Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, igiye kubaka mu Rwanda ibibuga bitatu by’umupira w’amaguru.

Ikipe ya Arsenal iherutse kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bwongereza izwi nka English Premier League, igiye kubaka mu Rwanda ibibuga bitatu by’umupira w’amaguru, mu rwego rwo gusiga urwibutso rw’imikoranire yamaze imyaka umunani u Rwanda rwagiranye n’iyi kipe kugira ngo yamamaze gahunda ya Visit Rwanda.

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, igiye kubaka mu Rwanda ibibuga bitatu by’umupira w’amaguru.

Bivugwa ko uyu mushinga w’ikipe ya Arsenal uzatwara ibihumbi 250 by’amadolari, ni hafi Miliyoni 368.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya makuru, yatangajwe muri iki cyumweru na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Nelly Mukazayire aho yatangaje ko uyu mushinga ukubiye muri politiki y’u Rwanda yo kubaka ibikorwaremezo byinshi by’imikino ndetse no guteza imbere impano z’abakiri bato binyuze mu mikoranire u Rwanda rugirana na zimwe mu nzego mpuzamahanga z’imikino ndetse n’amakipe akina imikino itandukanye. Yagize ati, “Nubwo imikoranire hagati y’u Rwanda na Arsenal yarangiye, bagiye kubaka ibibuga bitatu by’umupira w’amaguru mu gihugu. Ubu turi gusuzuma neza ahantu hakeneye cyane ibyo bibuga. Aya ni amahirwe akomeye cyane kuri twe.”

Nubwo Minisitiri Nelly Mukazayire atigeze atangaza izindi nyungu zishobora kuva mu mikoranire u Rwanda rufitanye n’andi makipe yo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda, byitezwe ko mu kubaka ibikorwaremezo by’imikino mu Rwanda, ikipe ya Atlético de Madrid ikina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu gihugu cya Espanye ndetse n’ikipe ya Los Angeles Clippers isanzwe ikina amarushanwa y’umukino wa Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika azwi nka NBA zombi zizabigiramo uruhare. 

Nk’uko urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) rwabitangaje, imikoranire y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal yafashije u Rwanda cyane kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bikorwa bitandukanye byakozwe birimo umunsi ngarukamwaka wiswe umunsi w’umurage w’u Rwanda waberaga ku kibuga cya Arsenal kizwi nka Emirates Stadium, ndetse ni kenshi u Rwanda rwasuwe na bamwe mu babaye abanyabigwi mu ikipe ya Arsenal ndetse n’Abambasaderi b’iyi kipe. 

Umukinnyi wigeze gukinira Ubwongereza witwa Alex Scott, ni we Ambasaderi wa mbere wa Arsenal wasuye u Rwanda ubwo iyi mikoranire yatangizwaga. Yakurikiwe na bamwe mu bakiniraga iyo kipe cyangwa abayikiniye kera barimo Abanyabrazil babiri David Luiz ndetse na Gilberto Silva, Umufaransa Robert Pirès ndetse n’Umuholandi Jurriën Timber.

Binyuze mu mikoranire y’u Rwanda na Arsenal, gahunda ya Visit Rwanda yaramenyekanishijwe mu buryo butandukanye burimo kwamamaza Visit Rwanda binyuze mu byapa byashyirwaga ahabugenewe ku mikino ikipe ya Arsenal yakiraga, kuyamamariza mu mwanya wagenewe ikiganiro n’itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku kibuga cya Emirates stadium nyir’izina, cyane ko gisurwa n’abarenga 250,000 buri mwaka. 

Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), rwerekana ko urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rwateye imbere cyane kuva aho imikoranire hagati y’u Rwanda na Arsenal itangiriye, kuko amafaranga rwinjiza yiyongereyeho 47 ku ijana mu gihe cy’iyo mikoranire.

Imibare yo mu mwaka wa 2024 itangazwa na RDB, igaragaza ko abantu barenga Miliyoni 1.3 basuye u Rwanda, naho urwego rw’ubukerarugendo rukinjiza amadolari arenga Miliyoni 650, ni hafi Miliyari 941 z’amafaranga y’u Rwanda.

Share