Mozambique: Perezida w’Inteko yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

  Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Mozambique, Margarida Adamugi Talapa, yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, RSF, zikorera mu Mujyi wa Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado aho zoherejwe guhashya ibikorwa by’iterabwoba.

Mozambique: Perezida w’Inteko yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

Margarida yari uherekejwe n’abayobozi barimo Guverineri wa Cabo Delgado, Valige Tauabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Army Commander, Maj Gen André Rafael Mahunguane.

Yakiriwe n’Umuyobozi wa RSF, Major General Vincent Gatama, wamusangije ishusho y’umutekano mu duce ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bakoreramo.

Iryo tsinda ryakiriwe n’Umugaba w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda Maj. Gen. Vincent Gatama, wabasobanuriye imiterere y’umutekano mu bice bigenzurwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Madamu Talapa yashimye imbaraga inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zashyize mu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yagaragaje ko amahoro n’umutekano ari umusingi w’ingenzi w’iterambere rirambye muri Mozambique, aboneraho gushishikariza inzego z’umutekano z’u Rwanda gukomeza gukomera ku butumwa bwabo no kudakura mu ruge.

Yashimye ubutwererane bukomeye burangwa hagati y’inzego z’u Rwanda n’iz’Igihugu cye, ahamya ko ubufatanye bafitanye bushimangira ukwiyemeza kugarura amahoro arambye mu Ntara ya Cabo Delgado ndetse no kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Yagize ati: “Ubumwe nk’ubu bwongerera imbaraga ubufatanye bwa Mozambique n’u Rwanda.”

Mu myaka ine ishize, inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zageze ku ntambwe ishimishije mu rugamba rwo gusenya umutwe w’iterabwoba wa Al Sunna Wa Jama (ASWJ).

Ibyo byihebe byirukanywe mu bice zari zarahinduye indiri mu Turere twa Mocimboa da Praia na Palma.

Ibyo byatumye abaturage benshi bari barataye ibyabo bongera gutahuka, ibikorwa by’iterambere birongera birasubukurwa.

 

Share