Ubukotanyi bugomba kurenga ibiragano, John Mugabo

Hari benshi mu Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga ariko cyane cyane urubyiruko, bahuza ijambo “inkotanyi” n’amateka y’u Rwanda ya vuba, by’umwihariko Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, bakariha igisobanuro cyabo. Mu kiganiro cyihariye KPMedia24 yagiranye n’impuguke muri Politiki ndetse n’ububanyi n’amahanga John Mugabo, yagaragaje igisobanuro cy’ijambo “inkotanyi biturutse ku ijambomuzi “ubukotanyi”

Ubukotanyi bugomba kurenga ibiragano, John Mugabo

Ashingiye ku izina “inkotanyi” ryahawe ingabo z’u Rwanda ku gihe cy’umwami Kigeli IV Rwabugiri, ndetse no kuba izari ingabo za RPA inkotanyi zarahawe iryo zina mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, John mugabo yagaragaje ko ubukotanyi ari ignantekerezo rikwiriye kurenga ibiragano cyangwa ibisekuru agira ati, “Ubukotanyi ni ikirere cy’imyumvire cyangwa se imitekerereze iri ku rwego rwisumbuye ku ntekerezo zaranze amateka y’isi ya vuba. Ni urundi rwego rw’igenantekerezo, ni filozofiya. Ni indi nzira y’imitekerereze itamenyerewe. Gusa ikibazo gikomeye dufite, ni impamvu urwo rwego rw’igenantekerezo rutarumvikana muri ba nyirarwo, ba nyirarwo mvuga ni twebwe, kuko abaruvuga turuvuga nk’amateka, tukaruvuga nk’igihe cyabayeho cyaranzwe n’abantu runaka bakoze ibintu runaka, ariko ugasanga dufite ibyago byo kuba ibyo bizarangirana n’ikiragano cy’abantu, kuko bitangirana na bo bikarangirana na bo. Bikwiriye kuba byumvikana neza mu kirere kirenze amateka y’abantu.”

 

John Mugabo kandi, yanatsindagiye ko ubukotanyi mu muco nyarwanda busanzwe buremetse, nta wabwiremeye. Yagize ati, “Ntabwo ubukotanyi navuga uko nshaka ko bumera, ahubwo ndabuvuga uko buri, buraremye. Sinaburema sinanabishobora. Icy’ingenzi ahubwo, ni uko twese dushyira imbaraga mu kubusobanukirwa uko buri, aho kuba uko twe tubushaka. Mu by’ukuri, ni na cyo kibazo dufite, hari abantu batekereza ko barema ubukotanyi. Oya! Ubukotanyi, burakurema wowe ntabwo uburema.”

 

John Mugabo kandi, ashimangira ko umuryango wa RPF Inkotanyi atari wo waremye ubukotanyi ahubwo wabugendeyeho agira ati, “Umuryango wa RPF inkotanyi, ntabwo waremye ubukotanyi, ahubwo wagerageje kwihuza n’igisobanuro cy’ubukotanyi mu migirire yawo kugeza uyu munsi.”

 

Hari abashobora kumva ibisobanuro by’ubukotanyi bakabuhuza n’amadini. Kuri icyo, John Mugabo yagishyizeho umucyo agira ati, “Ubukotanyi ugiye kubushyira ku gisobanuro cy’idini, waba ubutesheje agaciro, kuko idini ni igitekerezo cy’umuntu cyangwa kiva ku bantu, kandi kigamije inyungu bwite. Naho ubukotanyi, ni igenantekerezo rigamije inyungu rusange.”

 

John Mugabo kandi, yanasobanuye mu buryo bucukumbuye impamvu umuryango wa RPF Inkotanyi witwa umuryango utitwa ishyaka, nk’uko bimeze ku yandi mashyaka yavutse n’andi azavuka nyuma, agaragaza ko ayo mashyaka aba afite inyungu zayo, naho umuryango wa RPF Inkotanyi wo ukaba waraje kubohora igihugu ku bw’inyungu rusange z’abanyarwanda. Yagize ati, “Ingabo za RPF inkotanyi ubwo zazaga, zaje mu njyana no mu mujyo w’icyo ubukotanyi buvuze. Ntabwo zari zinaniwe kuza zifite ishyaka ryo kwihorera, ishyaka ryo kurwanirira icyiciro cy’abanyarwanda cyari cyarapyinagajwe, ntabwo zari zinaniwe kuza zigamije ubutegetsi bwabo gusa kuko ni bo babaye igihe kinini mu buhunzi, batagira ibyo barya, batagira aho baba. Ibyo byose navuze, ntabwo byari bibananiye, nyamara bo baje ku bw’inyungu za Rubanda.”

 

Ashingiye ku gisobanuro cy’ijambo Kwanda ari na ryo ryashibutseho izina u Rwanda, no kuba inkotanyi bisobanuye ubuzima, John Mugabo yibajije niba abayobozi bo mu nzego zinyuranye z’igihugu cyane cyane iz’ibanze bafasha abaturage bayoboye kwaguka mu iterambere no mu mibereho. Yagize ati, “Ubu iyo tureba ubuyobozi bw’abaturage, dukwiriye kwibaza nk’abayobozi, ese mu mibereho y’umuturage, harimo kwanda? Iyo dusesenguye neza, dusanga abaturage barimo baranda? Ese bimwa ibya ngombwa byose bituma banda? Kuko buriya kwanda, ni igikorwa kirimo ubuzima, gukura, mbese ni ukubeshaho ikinyabuzima. Ni cyo Kwanda, kuranda no kwaguka bivuga. Iyo ureba umuturage nk’umuyobozi w’akarere, cyangwa se uri umukuru w’intara, cyangwa se uri mu rundi rwego rw’ubuyobozi, ubona ubuzima bw’uwo muturage burimo bwanda? Niba butanda, uri inkotanyi bwoko ki, ko inkotanyi ari ubuzima?”

Mu gusoza ikiganiro yagiranye na KPMedia24, John Mugabo, yagize icyo asaba inzego zinyuranye z’abanyarwanda kugira ngo igisobanuro cy’ubukotanyi cyumvikane neza agira ati, “Nk’urubyiruko, dukwiriye kugira amatsiko arenze ayo dufite ku gisobanuro cy’ubukotanyi. Turenge ubbukotanyi dushaka kurema mu mitwe yacu nk’ishyaka rya Politiki, turenge ubukotanyi mu gisobanuro dushaka kubuha nk’igice kimwe cy’abantu. Ikindi kandi, abaramutswa ubukotanyi, nibagerageze babwegereze imitima y’abantu kuruta kububegereza mu mateka cyangwa kububegereza mu bigwi. Ni byiza ko tubyegereza umutima kuko ni ubutunzi bw’umutima, ntabwo ari ubw’ubumenyi gusa.” 

Share