Rema agiye kongera gutaramira i Kigali

Umuhanzi w’Umunyanijeriya Rema agiye kongera gutaramira abakunzi be i Kigali, aho ategerejwe muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026 mu gitaramo cyo Kwita Izina.

Rema agiye kongera gutaramira i Kigali

Nyuma y’imyaka itanu agarutse mu Rwanda, Rema yongeye gutuma abakunzi b’umuziki bagira amatsiko menshi yo kumubona ku rubyiniro. Amatike y’iki gitaramo yatangiye kugurwa, mu gihe abakunzi be bategereje umunsi wo kwibonera imbonankubone umuhanzi uzwi ku ndirimbo zakunzwe cyane nka “Calm Down,” “Dumebi,” “Charm,” “Bounce,” “Woman” na “Soweto.”

“Calm Down,” imwe mu ndirimbo zatumye Rema amenyekana ku rwego mpuzamahanga, ni imwe mu ndirimbo abakunzi be bategereje kuzongera kumwumvana i Kigali, ndetse benshi bakaba bamaze gutangira gutekereza ku ndirimbo bazifuza kumwumvana kuri uwo mugoroba.

Muri uyu mwaka, Rema yakomeje kugaragara ku rubyiniro mu bice bitandukanye by’isi, aho yagiye yitabira ibitaramo bikomeye by’umuziki mu Burayi no mu bindi bice by’isi, akomeza gushimangira izina rye nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrobeats.

Rema kandi ntabwo azaba aje gutaramira bwa mbere i Kigali. Ubu ni ubwa kabiri agiye gususurutsa Abanyarwanda, ibintu bituma iki gitaramo kirushaho gutegerezwa n’abakunzi be bamaze igihe bifuza kongera kumubona ku rubyiniro.

Azaba ari we muhanzi mukuru w’igitaramo, aho azafatanya n’abahanzi nyarwanda barimo Kivumbi King.

Igitaramo cyo Kwita Izina kizaba ku wa 5 Nzeri muri BK Arena, nyuma y’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uzabera i Kinigi ku wa 4 Nzeri. Ubu abakunzi ba Rema basigaje kubara iminsi ngo bongere kumubona ku rubyiniro i Kigali, aho abakunzi b'imyidagaduro muri rusange by'umwihariko ab'umuziki biteze ko icyi gitaramo kizaba cyimwe mu bitaramo bikomeye by’imyidagaduro muri uyu mwaka. 

Share