Kigali y’amasaha 38, Gahunda ni nyinshi ariko igihe kuri bamwe kiba imbonekarimwe
Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali n’abawukoreramo bavuga ko amasaha rusange ashyirwa ku mihanda abafasha gukurikirana gahunda zabo no gukora ku gihe. Ibi barabivuga Mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi n’ingendo bikomeza kwiyongera mu mujyi wa Kigali, Gusa, haracyagaragara ibibazo by’imikorere y’aya masaha bamwe bavuga ko yangiritse cyangwa atagikora, bikabangamira bamwe mu bayakenera.

Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, niwo mujyi ufite ubucucike bwinshi bw’abantu n’ibikorwa. Aya masaha akaba yaragiye ashyirwa mu mijyi mu rwego rwo gufasha abantu kumenya igihe no gukorera kuri gahunda.
Kaneza Brenda, atuye mu mujyi wa Kigali avuga ko aya masaha ari ingenzi ariko iyo atagikora biba imbogamizi.
Ati: “Iyo uri ku kazi cyangwa uri gutegura urugendo, kumenya igihe cya nyacyo birakugoboka cyane. Aya masaha ni ingenzi cyane, ariko iyo atagikora bitugiraho ingaruka.”
Naho Konde Baba ni umucuruzi muri uyu mujyi, nawe avuga aya masaha amufasha gutegura amasaha yo kohereza ibicuruzwa bye ku bakiriya.
Ati: “Njyewe aya masaha anyereka igihe ntagomba kurenza mu kohereza ibicuruzwa byanjye ku bakiliya. Nubwo hari aho usanga atagikora."
Nubwo abenshi bayashima, hari n’abavuga ko hari ahantu henshi aya masaha atagikora, bigatuma abagenzi bagorwa no kumenya igihe nk’uko baba basanzwe babikora iyo amasaha ari mazima nkuko bivugwa na Hatangimana Emmanuel twasanze muri Gare ya Nyabugogo.
Ati: “Hari isaha rusange iri hafi y’isoko aho nkorera idakora, imaze amezi arenga atatu. Ibi bidusubiza inyuma, cyane cyane mu gihe turi gukora ingendo kubera ko tuba twarabyimenyereje.”
NGIRIMPUNDU Judith, uhagarariye Kigali Clock, iyi ni sosiyete ishinzwe aya masaha, avuga ko bakomeza gukurikirana imikorere y’aya masaha rusange ahaba hari ibibazo bigakosorwa.
Ati: “Turagerageza gukurikirana buri saha rusange yashyizwe mu mujyi wa Kigali. Aho dusanze hari ikibazo tugerageza kugikemura vuba, ariko nanone hari aho bisaba ubufatanye bw’inzego zose.”
Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali habarurwa amasaha rusange agera kuri 38, ariko biteganyijwe ko hazakomeza gushyirwa n’ayandi mu duce tutaragerwamo, cyane cyane ahakunze kuba ibikorwa byinshi.
Abaturage bavuga ko hari amasaha aba atagikora