Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda n’u Burundi Basabye ko Imipaka Ifungurwa.

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi, basabye Leta z’ibihugu byombi gukomeza ibiganiro bigamije kunoza umubano no kongera gufungura imipaka ihuza ibi bihugu by’ibituranyi.

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda n’u Burundi Basabye ko Imipaka Ifungurwa.

Mu itangazo rihuriweho ryagejejwe ku kinyamakuru ACI Africa ku wa Gatatu, tariki 18 Ugushyingo 2026, abepiskopi bagize Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB), bagaragaje impungenge z’uko imipaka yo ku butaka ihuza ibihugu byombi ikomeje gufungwa.

Bagize bati, “Tubabajwe n’uko imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ikomeje gufungwa.”

Iri tangazo, ryakurikiye inama rusange isanzwe ya ACOREB yabaye kuva ku wa 9 kugeza ku wa 12 Ugushyingo, ibera mu kigo cya Oasis de Paix et de Réconciliation, kiri muri Arikidiyosezi ya Bujumbura mu Burundi.

Abepiskopi, bagaragaje kandi impungenge ku bijyanye n’ifungwa rikomeje rya paruwasi Gatolika zimwe na zimwe mu Rwanda, ibura ry’ibicuruzwa by’ibanze mu Burundi ndetse n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Impungenge ku buzima bugoye mu Burundi no mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abepiskopi, bavuze ko abaturage benshi mu Burundi bagorwa no kubona ibicuruzwa nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, birimo ibiribwa, lisansi, inyongeramusaruro z’ubuhinzi n’imiti.

Bagaragaje kandi impungenge ku rubyiruko rw’Abarundi rujyanwa mu mahanga, cyane cyane mu bihugu by’Abarabugushaka akazi, aho bamwe bivugwa ko bahura n’ihohoterwa,ndetse bakanakoreshwa mu buryo bubakandamiza.

Ku bijyanye n’umutekano muke mu burasirazuba bwaRepubulika ya Demokarasi ya Congo, abepiskopi bavuze ko intambara ihabera ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu no gutuma imiryango ihunga, bityo abayigize bagatatana. Bavuze ko bakomeje gusengera abahuye n’ingaruka z’iyo ntambara.

Abepiskopi basabye ko imiryango irushaho gushyigikirwa

Iri tangazo, ryagarutse no ku mibereho y’imiryango, rivuga ko umuryango ari “Kiliziya yo mu rugo, aho abana bigira gukunda, gusenga no kwita ku bandi.”

Abepiskopi, basabye ko abitegura kurushinga barushaho gufashwa kwitegura neza, ndetse n’abamaze gushyingirwa bagakomeza guhabwa ubufasha bwa gishumba. Basabye abashinzwe ubutumwa bwa Kiliziya kwita by’umwihariko ku bibazo byihariye imiryango ifite ndetse n’ingorane ihura na z.

Bagaragaje kandi impungenge ku bijyanye no kuba gukuramo inda byakwemerwa n’amategeko, hamwe n’indi myitwarire basobanura ko iha abantu uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo ku buzima bwabo uko bishakiye.

Abepiskopi, basabye imiryango “Kwimika no kwamamaza Ivanjili y’ubuzima no guteza imbere umuco wo kubaha no kurengera ubuzima bwa muntu kuva asamwe kugeza apfuye urupfu rusanzwe.”

Abepiskopi kandi bashimangiye akamaro k’ibiganiro muri Kiliziya.

Mu gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Sinodi yerekeye urugendo rwa Kiliziya rugana ku bumwe n’ubusabane busesuye, abepiskopi bashimangiye akamaro k’icyo bise “ibiganiro biyobowe na Roho Mutagatifu.”

Bavuze ko ibiganiro nk’ibyo ari ingenzi mu kurebera hamwe ibibazo bihari no gufata ibyemezo bitandukanye, kandi bikagaragaramo ubwitabire bw’inzego zitandukanye za Kiliziya.

Share