Cardi B yanditse amateka nyuma yo kuba umuraperikazi wa mbere muri Amerika ufite indirimbo enye zegukanye ibihembo bya ‘Diamond’
Umuraperikazi w’Umunyamerika Cardi B yanditse amateka mashya mu ruganda rw'umuziki nyuma yo kuba umuraperikazi wa mbere muri Amerika ufite indirimbo enye zegukanye ibihembo bya ‘Diamond’ bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Inganda za Muzika muri Amerika (RIAA).
Ibi byabaye nyuma y’uko indirimbo ye “WAP” yakoranye na Megan Thee Stallion ihabwa icyemezo cya ‘Diamond’, gihabwa indirimbo zimaze kugera ku bipimo bingana na miliyoni 10 z’igurishwa n’ibyumvwa (streams) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
“WAP” yiyongereye ku zindi ndirimbo za Cardi B zari zisanzwe zifite iki cyemezo zirimo “Bodak Yellow”, “I Like It” ndetse na “Girls Like You” yakoranye n’itsinda rya Maroon 5. Ibi byatumye aba umuraperikazi wa mbere ugezeye kuri iyi ntambwe ikomeye mu mateka ya Hip-Hop.
Indirimbo “WAP” yasohotse muri Kanama 2020, yahise iba imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku Isi ndetse ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100 muri Amerika. Nyuma y’imyaka hafi itandatu isohotse, yongeye kugaragaza ubukana bwayo mu muziki binyuze mu kugera ku rwego rwa ‘Diamond’.
Nyuma yo gutangazwa kw’iyi ntsinzi, Cardi B yashimiye abafana be ku nkunga bakomeje kumuha, avuga ko uruhare rwabo rukomeye mu rugendo rwe rwa muzika.
Iyi ntsinzi ikomeje gushimangira Cardi B nk’umwe mu baraperikazi bafite ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga, ndetse ikaba indi ntambwe ikomeye mu mateka ye yo kwandika izina mu muziki wa Hip-Hop.