Urukiko rw’ikirenga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, rwashimangiye uburenganzira ku bwenegihugu ku bana bose bavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu minsi ye ya mbere ya manda ya kabiri, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yari yarasinye itegekoteka rikuraho uburenganzira ku bwenegihugu bw’abana bose bavukiye ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, nubwo ababyeyi babo baba batemerewe gutura muri icyo gihugu.

Urukiko rw’ikirenga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, rwashimangiye uburenganzira ku bwenegihugu ku bana bose bavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nyuma y’iryo tegekoteka, abayobozi ba Leta 22 kuri 50 zigize icyo gihugu, ndetse n’umurwa mukuru Washington D.C, bagejeje ikirego mu nkiko mu rwego rwo kuritambamira, cyane ko babonaga rinyuranyije n’itegekonshinga ry’igihugu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 14 ivuga ku bwenegihugu bw’abana bavukiye ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Icyo kirego, cyagiye cyemerwa n’inkiko zo ku rwego rw’ibanze, ariko Perezida Donald Trump aza kukijuririra mu rukiko rw’ikirenga. Gusa none kuwa kabiri tariki 30 Kamena abacamanza 6 b’urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu, batoye bemeza ko iryo tegekoteka ryashyizweho umukono na Donald Trump rinyuranyije n’itegekonshinga, naho batatu batora barishyigikira.

Uretse iryo tegekoteka rya Donald Trump ryateshejwe agaciro n’urukiko rw’ikirenga rwa Leta zunze ubumwe za Amerika, hari andi mategekoteka Donald Trump yagiye ashyiraho umukono ariko akaza guteshwa agaciro n’urukiko rw’ikirenga rw’icyo gihugu. Iriheruka guteshwa agaciro mu minsi ya vuba, ni itegekoteka rishyiraho imisoro byibura y’icumi ku ijana kuzamura ku bihugu byose byohereza ibicuruzwa byabyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika..

Share