Intumwa z’u Rwanda n’iza DRC Zigiye Guhurira I Jeneva.
Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, zigiye guhurira i Jeneva mu Busuwisi kuva tariki 16 kugeza tariki 17 Nzeri 2026, mu nama ya karindwi yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa by’ingamba zihuriweho ku mutekano w’ibihugu byombi, nk’uko bikubiye mu masezerano ya Washington yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi.
Muri iyo nama kandi, hazaba harimo abahagarariye ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika, Qatar, Togo ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Izi ntumwa ariko, ntizashyize ahagaragara ibizavugwa muri iyi nama. Inama iheruka yabaye kuva tariki 12 kugeza tariki 13 Kanama 2026, yarangiye ibihugu byombi byemeranyije gushyiraho gahunda yo kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington. Icyo gihe, ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, byasabye Leta zunze ubumwe za Amerika gusuzuma ingingo zitashyizwe ahagaragara zikubiye muri iyo gahunda, maze zikazatanga igisubizo mu nama igiye kuba kuva kuri uyu wa Gatatu.
Amasezerano ya Washington yo kuwa 4 Ukuboza 2025, yashimangiye ibyavuye mu nama yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi kuwa 27 Kamena 2025, by’umwihariko ku kwambura intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR, n’u Rwanda rugakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi. Iyo nama igiye kuba ku nshuro ya karindwi, yashyizweho mu rwego rwo gusuzuma aho ayo masezerano ageze ashyirwa mu bikorwa.
Inama iheruka kuba, yabereye i Jeneva mu Busuwisi kuva tariki 12 kugeza tariki 13 Kanama 2026, aho abayitabiriye bagejejweho gahunda ya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yo kwambura intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse abagize akanama gahuriweho n’ibihugu byombi babaza n’ibibazo biyishingiyeho.
Muri iyo nama, habayeho no kuganira mu buryo bw’ikoranabuhanga n’intumwa ihagarariye ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (Monusco), mu rwego rwo gusuzuma uruhare rw’ubu butumwa mu gufasha kwambura intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Muri iyo nama kandi, impande zombi zemeranyije ko hazabaho indi nama mu Kwakira uyu mwaka, mu rwego rwo guha umurongo ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano ya Washington, hashingiwe ku bizagaragazwa bimaze gukorwa na buri ruhande.
Ibi biganiro, bigiye kuba nyamara ikibazo cyo kwambura intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR kitarakemuka, kandi ari rwo rufunguzo rw’amasezerano ya Washington. Kugeza ubu, abarwanyi ba FDLR baracyagaragara bafatanya n’ingabo za Leta mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Vuba aha, tariki 8 Nzeri 2026, Abanyarwanda 50 barimo abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abasirikare bawo, hamwe n’abandi 69 bo mu miryango yabo, bazanywe mu Rwanda, aho bari guhugurirwa mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda bavuye mu mashyamba kiri i Mutobo mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru. Bamwe muri bo, bashyikirijwe u Rwanda n’ubutumwa bwa Monusco, naho abandi bashyikirizwa u Rwanda n’ihuriro AFC/M23.
Iryo tsinda, ryaje rikurikira irindi tsinda ryari ryarasezerewe i Mutobo mu minsi ibiri yakurikiyeho. Kuwa 10 Nzeri 2026, abantu 416 bari mu mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abasivili bakoreraga iyo mitwe ndetse n’abo mu miryango yabo, barasezerewe mu kigo cya Mutobo, aho bari bamaze igihe bahabwa inyigisho ku kubana neza na bagenzi babo.
Abo bantu bose uko ari 416, bagizwe n’abantu 130 bari mu mutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abasivili 79 bakoranaga n’umutwe wa FDLR, hamwe n’abandi 207 bagize imiryango yabo, barimo abana 143 bagejeje igihe cyo gutangira cyangwa gukomeza kwiga amashuri y’inshuke n’abanza.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR, uracyari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, cyane ko ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Mu myaka irenga 30 ishize, uwo mutwe uracyakorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, nubwo waje gushyirirwaho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Uwo mutwe, wakunze kumvikana ugaba ibitero mu duce dutandukanye tw’u Rwanda, ndetse ukaba unashinjwa guhohotera abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, barimo abo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’abo mu bwoko bw’Abatutsi batuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.