Ibiciro bya peteroli byongeye kuzamuka bitewe n’ubwiyongere bw’amakimbirane hagati ya Amerika na Iran
Nyuma y'igihe gito bisa nkaho hagiye kuza agahenge ndetse n'Ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bigasa nk'ibigiye kugabanuka byongeye kuzamuka, bigera ku rwego bitegeze kugeraho ,Mu byumweru bine bishize, nyuma y’uko amakimbirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran arushijeho gukaza umurego.
Abasesenguzi bavuga ko impungenge zishingiye ku kuba ubu bwumvikane buke bushobora guhungabanya urujya n’uruza rwa peteroli inyuzwa mu gace ka Strait of Hormuz, kamwe mu nzira z’ingenzi zikoreshwa mu gutwara peteroli ku isi. Bivugwa ko igice kinini cya peteroli icuruzwa ku rwego mpuzamahanga ginyura muri iyo nzira, bityo ikibazo cyose gihavuka kigahita kigira ingaruka ku masoko y’isi.
Amakuru mashya agaragaje ko umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje kwiyongera, abacuruzi n’abashoramari batangiye kugira impungenge z’uko itangwa rya peteroli rishobora kugabanuka. Ibyo byatumye igiciro cya peteroli yitwa Brent Crude n’icya West Texas Intermediate (WTI) byiyongera ku masoko mpuzamahanga.
Inzobere mu bukungu zigaragaza ko izamuka ry’ibiciro bya peteroli rishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byinshi, kuko rishobora gutuma ibiciro bya lisansi na mazutu bizamuka, amafaranga yo gutwara abantu n’ibintu akiyongera, ndetse n’ibiciro by’ibicuruzwa n’izindi serivisi bikazamuka.
Nubwo kugeza ubu ibikorwa byo gutwara peteroli bitarahagarara muri ako gace, impungenge z’uko amakimbirane ashobora gukomeza gukaza umurego ni zo zikomeje gutuma isoko mpuzamahanga rya peteroli ridatuza.
Amakimbirane hagati ya Amerika na Iran amaze amezi hafi atanu atangiye, aho yakomeje guhungabanya umutekano mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati ndetse n’ubukungu bw’isi muri rusange. Muri icyo gihe amaze, ibiciro bya peteroli byagiye bizamuka no bikanagabanuka bitewe n’imiterere y’intambara, ndetse byanatumye ubwikorezi, ubucuruzi n’ibiciro by’ibicuruzwa byinshi bihungabana. Iyi ntambara kandi ikomeje kugira ingaruka nyinshi ndetse no kunyeganyeza ubukungu bw’isi ku rwego ruhambaye.
Abasesenguzi bavuga ko uko ibintu bizagenda mu minsi iri imbere hagati ya Amerika na Iran ari byo bizagena niba ibiciro bya peteroli bizakomeza kuzamuka cyangwa se bikongera kugabanuka.