Abayobozi Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda n’Iza Uganda, Bahuriye I Mbarara.
Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF) n’abo mu ngabo za Uganda (UPDF), bahuriye i Mbarara kuri uyu wa kane tariki 27 Kanama 2026, mu rwego rw’inama zisanzwe zihuza impande zombi, kugira ngo zishimangire ubufatanye mu kurinda umutekano w’ibihugu byombi.
Iyi nama y’iminsi itatu, yahurije hamwe abayobozi b’ingabo zikorera ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Ku ruhande rw’u Rwanda, abayobozi bagiye muri iyo nama bari bayobowe na Maj Gen Ruki Karusisi, umuyobozi wa RDF diviziyo ya Gatanu, naho ku ruhande rwa Uganda, abagiye mu nama bari bayobowe na Maj Gen Paul Muhanguzi, umuyobozi wa UPDF diviziyo ya kabiri.
Maj Gen Paul Muhanguzi, yavuze ko hari isano mu mutekano w’ibihugu byombi. Yagize ati, “Umutekano w’u Rwanda, ni inkingi ikomeye ku mutekano wa Uganda, kandi no ku rundi ruhande ni ko biri.”
Uyu muyobozi, yatsindagiye ko ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi, ari ingirakamaro ku mutekano w’abaturage baturiye imipaka ihuza ibihugu byombi. Yanashimiye abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi ku miyoborere yabo n’imbaraga bakomeje gushyira mu kubungabunga umubano, ubufatanye n’ubumwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Maj Gen Ruki Karusisi, yavuze ko imipaka ihuza ibihugu byombi, ikwiriye koroshya urujya n’uruza rw’abantu mu mahoro, ubucuruzi ndetse n’ubufatanye, aho kuba impamvu yo kutumvikana cyangwa iy’umutekano muke.
Yasabye ko ubuyobozi bw’ingabo muri buri diviziyo kuri buri ruhande bwagirana imikoranire ihoraho, ndetse bukanongera icyizere mu ngabo z’ibihugu byombi, cyane cyane mu gihe haganirwa ku ngingo zihutirwa.
Maj Gen Ruki Karusisi kandi, yanasabye ko ingingo nk’izo zihutirwa zajya zifatwaho imyanzuro binyuze mu biganiro ndetse n’imikoranire iboneye.
Uyu muyobozi kandi, yanongeyeho ko umubano mwiza uri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ari umusingi ukomeye utuma ingabo z’ibihugu byombi na byo bigirana umubano uhamye.
Iyo nama, yabanjirijwe n’igikorwa cyo gutera ibiti i Kamwezi ho mu karere ka Rukiga, aho abitabiriye inama bakoreye hamwe iki gikorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze z’ako gace ndetse n’abaturage bagaturiye.
Inama ihuza abayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi zikorera ku mipaka ibihugu byombi bihuriyeho, iba buri gihembwe, aho impande zombi zisuzuma uko umutekano uhagaze, kugaragaza imbogamizi zibangamiye umutekano w’imipaka ibihugu byombi bihuriyeho, kongera imikoranire ndetse no gushyiraho ibisubizo bifasha mu gukemura ibibazo abaturage baturiye imipaka ibihugu byombi bihuriyeho bakunze guhura na byo.