Umushyikirano ukomeje kuba umusemburo w’iterambere n’inzira yo kwigira k’u Rwanda - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ikomeje kugira uruhare rukomeye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, ashimangira ko ibiganiro biyiberamo n’imyanzuro ifatirwamo bifasha Igihugu gutera intambwe igana imbere.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 20, igahuza inzego zitandukanye z’ubuzima bw’Igihugu ndetse n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino ku Isi.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Umushyikirano ari urubuga rwihariye rufasha Abanyarwanda kurebera hamwe aho Igihugu kiva n’aho cyerekeza, hashingiwe ku ntego yo guteza imbere imibereho y’abaturage no kubaka ejo hazaza heza.
Ati: “Iyi nama ifite icyo imariye Igihugu kandi ibaye kenshi, buri uko ibaye ibyaganiriwemo n’ibyemezo byafashwe bigenda bigira uburyo bifasha Igihugu gutera intambwe ndende iganisha ku bindi bikorwa.”
Perezida Kagame yavuze ko imibare igaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije, by’umwihariko mu kugabanya ubukene no kongera umubare w’abashobora kwigira no kwiteza imbere.
Ati: “Imibare iragenda yerekana ko twagiye dutera intambwe, hari imibare y’abavuye mu bukene, bageze aho bashobora kwigira bagakomeza inzira yo gutera imbere.”
Yongeye gushimangira ko ishingiro ry’iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku kwigira, aho Abanyarwanda biyemeje kubaka ejo hazaza habo badategereje inkunga y’abandi.
Ati: “Ibyo byose bijya gutangira, urwo rugendo rwashingiraga ku gushaka kwigira nk’abantu, nk’Igihugu, ku buryo tutabaho bitewe n’amahirwe twagize kubera ko ari uwatugiriye imbabazi agashaka kudufasha yaba yabuze bikatugiraho ingaruka zitari nziza. Kwigira rero, ni yo ntego, ni wo mugambi, ni yo nshingano twese dufite.”
Ku bijyanye n’imiyoborere, Perezida Kagame yavuze ko umuco wo kubazwa inshingano uzakomeza kwimakazwa, kuko ari wo musingi w’iterambere rirambye.
Ati: “Ibi ndabivugira ko hari ibintu byinshi twashoboye gukemura ndetse n’umuco twahinduye, bituma dutera intambwe ndende mu gukemura ibibazo nk’Abanyarwanda.”
Yashimangiye ko abayobozi batubahiriza inshingano zabo babibazwa, kandi ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bidakwiye gutuma habaho kwirara.
Ati: “Ariko Igihugu nk’icyacu, u Rwanda, ibibazo ndetse n’amahirwe twaba dufite byose hamwe, mu miterere yacu, ntabwo twakumva bihagije ngo twateye intambwe. Dushaka kongera gutera indi ntambwe ndende kurusha iya mbere. Ni bwo buryo twabaho nk’Igihugu cyacu. Nta bundi buryo.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko imiterere y’u Rwanda isaba gukora cyane, rimwe na rimwe bikagera aho hari abayobozi n’abaturage barara badasinziriye, batekereza icyateza imbere Igihugu.
Ati: “Niba ari abantu bashaka kwiha agaciro, kwigeza aho bagomba kuba bagera, gukoresha uburyo bifitemo, icyo gihe bifite icyo bidusaba kindi, ndetse byasaba na bamwe kudasinzira, ariko kurushaho unatekereza icyatuma utera intambwe mu nzira y’amajyambere cyangwa se nk’abayobozi, uko uyitera niko uyigezaho n’abandi cyane cyane abo tuyobora.”
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, iteganywa n’ingingo ya 141 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ni urubuga ruhuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage, igaterana nibura rimwe mu mwaka igamije gusuzuma uko ubuzima bw’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bihagaze. Perezida ni we utumiza kandi akayobora iyi nama, akanagena n’abayitabira, mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo by’ingenzi by’Igihugu n’ibyifuzo by’abaturage.
Iyi Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye uyu munsi ibaye ku nshuro ya 20, ni mu gihe Inama ya mbere nk’iyi yateranye ku wa 28 Kamena 2003 ibera mu nteko ishinga amategeko. Biteganijwe ko iyi nama izasoza imirimo yayo ku wa gatanu taliki ya 6 Gashyantare 2026.
Abahagarariye inzego zitandukanye z’Igihugu bitabiriye Umushyikirano, baganira ku miyoborere, iterambere n’imibereho y’Abanyarwanda.
Umushyikirano ukomeje gufatwa nk’urubuga rukomeye ruhuza ubuyobozi n’abaturage mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’Igihugu.
Abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu bitabiriye Umushyikirano