Ibinyamakuru by’ikigo cy’abanyakenya cya Nation Media Group bikorera muri Uganda byafunzwe.
Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yategetse ko bimwe mu binyamakuru by’ikigo cya Nation Media Group cyo muri Kenya bisanzwe bikorera muri Uganda nka NTV Uganda, Spark TV ndetse na The Daily Monitor bifungwa guhera kuri iki cyumweru.
Muhoozi Kainerugaba, yanahise ategeka ko ibiro bikuru by’ibyo binyamakuru biherereye mu gace ka Namuwongo gaherereye mu murwa mukuru Kampala ndetse no muri Hoteli ya Kampala Serena Hotel bigotwa n’abasirikare, ndetse n’abanyamakuru babyo bakabuzwa gutangaza amakuru.
Ibi, bije bikurikira ubutumwa bwanditswe na Jenerali Muhoozi Kainerugaba ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kamena 2026 bwemeza ko ibyo binyamakuru bitemerewe gukorera ku butaka bwa Uganda. Mu butumwa bwe Jenerali Muhoozi Kainerugaba yagize ati, “Kuva uyu munsi, ibinyamakuru bya NTV na The Daily Monitor birafunzwe.”
Iryo tangazo, rije nyuma y’amasaha make Muhoozi Kainerugaba abwiye asa n’uburira ibi binyamakuru ko bikeneye uruhushya rwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni we ubwe, mbere y’uko bikomeza gukorera muri Uganda.
Bamwe mu bakozi b’ikinyamakuru cya The Daily Monitor, babwiye itangazamakuru ko abasirikare bari bafite intwaro ziremereye bagose ibiro by’iki kinyamakuru ndetse no ku biro bikuru bya Nation Media Group, aho kugeza ubu nta wemerewe gusohoka cyangwa kwinjira muri ibyo biro.
Icyo gikorwa, cyatumye abareba televiziyo za NTV Uganda na Spark TV bakanguka mu gitondo bagasanganirwa n’ubutumwa bugira buti, “Amashusho ntabashije kuboneka.”
Ubuyobozi bwa NTV Uganda na bwo bwemeje ibyabaye, aho bwavuze ko ibikorwa by’iyi televiziyo byatangiye guhagarara kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo ku masaha ya Uganda, ni ukuvuga saa kumi z’urukerera ku masaha yo mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’iyi televiziyo kandi, bwanasangije itangazamakuru amafoto yerekana abasirikare bagose ibiro byayo mu rwego rwo kwemeza ko ibiganiro byayo byahagaritswe.
Iki gikorwa, cyamaganwe na Robert Kyagulanyi uzwi nka BobiWine, umunyamuziki waje kuvamo umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, aho avuga ko ibi byose bikorwa na Muhoozi Kainerugaba mu rwego rwo gucecekesha abanenga Perezida Museveni. BobiWine yagize ati, “Ibikorwa bya Muhoozi Kainerugaba, biba ku itegeko rya Perezida Museveni, kandi bimaze kugera ku rwego rwo gucecekesha amajwi yigenga yari asigaye muri Uganda. Ni yo mpamvu yafunze ibyo bitangazamakuru byose.”
BobiWine, yasobanuye ibikorwa by’ingabo z’igihugu biri kugaragara nk’ikimenyetso cyo gukura kw’icyo yise ubutegetsi bw’igitugu. Yagize ati, “Uku ni ukuri gukomeye duhanganye na ko. Ubu turi mu gihugu kiyobowe n’amategeko ya Gisirikare mu buryo bweruye, aho ubwoba busimbura amategeko, ndetse n’imbaraga z’umurengera zigasimbura kubahiriza no gushyira mu bikorwa inshingano.”
Uretse ibinyamakuru bya NTV Uganda, Spark TV na The Daily Monitor byafunzwe, ikigo cya Nation Media Group gifite ibindi binyamakuru biri mu mutaka wacyo nka The East African, KFM, Dembe FM, ikinyamakuru cyitwa Ennyanda, icyitwa Nation Courier, n’ibindi binyuranye.