Amaturagiro adahagije, kimwe mu bitera Umusaruro mucye w’Inyama z’inkoko mu Rwanda

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kongerera abaturage ubumenyi n’ubushobozi bwo kuzamura umusaruro w’inkoko z’inyama, bamwe mu borozi bavuga ko bagihura n’imbogamizi zikomeye, cyane cyane izishingiye ku maturagiro adahagije aturaga imishwi. Ibi bikadindiza gahunda bafite zo kongera umubare w’inkoko z’inyama borora ndetse bikanatuma igipimo cy’umusaruro kiba gito ugereranije n’uko byifuzwa

Amaturagiro adahagije, kimwe mu bitera Umusaruro mucye w’Inyama z’inkoko mu Rwanda

Irihose Fabrice ni umworozi w’inkoko, avuga ko ubu bigoye kubona imishwi kubera ko iyo bagiye ku maturagiro babaha igihe kirekire cyo kuba bayihawe

Ati: “Abantu baduha imishwi y’inkoko baracyari bacye ku buryo ushobora guhamagara bakayiguha nka nyuma y’amezi 2 cyangwa 3 rimwe na rimwe abaguhaye icyo gihe bakaba bashobora no kucyica kandi wari utegereje”

Irihose Fabrice avuga ko kubona imishwi bigoye kubera amaturagiro adahagije

naho Zigirinshuti Jean nawe Worora inkoko z’inyama avuga ko amaturagiro ari make kuko kubona imishwi bibatwara amezi hafi 3 

Ati: “ubundi iyo utanze komande ku ituragiro, bakubwira ko imishwi uzayibona nyuma y’iminsi 21 ariko ubu iyo minsi irarenga kubera ko bishobora no gufata amezi agera kuri 3”

Asobanura uburyo bikorwa ndetse bigatuma no kubona imishwi bitinda, Umuhoza Odile ufite ituragiro mu karere ka Rwamagana avuga ko gutinda kubona imishwi ku baturage, biterwa nuko muguturaga iyo mishwi bikorwa n’ibyuma byabugenewe kandi hakabaho n’igihe cyo gutegereza iminsi 21 amagi amara mu byuma kugirango biyaturage.

Dr Uwituze Solange, Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, avuga ko impamvu zitera gutinda kubona imishwi ari nyinshi zirimo gutinda gutwara komande umuturage ntaze kuzitwara bikicira abandi bikanahombya amaturagiro, ariko kandi no mu gihe bahabwa iminsi bakibuka ko harimo n’iminsi 21 yo guturaga iyo mishwi.

Dr Uwituze Solange, Umuyobozi w'agateganyo wa RAB

Ati: “Ubundi nibura kugirango bikunde ko ubona imishwi yawe, bisaba ko utanga komande nibura mbere y’amezi 3 kubera ko ayo magi barayatunganya bakayakura mu yandi kandi bakanareba ubuziranenge bwayo akabona gushyirwa mu cyuma kiyaturaga, rero ubundi kiyaturaga iminsi 21, imishwi ivuyemo rero babanza kurebamo ifite ubuziranenge akaba ariyo baha nyirayo. Hari n’abatanga komandi ntibaze kuyitwara ugasanga nobyo ni imbogamizi tugenda duhura nazo, ariko ubundi urebye amaturagiro ahari arahagije ikibazo nuko abantu batabikora mu murongo ukwiye”

Kuri ubu mu Rwanda Habarurwa amaturagiro 7 akora mu buryo bwemewe.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (FAO) yo mu 2022 yerekana ko u Rwanda rwatanze umusaruro wa toni 8,800 z’inyama z’inkoko. Iyi raporo yashyize u Rwanda ku mwanya wa 138 mu bihugu 165 byakorewemo ubushakashatsi ku bijyanye n’umusaruro w’inkoko z’inyama.

Ku rwego rw’isi, inkoko zisaga miliyari 75 zicwa buri mwaka ngo zitange inyama, ibintu bigaragaza ko ubucuruzi bwazo bukomeza kugenda bwaguka ariko hakenewe imbaraga mu kugira uburyo bwizewe bwo kuzitunganya guhera ku mishwi kugeza ku musaruro.

 

 

Share