Elon Musk yahamijwe icyaha cyo kubeshya abari bafite imigabane mu rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ubwo yaruguraga.  

Elon Musk yahamijwe icyaha cyo kubeshya abari bafite imigabane mu rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ubwo yaruguraga.   

Iki cyaha, Elon Musk yagihamijwe n’akanama k’inyangamugayo ko muri Leta ya California, aho kemeje ko Elon Musk yagiye yandika ku mbuga nkoranyambaga inyandiko z’ibinyoma agamije ko agaciro k’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kagwa ku masoko mpuzamahanga y’imari n’imigabane.

Iki kirego, cyari cyaratanzwe n’umushoramari witwa Giuseppe Pampena, ahagarariye abashoramari bose bashoye imari yabo muri Twitter kuva hagati mu kwezi kwa Gicurasi kugeza mu ntangiriro z’Ukwakira mu mwaka wa 2022, ari na wo mwaka Elon Musk yaguzemo uru rubuga nkoranyambaga rwahinduye izina mu mwaka wakurikiyeho, rukaba rwitwa X.

Urwo rubanza, ruteganya ko Elon Musk agomba kwishyura abashoramari amafaranga ari hagati y’amadorari 3 n’amadorari 8 ku mugabane mu gihe cy’iminsi yose ayo makuru y’ibinyoma kuri Twitter yandikwaga, bityo abanyamategeko b’abo bashoramari bakaba babona ko amafaranga yose hamwe Elon Musk ashobora kwishyura, ari hagati ya Miliyari 2 na Miliyari 2 n’igice z’Amadolari.

Kugeza ubu, Elon Musk nta cyo aravuga ku byo yahamijwe, ariko igica amarenga ko uyu mugabo ashobora kuzajurira, ni uko abanyamategeko be bibukije ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) ko ikirego nk’icyo yakigizweho umwere muri Leta ya Texas, ubwo akanama k’inyangamugayo muri iyo Leta kagezwagaho ikirego mu mwaka wa 2018. Icyo gihe, Elon Musk yashinjwaga na bwo kwandika amakuru y’ibinyoma abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, kugira ngo yigarurire wenyine uruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi rwa Tesla.

Share