Amasomo azahagarara, abakozi bagakorere mu rugo mu gihe cy’Irushanwa ry’Isi ry’Amagare 2025
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, mu Mujyi wa Kigali hazashyirwa mu bikorwa gahunda idasanzwe yo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya “2025 UCI Road World Championships”, irushanwa ry’Isi mu gusiganwa ku magare rizaba ribereye bwa mbere muri Afurika.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, amashuri yose yo muri Kigali azafunga imiryango muri icyo cyumweru, mu rwego rwo gutanga umwanya wo kwakira abakinnyi mpuzamahanga n’abashyigikiye iri rushanwa rikomeye. Minisiteri y’Uburezi izafatanya n’abayobozi b’amashuri ndetse n’ababyeyi kugira ngo gahunda y’amasomo ikomeze kugenda neza nyuma y’irushanwa.
Mu rwego rwo kugabanya umuvundo mu mihanda izaba ikoreshwa n’abakinnyi, abakozi ba Leta bakorera muri Kigali barasabwa gukorera mu rugo cyangwa ahandi hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibigo byigenga bifite ubushobozi nabyo byasabwe gukoresha uburyo bw’akazi kuri internet. Abakozi batanga serivisi z’ingenzi bazakomeza gukora ahabugenewe.
Itangazo riragira riti: “Imihanda izajya ifungwa ku masaha runaka, kugira ngo ubwirinzi bw’abakinnyi n’abitabiriye irushanwa bugende neza. Urutonde rw’ayo muhanda n’amasaha yo gufunga bizatangazwa mbere, hanashyirweho ibimenyetso bihagije, mu bufatanye n’inzego z’umutekano.”
Guverinoma kandi yasabye abaturage n’abashyitsi bose gufasha mu gutuma imigendekere y’iri rushanwa iba ntamakemwa, ikanashimangira ko Kigali yiteguye kuba ku isonga mu kwakira abakinnyi n’abafana baturutse impande zose z’Isi.
Iri ni ryo rushanwa rya mbere ry’Isi mu magare ribereye muri Afurika, rikaba rifatwa nk’urwego rwo hejuru mu guteza imbere isura y’u Rwanda no guteza imbere siporo ku mugabane.