Gilbert Mugisha mu rugendo rwo gukina hanze y’u Rwanda.
Umunyarwanda ukina umupira w’amaguru Gilbert Mugisha, ari mu nzira zimwerekeza mu ikipe ya Jwaneng Galaxy yo mu gihugu cya Botswana, nyuma y’uko amasezerano yari afitanye n’ikipe ya APR FC arangiranye na Kamena 2026.
Uyu munyarwanda, yahagurutse i Kigali kuwa Gatandatu tariki 8 Kanama 2026 n’indege ya RwandAir aho izamugeza mu gihugu cya Afurika y’Epfo, akahafatira indi ndege izamugeza mu gihugu cya Botswana.
Uyu mukinnyi, yafashe urwo rugendo bitewe n’ubutumire yahawe n’ikipe ya Jwaneng Galaxy, aho byitezwe ko azasinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Mu gihe Mugisha Gilbert yaba umukinnyi w’ikipe ya Jwaneng Galaxy bidasubirwaho, yaba asanze umutoza ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi Ivan Minnaert wahawe akazi ko gutoza iyi kipe, nyuma yo kuva mu ikipe ya Vipers yo mu gihugu cya Uganda, agasiga ayihesheje igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu.
Si ubwa mbere Ivan Minnaert na Mugisha Gilbert baba bakoranye, kuko bigeze kubana mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2018.
Mugisha Gilbert w’imyaka 30 y’amavuko kuva yatangira gukinira ikipe ya APR FC kuva mu mwaka wa 2021, yayifashije gutwara ibikombe bitandukanye by’imbere mu gihugu. Uyu mukinnyi kandi, yanayifashije kwandika amateka yo gutwara igikombe cya Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino umwe, kandi ibyo bikaba mu myaka ibiri ikurikiranye.
Kuza kwa Mugisha Gilbert mu ikipe ya Jwaneng Galaxy, kuje nyuma y’uko iyi kipe itangiye kwiyubaka bikomeye iri kumwe n’umutoza Ivan Minnaert, ahanini bitewe n’ubunararibonye bwe ku mupira wa Afurika, ndetse akaba yaranatwaye ibikombe bya Shampiyona mu bice bitandukanye by’umugabane birimo akarere ka Afurika y’Amajyaruguru ndetse n’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mu nshingano uyu mutoza y’Umubiligi afite, harimo gufasha Jwaneng Galaxy kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Botswana, kuko umwaka ushize, iyi kipe yasoreje ku mwanya wa kabiri, aho yarushwaga na Gaberone United yatwaye igikombe amanota atanu.
Gusa na none, ikipe ya Jwaneng Galaxy, ntiwavuga ko ari agafu k’imvugwarimwe mu mupira wa Botswana, kuko yatwaye igikombe cy’igihugu, ibyayihesheje amahirwe yo guserukira iki gihugu mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.