ABIFUZAGA IBINDI NIBASUBIZE AMERWE MU ISAHO! PEREZIDA KAGAME AMEZE NEZA

Uko abanzi b’igihugu barushaho kwifuriza ibibi Perezida wacu niko urukundo tumufitiye rurushaho kutugurumanamo!” Ibi ni ibyatangajwe ni umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru KPMEDIA24.Ni nyuma y’amasaha make hasohotse inkuru abatari bake bise “iyo guca impaka no gutanga gasopo” ku bo bise inyangabirama cyangwa bangamwabo

ABIFUZAGA IBINDI NIBASUBIZE AMERWE MU ISAHO! PEREZIDA KAGAME AMEZE NEZA

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwainkuru z’uko Perezida Kagame ngo yaba arembye.Abasakaje izinkuru, ni abo ubutegetsi bw’u Rwanda bwita abanzib’igihugu.Bageze n’aho batekereza uzasimbura perezidaKagame.Bifashishije imbuga nkoranyambaga bariniguyesinakubwira!

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 24 Kamena 2024 mbere ya saasita,umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yatangarijekimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko umukuruw’igihugu ameze neza.Yongeyeho ko kuba perezida Kagame yafata akaruhuko ari ibintu bisanzwe dore ko ngo amaze iminsiafite akazi kenshi haba mu gihugu no hanze yacyo.

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bagaragajeamarangamutima yabo kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita. Ninyuma y’uko ibiro by’umukuru w’igihugu,Village Urugwiro,byari bimaze kwandika kuri rubuga rwa X, ko Perezida Kagame yakiriye mu biro bye uwahoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo bakaganira ku ngingo zitandukanye.

Si ubwa mbere abavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda babika Perezida Kagame ndetse bamwe muri bo bakiterekaibinyomwa n’ibiribwa mu rwego rwo kubyishimira.Uku ni nakobyagenze mu bihe bya covid-19, ubwo bamwe muri abo batangazaga ko ngo umukuru w’igihugu atakiriho.Aba arikobaje gutungurwa ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiron’itangazamakuru akagira atiurucira mukaso rugatwaranyoko!”

Ababikurikiranira hafi bavuga ko benshi mu biyita abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ari abantu bataye umurongo,babura ingingo zifatika zishimangira gutana kwabo, bagahorabarekereje, bategereje  ikitari cyiza cyaba kuri Perezida w’uRwanda.

Share