Aborozi b’inkoko mu rujijo nyuma y’ihagarikwa ry’amwe mu maturagiro
Bamwe mu borozi b’inkoko mu Rwanda baravuga ko amabwiriza yashyizweho n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yo guhagarika amaturagiro atemewe azagira ingaruka ku borozi bato. Bavuga ko kubona imishwi bizaba ikibazo gikomeye, mu gihe kwituragira byabafashaga kubona inkoko mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Uwitwa Jean Bosco Ndayisenga, umworozi wo mu karere ka Bugesera, yagize ati: “Twajyaga tubona imishwi mu buryo bworoshye iyo twituragiye. Ubu kubona imishwi ku isoko ni ikibazo, rimwe na rimwe ugasanga bihenze cyangwa bigutwara igihe kirekire utegereje ko bigerayo.”
Naho Vestine Mukamana, ukorera ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Musanze, yavuze ko amabwiriza mashya azatuma aborozi bato babura uburyo bwo kubona imishwi ku gihe. Ati: “Hari igihe ushaka gutangiza ubworozi bw’inkoko ariko ugasanga imishwi yabaye ingume. Kwituragira byatworoheraga kuko byadufashaga kugira aho dutangirira.”
Ariko ku rundi ruhande, hari aborozi babona icyemezo cya RAB nk’ikintu cyiza. Emmanuel Habimana, umworozi wo mu karere ka Huye, we yagize ati: “Ni byiza ko amaturagiro akora mu kajagari afunzwe. Iyo uvuze ubworozi bw’umwuga bisaba inkoko zifite ubuzima buzima. Iyo imishwi iva mu maturagiro yemewe, iba ifite ubuziranenge kandi iguhesha umusaruro.”
Umuyobozi w’Agashami k’Ubushakashatsi ku mutungo w’Inyamaswa no guhindura Ubumenyi mu Ikoranabuhanga cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda, RAB, Ndayisenga Fabrice yavuze ko ibyo bakoze bigamije gushyira imikorere ku murongo, kugira ngo umworozi w’Umunyarwanda agere ku musaruro ufatika. Ati: “Ntabwo umuntu ashobora gutoragura amagi ngo arangize ashyire mu mashini, hanyuma ngo avuge ko agiye gucuruza. Guturaga si ibintu bikorerwa mu kajagari. Amaturagiro yemewe ni yo aturagisha amagi y’inkoko z’icyororo zemewe, bakanayiha inkingo zose kugira ngo umworozi agere ku musaruro.”
Yakomeje avuga ko ubu hakorwa n’ubugenzuzi bwimbitse kugira ngo n’amaturagiro yemewe ashyirwe ku murongo. Ati: “Ubu turasuzuma n’amaturagiro yemewe, twasanga hari ibyo atujuje tukayasaba kubikosora. Icyo dushaka ni uko buri mworozi agira imishwi ifite ubuziranenge.”
Uyu muyobozi kandi yasabye aborozi kwirinda kugura imishwi mu buryo butazwi, ahubwo bakayigura mu maturagiro yemewe afite ibyangombwa. Ati: “Aborozi bose basabwa kugura imishwi mu maturagiro yemewe kuko ayo ni yo azwi kandi afite ibyangombwa biyagaragaza.”
Hashingiwe ku mibare ya RAB, kugeza kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amaturagiro yemewe agera kuri 6 gusa ariyo UZIMA CHICKEN ,EASY HATCH ikorera mu karere ka Musanze, PEAL yo mu karere ka Bugesera, Ndahimana Grower chicken y’i Rwamagana, Eddy Farm ya Rubavu na AVIPRO ikorera mu Karere ka Bugesera.