Agaciro k’Ibyo u Rwanda Rwohereza mu Mahanga Gakomeje Gutumbagira.
Muri Nzeri 2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 320.29 z’amadolari ya Amerika, bivuze izamuka rya 90.62 ku ijana, ugereranyije na Nzeri 2025, nubwo byari byagabanutseho 9.5 ku ijana ugereranyije na Kanama 2026, nk’uko bikubiye muri Raporo yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).
Ibyo bicuruzwa, byari bigizwe n’ibyatunganyirijwe mu Rwanda bifite agaciro ka miliyoni 245.91 z’amadolari, n’ibindi byari byarazanywe mu gihugu bikongera koherezwa mu mahanga bifite agaciro ka miliyoni 74.38 z’amadolari.
Mu bicuruzwa byakorewe mu Rwanda, ibikoresho bidatunganyije neza hatarimo ibikomoka kuri peteroli ni byo byinjirije igihugu amafaranga menshi, angana na miliyoni 87.32 z’amadolari. Byakurikiwe n’ibindi bicuruzwa byinjije miliyoni 62.33 z’amadolari, ndetse n’ibiribwa hamwe n’amatungo mazima byinjije miliyoni 50.72 z’amadolari.
Ibicuruzwa by’inganda, cyane cyane ibyashyizwe mu cyiciro hashingiwe ku bikoresho byakoreshejwe mu kubikora, byinjije miliyoni 20.24 z’amadolari, mu gihe amavuta akomoka ku matungo no ku bimera yinjije miliyoni 12.3 z’amadolari.
Mu gihe cy’ikorwa ry’iyo raporo, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zabaye igihugu cyaguze ibicuruzwa byinshi byakorewe mu Rwanda, aho cyatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 64.05 z’amadolari.
Ubushinwa bwaje ku mwanya wa kabiri, aho bwatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 51.37 z’amadolari, bukurikirwa na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 32.69 z’amadolari.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaje ku mwanya wa kane, aho zatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 18.39 z’amadolari, mu gihe u Buhinde bwatumije ibifite agaciro ka miliyoni 6.68 z’amadolari.
Ibi bihugu bitanu byose hamwe, byatumije ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda bifite agaciro ka miliyoni 173.18 z’amadolari.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR),igaragaza ko agaciro k’ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda byoherejwe mu mahanga muri Nzeri 2026, kazamutseho 136.17ku ijana ugereranyije na Nzeri 2025.
Icyakora, ako gaciro kagabanutseho 11.58 ku ijana ugereranyije na Kanama 2026.