I Burasirazuba, Abantu 21 Batawe muri Yombi ku bwo Gufatanwa Inzoga Zitemewe.

Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko yataye muri yombi abantu 21, nyuma yo kubafatana amacupa arenga 6000 y’inzoga itemewe yitwa Zebra Gin ndetse na Litiro nyinshi z’izindi nzoga zitemewe, binyuze mu gikorwa cyakozwe kuri uyu wa 17 Nzeri 2026.

I Burasirazuba, Abantu 21 Batawe muri Yombi ku bwo Gufatanwa Inzoga Zitemewe.

Polisi y’igihugu ikorera muri iyo ntara, yavuze ko uretse ayo macupa arenga 6000 y’inzoga itujuje ubuziranenge ya Zebra Gin, ibindi byafashwe ari Litiro 355 za Kanyanga, Litiro 322 z’ibindi binyobwa bitemewe, ndetse na Moto eshatu zatwaraga inzoga ya Zebra Gin. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba SSP Hamduni Twizeyimana, yabwiye itangazamakuru ko inzoga zafashwe zose, zakuwe mu turere dutanu muri turindwi tugize iyi ntara, ariko uturere twagaragayemo inzoga nyinshi zafashwe muri icyo gikorwa, ni Nyagatare, Gatsibo ndetse na Kayonza.

Uyu muyobozi yagize ati, “Si igikorwa cyateguwe, ahubwo cyakozwe biturutse ku makuru twahawe n’abaturage, kuko bamaze gusobanukirwa ingaruka mbi ziterwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge.”

Yongeyeho ati, “Ingano nini y’inzoga zafashwe, zinjizwaga mu Rwanda zikuwe muri Uganda, ariko hari n’izindi zakorerwaga imbere mu gihugu.”

SSP Hamduni Twizeyimana, yavuze ko bamwe mu batawe muri yombi bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse, naho abandi bakaba barajyanwe mu bigo ngororamuco.

Gufata izo nzoga zitujuje ubuziranenge, bikubiye mu gikorwa kigikomeje cyo guca burundu izo nzoga ku isoko ry’u Rwanda. Kugeza ubu, inganda zirenga 140 zakoraga ibyo binyobwa zarafunzwe, ndetse amagana y’amoko y’inzoga zitujuje ubuziranenge na yo arahagarikwa. Bamwe mu bashinze inganda zakoraga izo nzoga ndetse na bamwe mu bayobozi b’inzego za Leta bakekwaho uruhare mu koroshya ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, bari kuburanishwa kuri ibi byaha.

Share