Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku Muvuduko wa 9.4 ku Ijana mu Gihembwe cya Kabiri cy’Uyu Mwaka.

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri 2026, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), byatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko wa 9.4 ku ijana mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2026, aho umusaruro mbumbe w’igihugu wageze kuri Miliyari 7,174 z’Amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 5,799 z’Amafaranga y’u Rwanda wabonetse mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize wa 2025.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku Muvuduko wa 9.4 ku Ijana mu Gihembwe cya Kabiri cy’Uyu Mwaka.

Iyo mibare igaragaza ko kuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda, kwagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zifatiye runini ubukungu bw’igihugu. Urwego rw’inganda, rwazamutse ku rugero rwa 18 ku ijana, urwego rwa serivisi ruzamuka ku rugero rwa 7 ku ijana, naho urwego rw’ubuhinzi ruzamuka ku rugero rwa 4 ku ijana.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, yishimira ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku rugero nk’uru, nyamara isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo ikibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati.

Yagize ati, “Ibi birerekana ko iyo iyi ntambara iba itarabaye, ubukungu bwacu buba bwarazamutse ku muvuduko urenze uyu nguyu. Hari ingaruka mbi twahuye na zo, ariko ingamba twafashe zaradufashije. Nta na rimwe twagize ikibazo cyo kubura ibikomoka kuri Peteroli cyangwa bimwe mu bicuruzwa twari dukeneye nk’uyu munsi.”

Yongeyeho ati, “Abacuruzi bafashijwe kubona ahandi hantu bazajya bagurira ibicuruzwa bakuraga mu duce twagizweho ingaruka n’intambara. Rero, turizera ko ibi bitaduhungabanyije.”

Mu musaruro mbumbe w’igihugu, urwego rwa Serivisi ni rwo rwawugizemo uruhare runini, aho ruri ku rugero rwa 51 ku ijana, urwego rw’inganda rwo rugira uruhare rwa 23 ku ijana, naho urwego rw’ubuhinzi rwo rugira uruhare rwa 21 ku ijana. Uruhare rwa 5 ku ijana rusigaye, rwo ni urw’imisoro yo ku rwego ruziguye. 

Minisitiri Yusuf Murangwa, yagaragaje ko igabanuka ry’uruhare rw’ubuhinzi ku musaruro mbumbe w’igihugu, ritagomba kureberwa ku kugabanuka k’umusaruro w’ubuhinzi. 

Yagize ati, “Uruhare rw’ubuhinzi ku bukungu bw’igihugu rushobora kugabanuka, ariko ibi ntibisobanuye ko umusaruro w’ubuhinzi na wo wagabanutse. Umusaruro w’ubuhinzi ukomeje kuzamuka, ariko n’izindi nzego ziri kuzamuka ku muvuduko munini. Rero, urwego rw’ubuhinzi rukomeje kuzamuka, nubwo uruhare rwarwo ku bukungu bw’igihugu ruri kugabanuka.”

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) Jean Claude Mwizerwa, yagaragaje ishusho y’ukuzamuka kw’inzego z’ubuhinzi, inganda na serivisi mu bukungu bw’igihugu.

Ku rwego rw’ubuhinzi, umusaruro w’ibiribwa wazamutse ku rugero rwa 5 ku ijana, naho umusaruro ukomoka ku buhinzi woherezwa mu mahanga uragabanuka ku rugero rwa 20 ku ijana, ahanini bitewe n’uko umusaruro w’ikawa woherezwa mu mahanga wagabanutse ku rugero rwa 33 ku ijana, nubwo umusaruro w’icyayi woherezwa mu mahanga wo wiyongereye ku rugero rwa 18 ku ijana. 

Mu rwego rw’inganda, umusaruro w’ubucukuzi wazamutse ku rugero rwa 26 ku ijana, ibikorwa by’ubwubatsi bizamuka ku rugero rwa 24 ku ijana, naho ibicuruzwa bikorewe mu nganda byo bizamuka ku rugero rwa 10 ku ijana.

Jean Claude Mwizerwa yagize ati, “Umusaruro w’ibicuruzwa bikorerwa mu nganda wazamutse ku rugero rwa 10 ku ijana. Ibi byaturutse ahanini ku kuba umusaruro w’ibicuruzwa bikorwa mu byuma nk’imashini n’ibikoresho byazo warazamutse ku rugero rwa 51 ku ijana, umusaruro w’ibicuruzwa bidakorwa mu byuma nka Sima n’amatafari wo uzamuka ku rugero rwa 22 ku ijana, naho umusaruro w’ibicuruzwa bikorwa mu bitambaro nk’imyenda wo uzamuka ku rugero rwa 13 ku ijana.” 

Ku rwego rwa Serivisi, umusaruro w’ubucuruzi bw’abaranguza n’abacuruzi ba nyuma wazamutse ku rugero rwa 18 ku ijana, naho serivisi z’ubwikorezi zizamuka ku rugero rwa 7 ku ijana.

Umusaruro wa serivisi z’itumanaho wazamutse ku rugero rwa 29 ku ijana, umusaruro wa serivisi z’amahoteri n’amaresitora wo uzamuka ku rugero rwa 5 ku ijana, naho umusaruro wa serivisi z’imari wo uzamuka ku rugero rwa 4 ku ijana.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kandi, yerekana ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2026, ibikoreshwa mu ngo byazamutse ku rugero rwa 13 ku ijana, ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bizamuka ku rugero rwa 19 ku ijana, naho ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga byo byiyongera ku rugero rwa 36 ku ijana, mu gihe ishoramari ku mitungo ryo ryazamutse ku rugero rwa 32 ku ijana.

Raporo nk’iyi iheruka gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), yagaragaje ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku rugero rwa 10 ku ijana mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2026 ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize wa 2025.

Share