Abanyeshuri 4,183 Ni Bo Batangiranye na Gahunda Nshya y’Amashuri Nderabarezi mu Rwanda.

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), yatangaje ko abanyeshuri 4,183, ari bo biyandikishije ku isonga muri gahunda nshya yo kwiga imyaka itanu yashyizwe mu Mashuri Nderabarezi (TTCs) mu Rwanda. Abiga muri ayo mashuri, bazajya bahabwa impamyabumenyi yo ku rwego rwa A1, mu gihe mbere bahabwaga iy’urwego rwa A2 nyuma yo kwiga imyaka itatu.

Abanyeshuri 4,183 Ni Bo Batangiranye na Gahunda Nshya y’Amashuri Nderabarezi mu Rwanda.

Iyi gahunda nshya, yatangijwe muri Nzeri 2026, ubwo hatangiraga umwaka mushya w’amashuri wa 2026/2027, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi no kongerera abarimu ubumenyi n’ubushobozi mu mwuga wabo.

Izi mpinduka, zigamije guha abitegurirwa kuzaba abarimu b’amashuri abanza amasomo ahagije kandi asobanutse, abafasha kuba intyoza mbere yo kwinjira mu mwuga nyirizina. 

Iyi gahunda nshya, yasimbuye iyari isanzwe yo kwiga imyaka itatu, yabonwaga ko idaha abanyeshuri bo mu mashuri nderabarezi igihe gihagije cyo guteza imbere ubushobozi bwo kwigisha, kumenya gucunga ishuri, gusobanukirwa n’imikurire y’abana no kubona ubunararibonye bufatika mu mashuri. 

Igihe hatangazwaga iyi gahunda, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko Leta ifite gahunda yo kuzamura urwego rw’impamyabumenyi z’abarimu b’amashuri abanza mu gihe cy’imyaka 10, ku buryo amaherezo bazajya bashobora kugera ku rwego rwa kaminuza. 

Yagize ati, “Dufite gahunda yo kuzamura urwego rw’impamyabumenyi z’abarimu b’amashuri abanza, kugira ngo mu gihe kiri imbere, abarimu bazabe bafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa kaminuza, ni ukuvuga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s degree). Ibi tuzabikora mu byiciro bibiri. Abafite impamyabumenyi ya A2 bazazamurwa bagere kuri A1, kimwe n’abafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye na bo bazazamurwa bagere kuri A1. Mu cyiciro cya kabiri, abafite A1 bazazamurwa bagere kuri A0. Iyi gahunda tuzayishyira mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 10.”

Minisitiri Nsengimana, yongeyeho ko abanyeshuri bari baramaze kwiyandikisha mu mashuri nderabarezi ariko bakaba batarishimiye gahunda nshya, bazemererwa guhitamo gukomeza kuyigamo cyangwa kuyivamo.

Biteganyijwe kandi ko kuzamura urwego rw’impamyabumenyi z’abarimu, bizafasha u Rwanda guhuza gahunda yo gutegura abarimu n’amabwiriza akoreshwa mu karere no ku rwego mpuzamahanga, aho impamyabumenyi ya kaminuza igenda irushaho kuba ingenzi cyane kugira ngo umuntu yinjire mu mwuga w’ubwarimu.

Abari basanzwe bigisha mu mashuri, na bo bazafashwa binyuze muri gahunda zizabafasha kuzamura impamyabumenyi zabo no kongera ubumenyi n’ubushobozi bafite mu mwuga.

Share