiraho uburyo busobanutse kandi bwumvikanyweho bwo gusoresha ibigo n’abashoramari bakorera muri ibyo bihugu byombi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yavuze ko isinywa ry’aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu bya dipolomasi, ubukungu n’izindi nzego zitandukanye.
Aya masezerano, aragaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho guteza imbere umubano wabyo, cyane cyane binyuze mu bufatanye hagati ya za Guverinoma no mu bikorwa by’ubukungu bikorwa n’abashoramari bo mu bihugu byombi.