Michelle Bachelet Yikuye Mu Bahatanira Kuyobora Loni.

Michelle Bachelet wigeze kuba Perezida w’igihugu cya Chile, yatangaje kuwa 19 Nzeri 2026 ko yakuyemo Kandidatire ye mu guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye.

Michelle Bachelet Yikuye Mu Bahatanira Kuyobora Loni.

Michelle Bachelet w’imyaka 74 y’amavuko, yatangaje icyemezo cye binyuze mu butumwa bw’amashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram avuga ati, “Nzakomeza gukora akazi kanjye mu ruhando mpuzamahanga nshingiye ku ntumbero yanjye.”

Ubwo yashyiragamo Kandidatire ye, Michelle Bachelet yavugaga ko yifuza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ashingiye ku bunararibonye afite muri Politiki, dore ko yabaye Perezida w’igihugu cya Chile inshuro ebyiri zitandukanye, ndetse akaza no kuba umukuru w’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa Muntu. Yavugaga ko ashaka gutanga umusanzu we mu kuyobora Umuryango w’Abibumbye, kuko yabonaga ko ubwumvikane hagati y’ibihugu ndetse no kubahiriza amategeko mpuzamahanga biri guhura n’imbogamizi nyinshi.

Kuva kwa Michelle Bachelet mu bahatanira kuyobora Umuryango w’Abibumbye, byatumye uyu mwanya usigara uhatanirwa n’abakandida barindwi, aho umwe muri bo agomba kuzasimbura António Guterres uzaba yushije ikivi cye kuwa 31 Ukuboza 2026, nubwo ubu bigishoboka ko hari abandi bakandida bakwiyongeraho.

Itora rya gatatu risanzwe ry’ugomba gusimbura António Guterres ryabaye kuwa Gatanu, ryerekanye ko abari bashyigikiye Michelle Bachelet bari kugabanuka, ari na yo mpamvu ikekwa kuba ari yo nyirabayazana w’icyemezo cye cyo kwikura mu bakandida. Muri iryo tora, uwitwa Rebeca Grynspan ukomoka mu gihugu cya Costa Rica, ni we byagaragaye ko ashyigikiwe cyane. 

Imibare yavuye muri iryo tora mu rwego rwo kugaragaza uko ibihugu 15 bigize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi bishyigikiye abakandida bahatanye,yerekana ko Michele Bachelet yagize ijwi 1 ry’igihugu kimushyigikiye, amajwi 11 y’ibihugu bitamushyigikiye, ndetse n’amajwi 3 y’ibihugu byifashe, naho Rebeca Grynspan, we yagize amajwi 9 y’ibihugu bimushyigikiye, amajwi 5 y’ibihugu bitamushyigikiye n’ijwi 1 ry’igihugu cyifashe.

Iri tora risanzwe riri gukorwa n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, rizarangira ibihugu bikagize byemeranyije ku Mukandida umwe. Mu kumwemeza, ibihugu bitanu bifite icyicaro gihoraho muri ako kanama binafite ububasha bwo gutambamira imyanzuro yako, bigomba kuba byose bimwemera, nta na kimwe muri byo cyatoye gitambamira ukwemezwa kwe. Mu gihe hari kimwe gitambamiye ukwemezwa kwe, ako kanama karongera kakemeza undi mukandida.

Umukandida uzaba amaze kwemezwa n’ako kanama, azashyikirizwa inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, maze habeho itora ry’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye. Iryo tora ni ryo rizemeza ku buryo ntakuka Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango w’Abibumbye.

Share