Intambara yatumye abantu 300,000 bahunga muri Sudani y’Epfo mu 2025

Hafi abantu 300,000 bamaze guhunga Sudani y’Epfo muri uyu mwaka wa 2025, kubera intambara iri hagati y’abayobozi bahanganye, ikaba ishobora gutuma igihugu gisubira mu ntambara za gisivili, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU).

Intambara yatumye abantu 300,000 bahunga muri Sudani y’Epfo mu 2025

Iyi mibare yatangajwe n’Itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Sudani y’Epfo. Raporo yaryo yavuze ko ukutumvikana hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi Perezida wa Mbere wahagaritswe ku mirimo, Riek Machar, bishobora gusubiza igihugu mu ntambara isesuye.

Iri tsinda ryasabye ko hakorwa ubufatanye bw’akarere mu buryo bwihutirwa kugira ngo igihugu kidasubira muri ibyo bihe by’amarira n’agahinda. Sudani y’Epfo imaze igihe mu bibazo bya politiki n’ubwicanyi bushingiye ku moko kuva yabona ubwigenge bwayo mu 2011.

Iki gihugu cyasubiye mu ntambara ya gisivili muri 2013 ubwo Perezida Kiir yirukanaga Machar ku mwanya wa visi perezida. Bombi bemeranyije guhagarika imirwano mu mwaka 2017, ariko amasezerano yabo yo kugabana ubutegetsi yakomeje gusubira inyuma mu mezi make ashize, ndetse aza no guhagarikwa mu kwezi gushize.

Machar yashyizwe mu nzu y’imbohe muri Werurwe nyuma y’uko imirwano hagati y’igisirikare n’inyeshyamba z’Abanyanuer yabereye mu mujyi wa Nasir, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’iki gihugu, ikica abantu benshi ndetse igatuma abagera ku 80,000 bahunga.

Machar yashinjwe ibyaha byo kugambanira igihugu, kwica no gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Nzeri, nubwo umwunganira yavuze ko urukiko rutemerewe kuburanisha urwo rubanza. Perezida Kiir yahagaritse Machar ku mirimo ye mu ntangiriro z’uku kwezi.

Imirwano yongeye kubura muri Sudani y’Epfo yateye ubuhunzi bukabije aho abantu hafi 150,000 bahunze, aho intambara ya gisivili imaze imyaka ibiri, ndetse abandi bangana na bo bahungira mu bihugu bituranye nka Uganda, Etiyopiya no muri Kenya.

Kugeza ubu, impunzi za Sudani y’Epfo zirenga miliyoni 2.5 ziri mu bihugu bituranye, mu gihe abandi miliyoni ebyiri bari imbere mu gihugu batarabona aho bahungira.

Raporo ya ONU yo muri Nzeri uyu mwaka yagaragaje ubusahuzi bukabije, ivuga ko amafaranga agera kuri miliyari 1.7 yavuye mu mushinga wa “petroleum-for-roads” (amavuta yoherezwa hanze agasimbuzwa imihanda) ataragaragazwa aho yagiye, mu gihe abantu batatu kuri bane mu gihugu bahanganye n’inzara ikabije.

Komiseri Barney Afako yaburiye ko mu gihe nta gikozwe vuba mu rwego rw’akarere, Sudani y’Epfo ishobora kugerwaho n’ingaruka zikomeye.

Ati: “Abaturage ba Sudani y’Epfo bahanze amaso umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’akarere kugira ngo babarokore mu byago bishobora kwirindwa.”

Kuba hafi abantu 300,000 bamaze guhunga Sudani y’Epfo mu mezi make ya mbere ya 2025 bigaragaza uburyo iki gihugu kiri gusubira mu mwijima w’intambara ya gisivili nyuma y’imyaka y’amasezerano y’amahoro atari ashingiye ku kuri. Amakimbirane hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar yongeye gushimangira ko ikibazo cya Sudani y’Epfo kitari mu moko gusa, ahubwo kiri mu buyobozi budashyira imbere inyungu z’abaturage.

Nk’uko Komisiyo ya Loni ibivuga, ubusahuzi, kudahana abategetsi no gushaka inyungu za politiki bwishe icyizere mu miyoborere y’igihugu. Niba nta gikozwe vuba mu rwego rw’akarere n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Sudani y’Epfo ishobora kongera kwisanga mu ntambara isesuye, abaturage bakongera kuhababarira kubera amahitamo mabi y’abayobozi babo.

Share